Nyamagabe: Inyigisho za Hinga Weze zazamuye iterambere

Mu bagore bahawe inkoko harimo Mundanikure Marie Louise ibumoso na Bagiravuba Perpétue hagati.

Mu kwizihiza Umunsi Mpuzamahanga w’Umugore, abagore bo mu Murenge wa Buruhukiro, akarere ka Nyamagabe bavuga ko gukorera hamwe ku ntego byazanye iterambere mu miryango yabo babikesha inyigisho bahawe n’umushinga Hinga Weze.

Mundanikure Marie Louise  atuye mu Murenge wa Buruhukiro, yemeza ko Hinga Weze imaze guhindura ubuzima bwe n’umuryango we.

Uyu mushinga utaraza sinarinzi uburyo bwiza bw’imihingire, sinanzi uko nagaburira abana banjye ngo bazagire ubuzima bwiza ntibazagwingire, cyangwa  ngo bagire imirire mibi, ariko aho Hinga Weze yaziye yahuguye abajyana b’ubuzima nab’ubuhinzi, baraza badushishikariza kujya mu matsinda yizigama, kugira ngo tujye tugurizanya amafaranga bidufashe kugura inyongeramusaruro, batwigisha gutegura indyo yuzuye n’ibiyigize.

Mundanikure yagarutse ku mibanire ye n’umugabo we kuko yarushijeho kuba mwiza biturutse ku nyigisho bahawe na Hinga Weze, umushinga watangijwe ku bufatanye n’Ikigo cy’Igihugu Gishizwe Guteza Imbere Ubuhinzi n’Ubworozi (RAB), ku nkunga y’Umuryango w’Abanyamerika Wita ku Iterambere Mpuzamahanga (USAID).

Mbere nta nubwo twahuzaga ariko aho inyigisho yaziye twese dusigaye tunajyana, ntawe usigara arinjye n’umufasha wanjye inyigisho tukayumvira hamwe tugataha tukayishyira mu bikorwa uko babitubwiye, nta macakubiri akiba mu rugo rwacu pe, gushyira hamwe byaratuzamuye.

Mundanikure yanavuze ko batagihinga mu kajagari kuko basigaye bahinga kijyambere umusaruro ukaba wariyongereye ndetse inkoko bahawe zizahindura byinshi.

Mbere narahingaga sineze kubera ko ntawankanguriraga uburyo bakoresha  inyongeramusaruro, guhinga kijyambere, ariko ubu ibyo nahingaga byikubye kabiri abana banjye bararya bagahaga bakabona n’imbuto.

Urabona ko nizi nkoko zigiye kunyunganira mu mirire y’abana banjye. Nkubungubu nabona igi ari uko ngombye kuguza muri rya tsinda Hinga Weze yadushingiye mu mudugudu ariko ubu ngiye korora neza izi nkoko, nzajye mbasha kubona amagi y’abana banjye ntagombye kuyagura.

Hakozwe nindi mirima y’igikoni mu rwego rwo kunoza imirire.

 

Bagiravuba Perpétue atuye mu kagali ka Gifurwe mu Murenge wa Buruhukiro, nawe yemeza ko uyu mushinga wabahaye inyigisho zibavana mu bukene harimo gukora imirima y’igikoni, korora amatungo magufi, guteka indyo yuzuye barwanya imirire mibi mu bana.

Nka kera bataratwigisha sinari gutinyuka kugera hano, twari twaraheze mu bwigunge mu cyaro, abana banjye bari mu mirire myiza, nanjye ubwanjye sinkitinya kubera ko nigishijwe. Cyane turiya turima tw’igikoni ntitwari tuzi uko dukorwa n’umusaruro watwo, ubu turahinga tukeza, ubuhinzi bwacu burimo kugenda neza. Imirire mibi irimo kugenda igabanuka mu mudugudu wacu wa Bitaba.

Umuyobozi Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Buruhukiro, Bayiringire Yohani  avuga ko mu Kagali ka Rambya mu mudugudu wa Nkamba aho uyu mushinga ukorera iterambere rigaragara kuko wabafashije kwifasha, aho wabakoreye amaterasi ku buso bwa hegitali 50, ibirayi byezemo bikaba byarafashije abaturage kwishyura amafaranga y’ishuri, gutangira ubwisungane mu kwivuza kare, gusana amazu, kuyakurungira no kugura amatungo magufi.

Umuyobozi wa Hinga Weze mu Karere ka Nyamagabe, Akwiyimana Théophile yavuze ko ikiba kigamijwe ari ukugira ngo umuryango ugire imirire myiza n’amafaranga igihe bagurishije inkoko n’amagi bikabafasha kubona ibindi bakeneye biteza imbere.

Uyu mushinga watanze ibigega 44 bigenewe amatsinda y’imirire myiza, byo gufata amazi y’imvura, azifashishwa mu kuhira imirima y’igikoni mu gihe cy’impeshyi, mu isuku y’ibiribwa niy’umubiri. Hanubatswe imirima y’igikoni yatewemo ibishyimbo bikungahaye ku butare, karoti, beterave, amashu n’izindi mboga zitandunkanye; hatangwa inkoko 900 ku miryango 150, aho umuryango wahawe inkoko 6. Izi nkoko zikaba ziyongereye muri gahunda yo koroza abaturage aho muri aka karere hamaze gutanga inkoko 14.500. Uhawe inkoko nyuma y’amezi 6 nawe yoroza undi muryango inkoko 6.  Uyu mushinga ukaba umaze gutanga inkoko 115.200 ku miryango 18.000.

Mu bindi byatanzwe harimo ibiro 100 by’ibishyimbo bikungahaye ku butare. Abahawe ibishyimbo iyo basaruye nabo baha abandi mu guhererekanya imbuto.

Umuhuzabikorwa  wungirije w’Inama y’Igihugu y’Abagore mu Karere ka Nyamagabe, Mukankuranga Magritte yavuze ko hari aho umugore yavuye naho ageze ndetse hakaba hakiri inzitizi zigihari. Anashimira umushinga Hinga Weze wafashije umugore n’umugabo guhindura imyumvire iganisha ku iterambere.

Umugore mbere yaratsikamiwe nta jambo yagiraga, ari umugore uba mu rugo, ukora imirimo yo mu rugo, ariko ubu umugore yahawe ijambo abona aho avugira, ajya mu nama, ajya mu makoperative n’ibindi bimufasha kwiteza imbere, gusa hari ahakiri ikibazo ku bijyanye n’ihohoterwa rikorerwa umugore, bitewe nuko hari bamwe mu bagabo batakiriye neza ko umugore ahawe ijambo, ariko bigenda bihinduka kubera ko hagenda haboneka abaterankunga nka Hinga Weze bagafasha abagabo mu guhindura imyumvire.

Insanganyamatsiko y’uyu mwaka iragira iti ’’ Munyarwakazi, ba ku ruhembe mu isi yugarijwe na COVID-19  ’’. Akaba ari naho Mukankuranga yashishikarije gufasha umuryango mu isuku n’isukura birinda umwanda na COVID-19.

 

Sangiza abandi iyi nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Solve : *
27 − 13 =