COVID-19:  Abacuruzaga utubari barasaba kwemererwa gucuruza

Umwaka urashize abari batunzwe no gucuruza utubari bahagarikiwe ubwo bucuruzi mu rwego rwo kwirinda icyorezo cya COVID-19.

Umwaka urashize abari batunzwe no gucuruza utubari bahagarikiwe ubwo bucuruzi mu rwego rwo kwirinda icyorezo cya COVID-19.

Kuva iki cyorezo cya COVID-19 cyagera mu Rwanda hari mu ntangiririro za Werurwe umwaka wa 2020, Leta y’u Rwanda yahise ifata ingamba zinyuranye zigamije gukumira ikwirakwira ry’icyi cyorezo cya COVID-19, muri izo ngamba zafashwe kw’ikubitiro harimo izijyanye no gufunga ibikorwa byose by’ubucuruzi bw’utubari.

Bamwe mu bacuruzaga utubari baganiriye n’itangazamakuru baragaragaza ko uru rwego rwabo narwo rwakwibukwa bakongera bagasubukura ibikorwa byabo, dore ko aribyo byari bibatunze.

Bwana Musonera Sosthene, ni umucuruzi w’akabari kazwi nka VISTA KIGALI BAR, geherereye mu karere ka Gasabo mu murenge wa Kimironko mu mujyi wa Kigali, avuga ko kuba amaze umwaka adakora byahungabanyije cyane ibikorwa bye ndetse n’ishoramali yakoze rirahungabana ku buryo bukomeye. Musonera aragira ati” nawe ibaze umwaka wose akazi kari kagutunze karahagaze kandi hari igishoro watanze, ubukode bw’aho gukorera, ibikoresho bidakoreshwa bimwe na bimwe ubu byarangiritse, abakozi nakoreshaga ubu bugarijwe n’ubukene bukabije, mbese n’ibihombo gusa gusa”

Amadeni ya banki ntaboroheye

Uyu mucuruzi ataka ibihombo bikabije byatumye atabasha kubahiriza amasezerano bagiranye na banki, umwe muri aba bacuruzi afite akabari gakomeye mu karere ka Bugesera, mujyi wa Nyamata kazwi  nka HAPPY TIME BAR&RESTO, Bwana Claude Bariruka aganira n’itangazamakuru, Yagize ati”ariko muzatubarize impamvu insengero, za taxis na za gare zishobora kubahiriza amabwiriza yo kwirinda COVID-19 ariko utubari two bakumva bitakunda? Natwe mu tubari twiteguye kubabihiriza ingamba zose zikumira COVID-19, ariko natwe bakatureka tugacuruza, ubu za banki zihora zitwishyuza ariko ntaho twakura ubwishyu kuko aho twabukuraga hatagikora”

Uyu mucuruzi agaragaza ko kutabasha kwishyura za banki ari ikibazo gikomeye cyane ko zo zakomeje kubara inyungu. Ninayo mpamvu asaba ko bahabwa ubuvugizi kugira ngo iri shoramari bakoze ribungukire aho kubahombya. Aragira ati” Turizeza Leta kuzubahiriza ingamba zose izadutegeka ariko rwose natwe tugafungurirwa”.

Ibyifuzo by’abacuruza utubari

Bamwe muri aba bacuruzi basaba ko IKIGEGA NGOBOKABUKUNGA cyashyizweho na Leta nabo cyabagoboka.

Bwana Musonera Sosthene, Umuyobozi wa VISTA KIGALI BAR, yagize ati” rwose Leta natwe ikwiye kuduha kuri ariya mafaranga nk’uko hari abandi bagobotswe cyangwa se itureke natwe dukore, kandi nitureka turayizeza kuzubahiriza amabwiriza yo kwirinda COVID-19, naho gukomeza kudufungira birarushaho gushyira ubuzima bwacu mu kaga”.

Inzego zibahagarariye ngo hari icyo zirimo gukora

Urugaga rw’abikorera mu Rwanda PSF, rwakomeje kujya rukorera ubuvugizi abanyamuryango barwo bakora ibikorwa binyuranye by’ubucuruzi kugira ngo bifungurwe kandi bikore byubahiriza amabwiriza yo kwirinda ikwirakwira rya COVID-19.

Mu kiganiro n’umuvigizi w’urugaga rw’abikorera mu Rwanda PSF Ntagengerwa Théoneste yaragize ati”Ubundi  inzego z’ubuzima zatweretse ko hari bimwe mu bikorwa bigoye guhita urekura ngo bifungure, muri ibyo harimo n’utubari…bisaba kwitonda cyane kuko mu kabari hacuruzwa ibisindisha, bisaba ubwitonzi bwinshi kugira ngo uwanyoye nasinda akomeze yubahirize amabwiriza yo kwirinda COVID-19, icyo nabwira abakora ubwo bucuruzi ni ukwihangana nkabizeza ko nka PSF turi kubakorera ubuvugizi ku nzego bireba”.

Sangiza abandi iyi nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Solve : *
8 + 24 =