Nyabihu: Umusaruro w’ibigoli wikubye inshuro 5 kubera kurwanya nkongwa idasanzwe
Abahinzi ba Koperative Terimbere Muhinzi w’Ibigoli n’Ibishyimbo, ihinga ku buso bwa hegitali 22 mu kibaya cya Nyamutera gifite ubuso bwa hegitali 60, kiri mu murenge wa Rugera, bamenye uko barwanya nkongwa idasanzwe umusaruro warazamutse uva kuri toni 1 ugera kuri toni 5 kuri hegitali.
Uku kwiyongera k’umusaruro bivuye kukurwanya iyi nkongwa idasanzwe babikejesha inyigisho n’ubufasha bw’umushinga Hinga Weze ufatanjie n’Ikigo k’Igihugu Gishinzwe Guteza Imbere Ubuhinzi n’Ubworozi (RAB).
Umukozi wa RAB ushinzwe station ya Gishwati, Dr Jean Baptiste Habumuremyi, yavuze ko ubusanzwe umusaruro w’ibigoli kuri hegati mu Rwanda uba uri hagati ya toni 4 na toni 5, iyo abahinzi bakurikije amabwiriza areba ubuhinzi. Ariyo guhinga neza, guterera igihe, gutera imbuto nziza, kurwanya indwara no kurwanya ibyonnyi. Ibi byose iyo bikozwe bakabagaza ifumbire nkuko amabwiriza y’ubuhinzi abiteganya, ngo izo toni ziraboneka kuri hegitali 1.
Gusa ariko ngo bishobora guhinduka bitewe n’agace ibyo bigoli bihinzwemo binatewe n’ubwoko bw’ibigoli byatewe, cyangwa mu gihe hajemo ibyonnyi ; ariko muri rusange umusaruro ni hagati ya toni 4 na 5.
Umuyobozi wa koperative Terimbere Muhinzi w’Ibigoli n’Ibishyimbo ikorera mu murenge wa Rugera, Hakizimana Jean Claude, yavuze ko kurwanya nkongwa bibafasha kugera ku musaruro mwiza ushimishije. Yagize ati « nkongwa n’icyonnyi kidukomerera twe abahinzi, ariko iyo tubonye imbaraga nkizi za Hinga Weze bituma umusaruro wiyongera kuko batugira inama, bakatwigisha uburyo duhingamo nuko turwanya ibyonnyi ».
Yakomeje agira ati « Ubundi nkongwa yaje ari icyonnyi cy’ikiza gikomereye abahinzi, noneho Hinga Weze itangiza ubukangurambaga bwo kuyihandura kandi banadufasha kumenya imiti twajya duteramo itagira ingaruka ku buzima bw’umuntu, tumenya n’ibipimo twashyiramo kugira ngo ya nkongwa ibe yapfa ».
Uyu muyobozi w’iyi koperative yongeyeho ko igihe nkongwa idasanzwe yageraga mu bigoli byabo 2017, kuri hegitali heragaho nk’ibiro 900 cyangwa toni 1; ni mu gihe ubu ngubu bamenye kuyirwanya umusaruro w’ibigoli ukazamuka ukaba uri hagati ya toni 4,5 na toni 5 kuri hegitali.
Umushinga Hinga Weze watangijwe ku bufatanye na RAB, ku nkunga y’Umuryango w’Abanyamerika wita ku Iterambere Mpuzamahanga (USAID), ukaba ugamije kuzamura mu buryo burambye umusaruro w’abahinzi bato, kuzamura imirire y’abagore n’abana no kongera imbaraga mu buhinzi buhangana n’imihindagurikire y’ikirere.