KOPABINYA: Igisubizo ku bahinzi borozi ba Nyamagabe

Abahinzi borozi batangiye kugana KOPABINYA Farm Services Centre.

Koperative y’Abacuruzi b’Inyongeramusaruro ba Nyamagabe “KOPABINYA”, ku wa kane tariki ya 20 Gicurasi 2021 yatashye ikigo cy’icyitegererezo kizajya gitangirwamo sirivisi zo gufasha abahinzi n’aborozi “KOPABINYA Farm Services Centre”.

Iyi nzu yatashywe yatangiye kubakwa 2020 Kanama, irangiye itwaye amafaranga 131.500.000 ubariyemo n’ibikoresho biyirimo.

Iki kigo kiri mu Murenge wa Tare, Akarere ka Nyamagabe kamwe mu turere 10 umushinga Hinga Weze ikoreramo, cyubatswe ku nkunga y’Umuryango w’Abanyamerika wita ku iterambere Mpuzamahanga (USAID), binyuze muri uyu mushinga watanze amafaranga agera kuri miliyoni 70, iyi koperative nayo ibigiramo uruhare rungana na miliyoni 61.500.000 z’amafanga y’ u Rwanda.

Mukakomeza Donatille ni Perezida wa KOPABINYA, yavuze ko ari ibyishimo ku banyamuryango ndetse n’abahinzi borozi bahaturiye.

Aho yagize ati “Iki kigo kije ari igisubizo cy’ibibazo by’ingutu biboneka mu buhinzi n’ubworozi kuko inyongeramusaruro zigiye kujya ziboneka hafi y’abahinzi”.

Uretse ibijyanye n’ubuhinzi, Mukakomeza avuga ko n’abakenera imiti y’amatungo ndetse n’abayavura bazabibona bizatuma abaturage batazongera kugira ikibazo cyo gupfusha amatungo kuko ababafasha bazaba bari hafi yabo.

Iki kigo kigiye gufasha abacuruzi b’inyongeramusaruro muri rusange kubona ibyo bakeneye hafi yabo kuko uretse kuba bazajya bagurisha, biteganyijwe ko bazajya banaranguza bityo ibyo umuhinzi akeneye bijye bimugeraho ku gihe bitandukanye na mbere kuko byamusabaga kujya i Huye cyangwa i Kigali.

Hazashyirwaho gahunda y’ingo 40 z’icyitegererezo

Mukakomeza Donatille yanavuze ko aha iki kigo cyubatse bafite ingo 40 bagomba kwitaho mu bijyanye n’ubuhinzi bagahinga kijyambere bakorora amatungo nk’inkwavu, inkoko n’ayandi atandukanye bitewe n’ubushobozi bwabo.

Yagize ati “Tuzaba dufite umukangurambaga ushinzwe gukurikirana izo ngo 40 mu cyo twise KOPABINYA Farmer Servise Center Model Village akaba ari ingo z’icyitegererezo  aho tuzabakurikina mu gihe cy’imyaka 3 kugira ngo ab’ahandi bazaze kubareberaho, tuzabigisha gukora uturima tw’igikoni bahinge imboga, banoze imirire banakurikize n’izindi gahunda za Leta zigamije kuzamura imibereho myiza, turashaka ko   bazaba abaturage b’icyitegererezo.”

Akwiyimana Theophile ni Umuyobozi w’Umushinga Hinga Weze mu Karere ka Nyamagabe, yavuze ko iyi KOPABINYA Farm Services Centre  ari imwe mu ntego za Hinga Weze kuko iki kigo kigiye gufasha abahinzi kubona imbuto nziza zujuje ubuziranenge ndetse n’ibindi byose bakenera kugira ngo babone umusaruro mwiza; nkuko intego ya Hinga Weze ari ukuzamura mu buryo burambye umusaruro w’abahinzi n’aborozi bato barenga ibihumbi 530, kuzamura imirire y’abagore n’abana no kongera imbaraga z’ubuhinzi n’ibiribwa mu Rwanda mu bihe by’imihindagurikire y’ikirere.

Ndetse ngo muri iki kigo abahinzi bazajya bahungukira ubumenyi bitume n’ umusaruro wabo wiyongera aho iki kigo kizanabafasha gushaka amasoko.

KOPABINYA igizwe n’abanyamuryango 40, harimo abagabo 29 n’abagore 11.

Sangiza abandi iyi nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Solve : *
23 − 15 =