‘’Uhishira uwakoze icyaha na we aba akoze icyaha’’
Hari abahishira abasambanya abana, ngo batangiza isura y’imiryango yabo, nyamara uwahohotewe aba avukijwe uburenganzira n’iterambere bye. Umuryango Uharanira Uburenganzira bwa muntu n’Iterambere ry’ Urubyiruko AJPRODHO Jijukirwa, wavuze ko guhanwa bigomba gushyirwamo ingufu kugira ngo iki cyaha kibe amateka.
Mu rwego rwo gutangiza iminsi 16 yo kurwanya ihohoterwa rishingiye ku gitsina, imiryango itandukanye, harimo AJPRODHO Jijukirwa, Umuryango utari uwa Leta Uharanira Uburenganzira bw’Ikiremwa Muntu mu Biyaga Bigari (GLIHD) n’Umuryango w’Abanyamakuru Baharanira Amahoro (PAXPRESS) ; bagaragaje bimwe mu bibazo bituma ridacika n’uburyo rigomba kurwanywa rigacika burundu.
Umuyobozi muri GLIHD, Jean Damascène Ndabirora Kalinda, yavuze ko uhishyira uwasambanyije umwana ntacyo arimo gufasha umuryango nyarwanda kugira ngo iki kibazo kirandurwe. Asaba inzego zitandukanye ko zigomba gukurikirana abo bantu bose bahohotera abana bitwaje kubashukisha za bombo ni utundi tuntu babaha, kuko ubikoze wese aba arimo gukora icyaha. Yagize, ati « uruhare rwacu ni ukugira ngo abo bantu bashyikirizwe ubutabera bakurikiranwe, harebwe niba ibyo bikorwa biri mu bigize icyaha cy’ihohotera rishingiye ku gitsina, byagaraga ko ari icyaha nta kabuza bagomba guhanwa ».
Yakomeje asobanura ko atari ibintu byo gucecekwa ngo bigume mu muryango, kuko byagaragaye yuko benshi babibona, bakanga kubivuga ngo bativamo. Yongeye ati « Ihohorerwa rigeze ku buryo riri no mu muryango iwacu, aho usanga uhohotera umwana ari se wabo, ari incuti y’umuryango ya hafi, byamenyekana tukavuga tuti tutiteza rubanda, reka tubigumane mu muryango, ariko wa mwana uburenganzira bwe bwamaze guhungabana, gusubira mu ishuri ntibizashoboka, iterambere rye ryamaze gupfira aho ngaho, mu gihe twe turimo kuvuga ngo reka twe kwivamo, isura y’umuryango ikagira ikibazo ».
Kalinda yanavuze ko biri hose, yaba mu miryango yize n’itarize, aho yagize ati « twagiye tubiganira n’abantu batandukanye, bakakubwira bati hari igihe natwe ikibazo nkicyo kiba umuntu agaceceka, ngo utaza kwiteza abantu, dukeneye kuva muri utwo tuntu, mu gihe tubona harimo gukorwa icyaha ». Yanongeye ho ko amategeko ateganya ko uhishira uwakoze icyaha nawe aba akoze icyaha.
Umuyobozi wa AJPRODHO Jijukirwa, Antony Busingye, yagarutse ku rugero rw’ umwana w’i Bugesera wasambanijwe na se umubyara, aho umwana yabajijwe niba yishimiye ko papa we afunze, ariko we akumva atafungwa kandi yaramukoreye icyaha. Ati « umwana arabona ko ingaruka zo kutabana na se zirenze icyo yamukoreye, kandi itegeko ntago rizagendera ku marangamutima, rizaguhana ».
Busingye, yakomeje avuga ko n’umugore yavuze ko bari babayeho nabi ariko atari nabi nk’igihe bagezemo. Kuko ngo nubwo yasambanyaga umwana wabo ariko yanamufashaga. Ati « Urumva ari mu gahinda kandi niwe wamureze. Kuko ubuzima bumaze kuba bubi arifuza ko yagaruka nacya cyaha akacyihorera. Unamuhaye uburenganzira ngo genda muri gereza umubabarire yamubabarira ».
Busingye, aragira ati « Ariko icyo gihe twaba dushyizeho uburyo bwo kudahana, kandi kudahana nicyo cyaha gikomeye cyane. Rero guhana bigomba gushyirwamo ingufu cyane. Ahubwo tukarwana mu buryo bushoboka bwose iki cyaha kigahagarara ». Yanagaragaje ko iki cyaha nihigaharara aribyo bizavanaho inzitizi zose zirimo imibereho mibi, imibanire mibi, kwangana kw’imiryango ipfa ko bafunze abavandimwe, incuti nyamara barakoze icyaha, aho nabo bagirana amakimbirane.
Raporo y’Urwego rw’Igihugu Rushinzwe Ubugenzacyaha (RIB), rugaragaza ko mu mwaka wa 2019- 2020, hakiriwe ibyaha by’ihohoterwa bingana ni 10.842. Muri byo higanjemo ibyo gusambanya abana bingana ni 4.054 ; guhozwa ku nkeke bingana ni 2.502 ; gukomeretsa ku bushake bingana ni 862 ; gufatwa ku ngufu bingana ni 803 naho ihohoterwa rishingiye ku mitungo ni 653. Ibyaha by’ihohoterwa byabonetse mu mwaka wa 2019-2020 byiyongereye ku kigero cya 19,62 % ugereranije nibyabonetse mu mwaka wa 2018-2019 byanganaga ni 9, 063.
Insanganyamatsiko iragira iti « Twubake Umuryango Uzira Ihohoterwa ».