Rwamagana: Gufashwa kuhira byabakuye kuri toni 1 y’umusaruro bagera kuri 6

Guverineri w'Intara y'Iburasirazuba, CG Emmanuel Gasana yasuye icyumba ntangamakuru (Smart Situation room) cy'Akarere ka Rwamagana, anagira inama ubuyobozi.

Ibi babitangaje ubwo Ihuriro ry’Abafatanyabikorwa b’Akarere ka Rwamagana bamurikaga ibikorwa bagezeho.

Ni mu rwego rwo guteza imbere umuco wo kugaragaza ibyo abafatanyabikorwa bakora, gukorera mu mucyo no gutanga serivise zinoze. Mu gutegura uyu munsi JAF y’Akarere ka Rwamagana yagira ngo yereke abagenerwabikorwa ibyo bakora, birimo guteza imbere imibereho myiza y’umuturage. Imihigo 94 y’Akarere JAF yayigizemo uruhare.

Mu bikorwa byakozwe harimo guha abahinzi imashini zibafasha kuhira imyaka. Nkusi Félicien wo mu Karere ka Rwamagana ni umwe mubafashijwe  kongera umusaruro w’ubuhinzi, bahawe damu ibafasha kuhira yemeza ko zibafitiye akamaro kanini.

Yagize ati “Ndi umuhinzi wahingaga nka are 70 nkabona umusaruro  wa toni 1 yonyine, ariko aho badukoreye damu, byadufashije kongera ubuso buhingwaho  ubu nsigaye mpinga hegitari, kandi umusaruro wariyongereye navuye kuri toni 1 ngera kuri toni 6 z’umusaruro kuko ikibazo cy’amazi cyarakemutse.

Uwayezu Valens ni umuyobozi wa JAF mu Karere ka Rwamagana yavuze ko JAF ari  ijisho ry’ubuyobozi bw’akarere mu kuzamura imibereho myiza y’abaturage, aho yagize ati “Ni urugendo ariko nubwo ari urugendo turishimira ko rufite aho rugeze,  ntabwo abaturage bo mu Karere ka Rwamagana bakiri muri ba baturage babayeho ubuzima bubi cyane, kuko ibikorwa byose JAF ikora bitanga umusaruro mwiza”.

Yanavuze nubwo Umufatanyabikorwa wa MSAAD yusije ikivi, ibikorwa bazakomeza kubikurikirana nk’ijisho ry’ubuyobozi”.

Umuyobozi w’Inama Njyanama y’Akarere ka Rwamagana, Kabagambe Willison yavuze ko ntakintu wageraho hatarimo ubufatanye. Yagize ati “Nka Karere haragomba imbaraga, ubufatanye cyangwa abunganira imbaraga Akarere gafite kugira ngo twese tugere ku iterambere rya wa muturage, icyo nicyo turwana nacyo kugira ngo umuturage w’Akarereka Rwamagana, ndetse n’umuturage w’u Rwanda tumugeze ku iterambere”.

Umuyobozi w’intara y’iburasirazuba, CG Emmanuel Gasana   yashimiye abafatanyabikarwa, kuko baje mu bufatanye bw’icyerekezo cy’igihugu bakaba abingenzi mu iterambere ndetse bagafasha mu miyoborere y’Igihugu. Yunze ati “Mbonereho kuvuga ngo tugeze hehe, turajya hehe,twakora iki kugira ngo ibyo dukora byose tubinoze neza. Reka twisuzume turebe ese ibyo twari turimo nibyo dukwiye kuba tukirimo? Ejo hashize uyu munsi aho turi naho tujya turajya hehe? Kuko igihugu kigomba kugira impinduka idasanzwe kandi nziza n’umuvuduko, hagakorwa ibintu byinshi byiza mu gihe gito, gukora umurimo mwiza kandi unoze ariko by’umwihariko mu nyungu rusange z’abanyarwanda”.

Yakomeje agira ati “Mwongere mwicare murebe. Mwubake ubumenyi n’ ubushobozi bw’abakozi kugira ngo bakore neza banatange serivise nziza. Ati bafatanyabikorwa tuzakomeza gufatanya, gukora ubuvugizi, ubujyanama, guhuza ibikorwa ndetse n’ibindi bijyanye n’umutekano”.

Bamwe mu bafatanyabikorwa ba JAF ni MSAAD, EPR, FXB, AEE, REBA EJO, Rwanda Women Network, Urugo rw’Amahoro.

Imbere mu isoko ryubatswe na EPR

Bimwe mubyo JAF yahiguye harimo ubuhinzi, ubworozi, imibereho myiza, Kubaka ECD (Ibigo Mbonezamikurire), Mini market, kubaka ubwiherero, kugeza amazi meza aho atari, kubaka ubukarabiro, gufasha urubyiruko kwihangira imirimo.

Aba bafatanyabikorwa banahize icyumba cy’amakuru (situation room) kijyanye n’igihe ibintu bikava mu mpapuro bikajya mu ikoranabuhanga, guhera ku Kagari kugera ku Karere. Hanatangwa certificate (impamyabushobozi)  ku bafatanyabikorwa ba JAF.

 

Sangiza abandi iyi nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Solve : *
4 + 18 =