Gasabo: Yavukijwe ubutabera kuko afite ubumuga bwo mu mutwe

Aha niho Murerwa yabanaga n'umubyeyi, mu mudugudu wa Juru, kuhava ujya ku Cyicaro Gikuru cya RIB harimo ikilometero kimwe n'igice; ariko ntibyabujije ko abura ubutabera.

Umukobwa twahaye amazina ya Murerwa Aline, yahoze atuye mu Mudugudu wa Juru, Akagali ka Kamukina Umurenge wa Kimihurura mu Karere ka Gasabo. 2020, Ugushyingo, mu ma saa cyenda ubwo yanyuga mu migano iri mu gishanga kiri hagati yahitwa mu Rwintare no mu Kajevuba, umugabo bari baturanye yamutegeye muri iyo migano, amupfuka umunwa amufata ku ngufu.

Umusore baturanye niwe wamukijije ariko yarangije kumuhohotera, ataha arira, avuza induru, avuga ibyamubayeho, bamuha inkwenene aho kumutega amatwi.

Umuturanyi wamubonye aya mahano amaze kumubaho aganira n’umunyamakuru wa The Bridge Magazine yamubajije uko byagenze ubwo Murerwa yavugaga ibyamubayeho. Asubiza muri aya magambo.

Hari ahantu rero hari ibiti by’imyembe byinshi niho babaga, noneho uwo mukobwa yari aje muri kano gakaritiye ka hano hirya, niho bakunze guhahira abantu bahariya iwacu. Rero urwo rugabo nta n’isoni ruramufata. Yaje avuza induru, noneho narwo rubura ubwenge rumuza inyuma, rumupfuka umunwa ariko akabivuga ariko tukabyumva. Noneho umutype ukora muri kiriya gipangu twegeranye niwe warurimo gukora hepfo muri jardin arababona. Ahita avuga ngo nguwo ni kanaka.Kandi ngo cyanamwanduje SIDA.

Kuri uyu mugano wo hagati niho Kajisho yasambanyirije  Murerwa ku ngufu.

Umunyamakuru yamubajije aho uwo mugabo yamufatiye uko hameze ku buryo ntawahise amutaba.

Umaze kwambuka kano kararo kari mu migano hari akantu umanukamo kameze nk’akadundi, hakunda kuba hicaye ibirara niho cyamufatiye, hari nko mu ma saa cyenda z’amanywa kuko yaraje guhaha ibyo guteka ni joro. Ntago avuga ijwi rinini ngo risohoke. Rukundo ninkaho ariwe wamutabarije nubwo byari byarangiye. Kuko niwe wavugaga ngo Kajisho ukoze ibiki? Ariko uwo mukobwa umubajije neza mwegeranye uko byagenze ahita abikubwira.

Umunyamakuru amubajije niba uyu Murerwa hari imirimo azi gukora yasubije muri aya magambo.

Arahinga uzi ukuntu aho hantu twegeranye mu migano ahahingana na mama we.

Uyu Murerwa niwe mfura iwabo, abandi bavukana barubatse, we akaba abana na nyina, ntiyigeze ashaka kubera ko afite ubumuga bwo mu mutwe. Uyu mubyeyi yamushakiye ubutabera ariko ntiyabubonye, kuko bavugaga ko abeshya ntawamufata kubera ko afite ubumuga.

Nyuma y’amezi atatu afashwe ku ngufu, babonye atwite, noneho babona kwemera ko yafashwe ku ngufu. Bamwe bati agize amahirwe abonye umutera inda.

Murerwa n’umubyeyi baje kwimukira I Nyarutarama, bamaze kugurisha aho bari batuye. Amakuru yuko ubu ameze tuzayabagezaho mu yindi nkuru ndetse nicyo Inama y’Igihugu y’Abafite Ubumuga (NCPD) ibivugaho hamwe n’urwego RIB.

Sangiza abandi iyi nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Solve : *
2 − 2 =