Zimwe mu mpamvu zituma iteganyagihe ritangwa na Meteo Rwanda rihinduka

Twahirwa Antony Ushinzwe Iteganyagihe n’ishyirwa mu bikorwa muri Meteo Rwanda

Ku bantu bamwe bibaza impamvu Meteo Rwanda itangaza iteganyagihe ariko hakaba hari igihe ibyo batangaje bihindutse, Meteo Rwanda isobanura ko mu kirere hari ingufu nyinshi zituma haba impinduka kubyo iba yatangaje akaba ari nayo mpamvu bavuga ko ari iteganyagihe. Iri teganyagihe  rikaba ryizewe ku gipimo cya 85 %.

Twahirwa Antony ushinzwe iteganyagihe n’ishyirwa mu bikorwa muri Meteo Rwanda aganira n’umunyamakuru wa The Bridge Magazine yasobanuye  zimwe mu ngufu ziba  mu kirere zituma habaho impinduka kubyo baba batangaje.

Arizo umuyaga, umwuka ushyushye, ingufu zituruka ku bimera, izituraka ahantu hari urubura, izituruka ku mazi, n’izituruka ku mibumbe.

Umuyaga ushobora kuza uturutse kure ukaza ugahuha cya gicu cyari mu kirere cyacu kigiye gutanga imvura ntibe ikiguye.

Umwuka ushyushye, iyo haje umwuka ushyushye ukaza ukayayura cya gicu  kiba kiri mu kirere cyacu usanga bitagitanze imvura.

Ikindi ngo iyo ugiye kureba ingufu ziri mu kirere zituruka ku mibumbwe itandukanye, hariho nk’umubumbe w’isi, hari aho usanga izo ngufu zituruka nko ku bimera, ahantu hari urubura, izituruka mu mazi n’ibindi.

Izi ngufu zigenda zituruka ku bintu bitandukanye zose zihurira mu kirere, iyo zihahuriye usanga zitanga izo mpinduka z’akanya gato. Cyane nko mu bihugu biri hafi y’umurongo wa koma y’isi  kuko aho hantu haba izuba kuva ku italiki ya mbere y’umwaka ukagera ku italiki ya nyuma y’umwaka. Ibi bigatuma ibintu bihinduka kenshi kuko iyo havuye izuba byakomatanya n’izo ngufu ikirere kigahinduka vuba na vuba.

Umukozi wa Meteo Rwanda asobanurira abanyamakuru uko bafata ibipimo by’ubushyuhe n’ubukonje

Igituma urubura rusigaye rugwa mu Rwanda

Twahirwa Antony akomeza asobanura ko biba byakomotse ku bicu byagize ubuhehere  bw’umwuka bwinshi  noneho bikareka guta ya mvura ahubwo bigatanga urubura   nubwo urubura rudashobora kugwa rwonyine ruba ruri hamwe n’imvura. Ariko ngo noneho cya gicu cyagize ubuhehere bw’umwuka bukonje cyane  igicu nabwo gigatanga urubura.

Impamvu inkuba ishobora gukubita ahantu imvura itamo kugwa

Twahirwa Antony arakomeza asobanura: « Iyo imvura igiye kugwa buriya hari igihe tugira imiyaga izamuka n’imanuka  hari n’ibicu tujya tugira by’umwihariko wabyo  biteye ukwabyo kwa byonyine  biba byakomotse ku buhehere bw’umwuka bwinshi,  ibyo bicu rero usanga biba biherekejwe n’umwuka uzamuka n’undi umanuka ; uwo mwuka uzamuka n’undi umanuka usanga ahanini uba urimo amashanyarazi, ayo mashanyarazi rero niyo abyara imirabyo,  iyo habaye iyo mirabyo  haza kuba rwa rusaku, urwo rusaku akaba ari inkuba. »

Umukozi wa Meteo Rwanda asobanurira abanyamakuru uko amazi ahinduka umwuka (évaporation)

Igihe Meteo Rwanda ivuga ko igihembwe cy’imvura cyatangiye

Bamwe mu bahinzi iyo babonye imvura ya mbere iguye  batangira guhinga  bagendeye ku bihembwe 4 by’ihinga bigize umwaka bituruka  ku mateka y’ u Rwanda aribyo  urugaryi, itumba, impeshyi n’umuhindo. Aho buri gihembwe kigira amezi 3 nubwo hari igishobora kuyarenza cyangwa ntikiyagezeho.

Musafiri Godfley ushinzwe ishyirwa mu bikorwa  ry’amakuru y’iteganyagihe muri Meteo Rwanda avuga ko abahinzi n’aborozi bagomba gukurikiza amakuru atangwa na Minisiteri y’Ubuhinzi n’Ubworozi MINAGRI nabo bakaba bagendera  ku bitangazwa na  Meteo Rwanda.

Igihe bavuga ko igihembwe cy’imvura cyatangiye ni igihe babonye ko hari iminsi 5, muri icyo gihe cy’iminsi 5 hakabonekamo imvura ingana na mm20 kandi muri iyo minsi 5 hakaba harimo nibura iminsi 3 habonetsemo imvura iri hejuru ya mm 1 kandi iyo minsi 5 ntikurikirwe n’iminsi 7 y’izuba nta mvura igwa mu gihe cy’iminsi 20.

Sangiza abandi iyi nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Solve : *
12 × 21 =