BNFTC:  Inkunga ya Hinga Weze yatumye umusaruro wayo wikuba inshuro 100

Niyitegeka yerekana uko imashini zikora umutobe zikoreshwa.

BNFTC (Bona Natural Fruits Transformation Company) ni kampani itunganya imitobe iturutse mu nanasi ndetse n’izindi mbuto ikorera mu Murenge wa Karembo, Akarere ka Ngoma  rwatangiye gukora mu mpera  z’umwaka wa 2015, mu buryo bwa gakondo; ariko guhera 2019 rwahawe inkunga n’umushinga Hinga Weze ingana na miliyoni 25. Rugura amamashini rukoresha none kuri ubu umusaruro wikubye inshuro 100.

Niyitegeka Bonaventure niwe nyiri uru ruganda rukora imitobe ikomoka ku nanasi, asurwa ni itsinda rya USAID Rwanda, umushinga Hinga Weze n’inzego z’ubuyobozi za leta zitandukanye yavuze uko uruganda ruhagaze nyuma yo guhabwa inkunga binyuze mu mushinga Hinga Weze.

Kera tutarakorana na Hinga Weze ngo baduhe iyi grants (inkunga) twakoreshaga intoki mu gukamura inanasi aho twashobora gukora ibiro 200 mu cyumweru  ariko kubera ubu dufite imashini dufite ubushobozi bwo gukora ibiro 350 ku isaha; umusaruro wacu wikubye inshuro zirenga 100.

Twatekaga dukoresheje udusafuriya n’inkwi bikangiza ikirere, imitobe yacu abantu ntibayishimire kubera uko yatetswe ariko ubu umutobe wacu ni mwiza cyane, hari imishini ipima isukari, ipima ubushyuhe, ipima umutobe ko ari mwiza, ihoza umutobe, mu gihe mu guhoza byatwara amasaha 3 ubu bitwara hagati y’iminota 10 na 20 umutobe ukaba urahoze.

Imishani iyungurura umutobe ifite ubushobozi bwo kuyungurura litilo 400 ku isaha.

Uruganda rwatangiye dukora ibiro bitarenze 20 mu cyumweru, nanakoreraga mu kumba kamwe karimo byose, maze kuba umugenerwa bikorwa wa Hinga Weze bangiriye  inama yo kwimuka nkaza ahangaha hagari.

Niyitegeka Bonaventure, nyiri BNFTC, akaba n’umuyobozi wayo; iyi ni imitobe bakora mu nanasi.

Icyo uru ruganda rwafashije abahinzi ba Ngoma

Niyitegeka yakomeje avuga icyo uru ruganda rufasha abahinzi byumwihariko abahinga inanasi.

Byatumye dukemura ibibazo 3 by’abahinzi b’Akarere ka Ngoma, cyane mu Murenge wa Sake, Zaza na Karembo, byari bigeze aho abantu bahinga inanasi bakazijyana mu isoko zikabura abakiliya, bakazirekerayo bakitahira ndetse rimwe na rimwe  ugasanga umuntu yejeje toni yose arimo kuyigaburira amatungo. Nibwo nakoranye na Hinga Weze bampa imashini zifite agaciro ka miliyoni 25 zo kugira ngo zikureho imbogamizi zikurikira. Iya mbere kwari ukubura isoko ry’umusaruro, iya kabiri guteza imbere abahinzi b’inanasi, iya 3 politiki yo gushishikariza abantu ko kwihangira umurimo bishoboka muhereye kubyo mufite iwanyu.

 

Zimwe mu nanasi z’Umucyo Association Zaza, zigurwa na BNFTC zigakorwamo umutobe.

BNFTC yatanze akazi ku rubyiruko

Niyitegeka yanavuze uko yongereye umubare w’abakozi biturutse ku nkunga yahawe.

Ntarakorana na Hinga Weze nakoranaga n’abahinzi 3 ku giti cyabo ariko ubu nkorana n’amatsinda arenga 15 kandi buri tsinda nibura rifite abantu 15. Abantu barenga 400 turakorana; ikindi mfite abakozi 20 muribo 16 bahoraho mu gihe 4 bakiri banyakabyizi kandi abenshi muribo ni urubyiruko. 60% ni abakobwa baterewe inda iwabo, BNFTC itere imbere ariko izamura n’abandi kandi itirengaje gahunda za Leta.

Abakozi ba BNFTC barimo gutunganya inanasi, iruhande hari abashyitsi bareba uko imashini zaguzwe mu nkunga batanze zikora.

 

Ibikatsi by’inanasi ntibijugunywa

Niyitegeka yasobanuye akamaro k’ibikatsi by’inanasi.

Nka BNFTC twakoranye inama n’Umurenge tugurira imiryango 3 itishoboye amatungo magufi, buri muryango twawuhaye ingurube 2 bya bishishwa by’inanasi baza kubifata bakabigaburira ingurube, ya fumbire ivuye muri cya kiraro cya ya ngurube niyo ijya gukora akarima k’igikoni, ka karima k’igikoni kakarwanya ya mirire mibi.

Niyitegeka ashimira uyu mushinga yagize ati “Kuba twarahawe inkunga na USAID binyuze mu mushinga wayo Hinga Weze ni ibintu byo kwishimira natwe ntituzabatenguha tuzakomeza gufatanya twiteza imbere tunateza imbere igihugu cyacu”.

Niyitegeka uwambaye itaburiya y’umweru asobanurira abaturutse muri USAID Rwanda na USAID Hinga Weze uko imashini zitunganya umutobe ukomoka ku nanasi, yaguze mu nkunga yahawe ingana na miliyoni 25 zikora.

Impinduka zaturutse kuri BNFTC

Umwe mu bakozi ba BNFTC, Kayitesi Cyliaque yagize ati “Mituelle ndayitangira ku gihe, umwana wanjye ntiyigaga ariko ubu arimo ariga, mbereho no kwigurira umwenda byari byaranze, na mutuelle reka da! Ariko ubu ibyo byose ndabibona; kandi naguze agatungo ejo bundi ryaranabyaye. Intego ni ugukomeza nkakorana ni uyu muvandimwe nkiteza imbere”

Perezida wa Umucyo Association Zaza, ihinga inanasi ku buso bwa hegitali 25, Kazungu Thomas yagize ati “uruganda rutaraza inanasi twazitwaraga i Kigali, ariko icyo rwongemo ni uko, nko ku gihe cy’umwero inanasi yagera ku mafaranga 100 ariko kugeza uyu munsi ntago inanasi yigeze ijya munsi y’amafaranga 200 icyo nicyo rwatumariye kuko hari quantite(ingano) rwafashe, yatumaga zitubana nyinshi tuhahendwa”.

Abaturutse muri USAID Rwanda, USAID Hinga Weze nabo mu Nzego za Leta basuye ahakorerwa ubuhinzi bw’inanasi mu Murenge wa Zaza, Akarere ka Ngoma.

 

Umuyobozi w’Akarere wungirije ushinzwe iterambere n’ubukungu, Nyiridandi Mapambano yemeza ko uyu mushinga wahinduye ubuzima bw’abaturage kuko imwe mu mishanga yahakorewe yagenze neza bitewe nuko bagiye babiganiraho barebera hamwe ibikenewe. Bakaba barwanije imiriri mibi biturutse ku nkoko,  ibiti by’imbuto n’imboga uyu mushinga watanze ndetse ngo no kubyaza umusaruro ibihingwa byo muri aka karere byafashije abaturage kuko byagize akamaro.

 

Sangiza abandi iyi nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Solve : *
28 + 30 =