Kwiha intego bikugeza kucyo ushaka

Abanyamakuru bo mu bitangazamakuru bitandukanye bahuguwe ku buryo bakongera umubare w'inkuru bakora ku nzitizi zituma abo amateka agaragaza ko basigaye inyuma batagera ku iterambere

Abo amateka agaragaza ko basigaye inyuma bakeneye kwigishwa birenzeho bityo bakiha intego zo kugera ku iterambere rirambye bakareka imirimo ya gakondo kuko itinjiza bagakora ijyanye n’igihe.

Kanziza Epiphanie umuyobozi akaba nuwashinze Umuryango w’Abagore Baharanira Ubumwe (Women Organization for Promoting  Unity) avuga ko abantu benshi bazi ko abantu bo mu miryango y’abo amateka agaragaza ko basigaye inyuma  badashoboye, ko we icyo yakoze ari uguhangana nabyo akazimangatanya ko badashoboye kubw’intego yari yarihaye.

Kanziza asobanura ko kubumba wari umurimo wari ubatunze  ariko kuri ubu akaba ari umurimo utagifite isoko, kuko  inkono igura ubusabusa kandi kugira ngo ubumbe inkono uyanike uyitwike bigora, binavunnye, bikanahenda kandi ntugire icyo usaruramo.

Ikindi nuko ibishanga byabaye ibya leta, kujya gucukura ibumba bisaba kuba ufite icyangombwa cyo gucukura akaba ariyo mpamvu bakwiye kumva ko bagomba guhinduka mu migirire no mu mibereho. Niba ahantu runaka habayeho amahugurwa yo guhugura urubyiruko mu kudoda, kuboha uduseke, kwigisha abantu gusoma no kwandika nabo bakitabira nk’abandi.Kuko nta n’ubutaka bagira ngo bazahinga batungwe n’ubuhinzi.

Impamvu ngo batagira ubutaka imyinshi mu miryango y’abo amateka agaragaza ko basigaye inyuma baturaga mu mashyamba ahegere za parike batunzwe n’imbuto no guhiga abandi bagatungwa no kubumba nta masambu bagiraga kuko babagaho basembera.

Kanziza Epiphanie umuyobozi akaba nuwashinze Umuryango w’Abagore Baharanira Ubumwe (Women Organization for Promoting Unity)  

Uburezi n’ishoramari rirambye

Kanziza avuga ko na kera habagaho itorero, uyu munsi itorero rya mbere rikaba ishuri, ati “ababyeyi nabo bamenye ko abana babo bagomba kugana ishuri nk’abandi, kuko guta ishuri ukirirwa usabiriza, ujumbura mu njumbure z’abandi nta cyerekezo bifite ni amaburakindi, ni byabindi byo kuvuga ngo ikindamukije nicyo ndeba”. Icyambere bumve ko iterambere ari ikintu ugomba gutegura kuko ntawundi wagutegurira uretse wowe ubwawe, kandi ntawarigutegurira utabigizemo uruhare.

Abo amateka agaragaza ko basigaye inyuma bagomba kwitabira gahunda za leta

Kanziza ati “niba habaye umugoroba w’ababyeyi bajyeyo, nihaba igikoni cy’umudugudu bajye kureba uko biga guteka, gutegura indyo inoze yuzuye kandi bakoresheje ibyo biyezereza muri ako gace”. Kuko utabyitabira niwa mubyeyi uzarwaza bwaki kandi afite ibiribwa bihagije.

Anongeraho ko iyo leta yazanye gahunda yo kurwanya ubukene arinaho abantu batorerwa. Ati “niba utayijemo se bazaza kugusanga mu rugo? Icyo gihe uzatakara.”

Ikindi ngo iyo habonetse abaterankunga n’imiryango idashamikiye kuri leta ifite ibikorwa byo kuzamura abakiri mu bukene nabo bashyirwamo kuko babonetse.

Aha atanga urugero ati “nkubu umuryango wacu uharanira ubumwe bw’abanyarwanda utanga ubufasha mu by’amategeko, mutuelle, kurihira abana, gutanga amatungo, kubona imirima yo guhingamo, imbuto, amasuka, abahinzi, abatazi guhinga bakigishwa, iyo bibumbiye hamwe n’abandi barabamenyereza byibuze nk’abantu 40 mubo amateka agaragaza ko basigaye inyuma ntihaburamo 20 bakomeza guhinga.

Anavuga ko Nyagatare na Gatsibo ikibazo cyo kwanga guhinga cyacyemutse gisigaye muri Burera kuko bamenyereye ko bajya guhumba mu mirima y’abandi igihe basaruye , gusabiriza no kwikorera imizigo.

Asa nufite agahinda aragira ati “bariya bantu kubera ubuzima bubi babaho banywa ibiyobyabwenge niba aje yasinze araza aryamane n’umugore amutere inda ari nayo mpamvu usanga bagira abana benshi.”

Kanziza yemeza ko Inshuti y’umuryango yabafasha, ati “niba uri inshuti yanjye wajya mu nama ukambwira uti ngwino tujyane, inteko z’abaturage ukambwira, haba ari uguhabwa ikintu ukambwira uti manika agatoki”. Icyo kintu cyafasha mu guhindura imyumvire.

Abashinzwe imibereho myiza bagahora babakangurira gahunda za leta zihoraho zizabafasha, nkizo kurwanya umwanda harimo amavunja no kudakaraba. Nabo bakigishwa kugira  uburiri bwiza bakinjizwa muri gahunda za dusasirane .

Kanziza anasaba ko iyi miryango y’abo amateka agaragaza ko basigaye inyuma yatuzwa hamwe n’abandi banyarwanda bakajya babareberaho aho kugira ngo bagume bonyine kuko bakomeza kumva ko bihariye.

Sangiza abandi iyi nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Solve : *
2 × 28 =