Abarokotse jenoside yakorewe abatutsi barasaba Leta ko ariyo yajya ibatangira ikirego cy’indishyi

Aha ni ku Murenge wa Kabarondo, hahoze ari muri Komini ya Kabarondo, Perefegitura ya Kibungo, akaba ariho Barahira Tito na Ngenzi Octavien bakoreye ibyaha bya jenoside yakorewe abatutsi 1994.

Abarokotse jenoside  yakorewe abatutsi  bo mu murenge wa Kabarondo akarere ka Kayonza, barasaba Leta y’u Rwanda ko yajya ibatangira ikirego cy’indishyi ku manza z’abahamwe n’icyaha cya jenoside baburaniye mu mahanga ndetse bakanarangirizayo ibihano bahawe kuko bo batazi inzira binyuramo.

Imanza z’ababuranira hanze y’u Rwanda ku cyaha cya jenoside yakorewe abatutsi, by’umwihariko ku mugabane w’Uburayi, abemerwa gusaba indishyi nababa kuri uwo mugabane. Nyamara iyo imyanzuro y’urubanza izanywe mu Rwanda, abarokotse jenoside yakorewe abatutsi bayifashisha bakaregera indishyi.

Umwe mu barokotse jenoside yakorewe abatutsi, utuye mu murenge wa Kabarondo, Akarere ka Kayonza, wanagiye mu rubanza rwa Barahira Tito na Ngenzi Octavien baregwaga ibyaha bya jenoside bikanabahama, bagahabwa igifungo cya burundu ; rwabereye mu gihugu cy’Ubufaransa, yagize  ati «  duhaguruka inaha bari batubwiye bati, nimugende muregere indishyi z’akababaro, tunagezeyo barabitubaza koko, banatubaza n’abantu bacu bapfuye turabababwira, banatubaza ibyo twifuza ku ndishyi z’akababaro turabibabwira, nyuma yaho tuza kumva ngo umuntu udatuye ku mugabane w’Uburayi indishyi z’akababaro ntazibona ».

Uyu mugabo yanavuze hari igihe abadepite bari baje kwibuka, umwe mubarokotse jenoside yakorewe abatutsi witwa Ishi Matata, atuma intumwa za rubanda zari zaje kwibuka.

« Abagabo twagiye kuburana nabo icyaha kirabahama, barakatiwe ariko amazu yabo, imiryango yabo irimo kwakira ubukode bw’amazu; none ayo mazu ko araho, nibura mwatuvuganiye, abantu bacitse ku icumu, aya mazu Leta ikayafata  wenda ikajya yakira ayo mafaranga akajya mu kigega, noneho akajya afasha abacitse ku icumu batishoboye. Ati basize babasenyeye hari abadafite amazu, basize babambuye abana babasiga ari inshike badafite ikibafasha, ariko ariya mazu yajya abafasha, aho kugira ngo ajye afasha abo muri iyo miryango yabo  kandi aribo basize bakoze ibi,  baravuga ngo bagiye kubikoraho ».

Uyu mugabo yongeyeho ati «  Duheruka ibyo, kugeza ubu ngubu nta n’icyizere cyo kuvuga ngo dutegereje indishyi ku bantu basenyewe ndetse nabaciwe indishyi muri gacaca ntizirishyurwa ».

Undi mubyeyi wagiye gutanga ubuhamya mu gihugu cy’Ubufaransa utuye mu kagali ka Kabura, umurenge wa Kabarondo nawe yagize ati « mubyo twaregeye mu Bufaransa harimo n’indishyi z’akababaro, harimo ko tumaze no gusaza harimo ko Ngenzi yatwamburiye ubuzima abana bakadutunze ubu n’abagabo bakadutunze aka kanya. I Paris barabyandika ndetse banatubwira ko abantu bazabona indishyi ari abo ku mugabane w’Iburayi, twebwe baratubwira ngo nidutahe Leta izadutekerezaho. Niko abafaransa batubwiye ».

Aba bombi bemeje ko Barahira na Ngenzi bafite imitungo Kabarondo irimo amaduka, amadepo, amashyamba n’amasambu. Baragize bati « Leta niyo itureberera, niyo ibizi, bazi imitingo y’aba bagabo, Leta niyo ikwiye guhaguruka ikabwira pariki yatujyanye noneho ikadutangira ikirego, bakaturegera tukabona indishyi, ibintu byabo bikajya mu cyamunara cyangwa bigafatirwa natwe twaba tubonye ubutabera bwuzuye » .

Ikindi aba bahuriyeho nuko batazi uburyo bwo kwifashisha imyanzuro y’urubanza rwaciriwe mu mahanga, bakaba baregera indishyi, arinayo mpamvu basaba Leta ko ariyo yajya itangira abarokotse jenoside yakorewe abatutsi ibirego by’indishyi ku manza zibera hanze y’u Rwanda.

Nubwo aba bombi bavuga ko imitungo ya Barahira Tito na Ngenzi Octavien icungwa n’imiryango yabo ariko ikaba ntanumwe yanditseho. Habimana Jean Bosco, umwishywa wa Ngenzi avuga ko imwe mu mitungo ya nyirarume imwanditseho irimo amazu 3 iy’ubucuruzi,  iyo kubamo na depo  ndetse n’ishyamba. Ibi akaba yarabihawe na Nyina wa Ngenzi kuko yari ashaje, ubu akaba atakinariho. Habimana yanavuze ko abaregeye  indishyi muri gacaca babishyuye ndetse anavuga ko haramutse yagize abandi baregera indishyi, itegeko  rizagenwa uko riteganywa cyangwa  uko urubanza ruzasomwa ariko ruzakirwa.

Umuvugizi w’Ubushinjacyaha Nkusi Faustin, yasobanuye ko indishyi zitaregerwa na Leta; yagize ati  « niba hari uwumva akwiriye kuregera indishyi z’urubanza rwamaze kuba ndakuka cyangwa se rwamaze kuba itegeko muri ibyo bihugu, hari uburyo amategeko yacu ateganya ko bishobora  kuregera mu nkiko zo mu Rwanda, amategeko arabiteganya ku buryo bashatse abanyamategeko, ababafasha bazi iby’amategeko babafasha bakabagira inama y’uburyo indishyi zaregerwa ».

Uyu muvugizi yavuze ko abadafite ubushobobozi bwo kwishyura umwunganizi hari uburyo buteganywa  bwo gushakirwa umwunganizi, cyangwa se bakaba bakegera Minisiteri y’ubutabera ikabagira inama yicyo bagomba gukora cyangwa bakegera  Umuryango Haguruka ukabafasha.

 

Sangiza abandi iyi nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Solve : *
46 ⁄ 23 =