NCPD, NCHR na CNLG mu murongo umwe wo gukora ubuvugizi ku burenganzira bwa Muntu
Mu rwego rwo gukora ubuvugizi ku burenganzira bwa Muntu, Inama y’Igihugu y’Abantu bafite ubumuga (NCPD), Komisiyo y’Igihugu y’Uburenganzira bwa Muntu (NCHR), na Komisiyo y’Igihugu yo Kurwanya Jenoside (CNLG) bashyize hamwe imbaraga zizibanda ku ihame ryo kugaragaza ko abantu bose bangana kandi bafite uburenganzira bungana imbere y’amategeko.
Ibi bigo byihurije hamwe bitewe n’uko muri uku kwezi k’ukuboza 2020, hazihizwa iminsi Mpuzamahanga ifite aho ihurira n’uburenganzira bwa muntu. Aho ku italiki ya 3 Ukuboza; hazizihizwa Umunsi Mpuzamahanga w’Abantu bafite ubumuga; ku italiki ya 9 Ukuboza hizihizwe Umunsi Mpuzamahanga wo kurwanya Jenoside; no ku ya 10 ukuboza hizihizwe Umunsi w’Amasezerano Mpuzamahanga yerekeye Uburenganzira bwa Muntu (Universal Declaration of Human Rights).
Claire Mukasine, Perezida wa Komisiyo y’Igihugu y’Uburenganzira bwa Muntu (NCHR), avuga ko impamvu bifuje gufatanya ari uko bafite ibikorwa byo kwizihiza iminsi mpuzamahanga ariko byose bishingira ku burenganzira bwa muntu kandi bikubakira ku itangazo mpuzamahanga ry’uburenganzira bwa muntu rizizihizwa ku nshuro ya 72. Yagize ati” Itangazo mpuzamahanga ry’uburenganzira bwa muntu niwo musingi w’ayo mazeserano yose mpuzamahanga ashingiyeho. Yaje yita ku burenganzira bwihariye, ari abafite ubumuga, kurwanya jenoside ndetse no gukurikirana abakoze jenoside n’ubundi burenganzira bwagutse mu kurengera uburenganzira bwa muntu”.
Dr. Gasana Jean Damascène, uhagarariye Komisiyo y’Igihugu yo kurwanya jenoside, avuga ko hakiri ibibazo by’abantu badatanga amakuru ku bazize jenoside yakorewe abatutsi, ariko ngo bakomeje gufatanya gushaka no kwegeranya amakuru y’ahari imibiri itarashyingurwa. Yagize ati ” kuba umwana yarabuze ababyeyi n’abavandimwe muri jenoside yakorewe abatutsi kugeza ubu akaba atarabashyingura bimubabaza ubugira kabiri, akabura uburenganzira bwo kubura abe no kubashyingura”.
Umunyamabanga Nshingwabikorwa wa NCPD, Emmanuel Ndayisaba, yashimiye ubu bufatanye nk’uhagarariye abafite ubumuga ko bizabafasha nk’abantu bari basanzwe barengera uburenganzira bw’abafite ubumuga. Yagize ati ” Mu byukuri turashima uruhare Komisiyo y’Uburenganzira bwa Muntu igira mu kurengera abafite intege nke no kubakorera ubuvugizi “.
Akomeza avuga ko aho uburenganzira bwa muntu buhurira n’abafite ubumuga ari ubuvugizi bakora, baka bishimira ibyo bagezeho ku bufanye n’inzego zitandukanye harimo n’ubuvugizi bwa komisiyo y’Igihugu y’Uburenganzira bwa Muntu.
Biteganijwe ko ku italiki ya 10 Ukuboza 2020, Komisiyo y’Igihugu y’Uburenganzira bwa Muntu izagaragaza ubushakashatsi ku ihungabanywa ry’uburenganzira bwa Muntu mu gihe cya COVID- 19.