‘’Abatera umuti wica nkongwa idasanzwe bagomba kubahiriza ibipimo byagenwe’’
Mu bukangurambaga bwo kurwanya nkongwa idanzwe mu murenge wa Rukira akarere ka Ngoma, abahinzi b’ibigoli bakanguriwe kubahiriza ibipimo biteganijwe mu kuvanga umuti kuko iyo uteye muke nkongwa idasanzwe idapfa, watera mwinshi igapfa ariko n’ibigoli bigapfa.
Ubu bukangurambaga bwakozwe n’umushinga Hinga Weze ufatanije n’Ikigo k’Igihugu Gishinzwe Guteza Imbere Ubuhinzi n’Ubworozi (RAB), aho beretse abahinzi ibipimo nyabyo byo kuvanga umuti kugira ngo wice nkongwa idasanzwe kandi we kwangiza ibigoli.
Umukozi wa RAB muri gahunda ya Twigire Muhinzi, Théodore Rusesabahizi, yasobanuye ingaruka zo kuvanga umuti muke. Agira ati « iyo uvanze umuti ukaba muke ya nkongwa washakaga kugira ngo wice ntabwo ipfa , kudapfa kwayo rero harimo ingaruka ikomeye hari uburyo udukoko cyangwa ibikoko bigira ubudahangarwa bwo guhangana n’imiti ; ni ukuvuga ngo ya nkongwa wateye umuti, ariko ukayitera muke ntipfa, ahubwo muriyo ihita yiremamo ubushobozi bwo guhangana n’ubwo bwoko bw’umuti, ku buryo n’ejo n’ejobundi utazaba ukibashije no kuyica ».
Yakomeje asobanura ingaruka yo gutera umuti mwinshi. Agira ati « umuti mwinshi iyo uwuteye wangiriza cya kigoli, hari igihe umuhinzi agira umujinya ati, iki gikoko kiranzengereje niba bari bambwiye ko shyiramo ml 2 muri litilo imwe y’amazi reka nshyiremo 5 gihite gipfa. Icyo gihe koko cya gikoko kirapfa ariko gipfana na bya bigoli byawe, urumva ko wamusaruro washakaga utawugeraho ». yasabye abahinzi ko izo ari ingaruka bagomba kumenya, bakamenya ko kuvanga imiti bagomba kubahiriza ibipimo byagenwe.
Mukansengimana Yvonne ahinga ibigoli kuri site ya Ruhama iri mu murenge wa Rukira, yagize ati « twarwanyaga nkongwa ariko ntabwo twari tuzi igipimo twakoresha, urabona ko n’ibigoli inaha byari byarabanje kubabuka kubera ikibazo cyo kutamenya igipimisho, umuti wabaye mwinshi. Nkongwa y’uyu mwaka ntago imeze nkiyo umwaka ushize, ubu yaratwibasiye cyane, ibigoli byapfuye kuva mu butaka bigeze nko muri santimetero 3, nkogwa iba yabyinjiyemo. Ubundi twateraga inshuro 3 ariko ubu byarakabije dushobora kuzatera kugeza ku nshuro 5. Ibi twigishijwe bishobora kuzaturwanyiriza iyi nkongwa ikavamo ».
Umuyobozi w’Ishami ry’Ubuhinzi-Bworozi n’Umutungo Kamere mu karere ka Ngoma, Mudahemuka Innocent, yavuze ko iki cyonnyi cya nkongwa idasanzwe kibabangamiye cyane nk’abantu bari mu gisata cy’ubuhinzi. Ariko ngo kuva nkongwa idasanzwe yakwaduka bafashe ingamba zo kunganira abahinzi babigisha uburyo bayirwanya, kuko hari byinshi batari bazi. Kuko abenshi batari baziko bagomba gutera umuti inshuro zirenze imwe, kuvanga imiti kuko iyo uteye mwinshi byangiza amababi, ko iyo umaze gutera imvura ikagwa uwo muti uhita uba ipfabusa bigasaba yuko ubanza ukareba uko ikirere kimeze no gutera mu gitondo cyangwa ni mugoroba izuba ritarava cyangwa ryarenze kuko iyo riva nkongwa yihisha ntuyibone.
Uyu muyobozi yanashimiye Hinga weze, umushinga watangijwe ku bufatanye na RAB ku nkunga y’Umuryango w’Abanyamerika wita ku iterambere mpuzamahanga (USAID), ukaba ugamije kuzamura mu buryo burambye umusaruro w’abahinzi bato, kuzamura imirire myiza y’abagore n’abana no kongera imbaraga mu buhinzi buhangana n’imihindagurikire y’ikirere; kuko yaje kubafasha kurwanya iki cyonnyi. Ndetse ika yaranatumye umusaruro wiyongera. Aho yagize ati « Hinga Weze ni umufatanyabikorwa mwiza nkuko abahinzi nabo babyivugira uretse no kuba umusaruro w’ibigoli wariyongereye wanabaye na mwiza. Iyo hatagize ibindi bibazo bivukamo ikigereranyo cy’umusaruro w’ibigoli uboneka mu karere ka Ngoma ni toni 3,5 kuri hegitali.
Umukozi ushinzwe ibikorwa by’umushinga Hinga Weze mu karere ka Ngoma na Bugesera, David Kiiza, yavuze ko bateguye iki gikorwa mu buryo bw’ubukangurambaga kuko nkongwa idasanzwe yari ikomeje kugira imbaraga kandi ikangiza umusaruro w’abahinzi, bazana imiti bigisha abahinzi uko ikoreshwa.
Muri aka karere ka Ngoma, uyu mushinga umaze gukora iki gikorwa kuri site ya Ruhama ifite ubuso bungana na hegitali 220 ; Mugesera, kuri koperative ifite ubuso bwa hegitali 200 na Rukumbeli kuri site yo mu Rwuri ifite ubuso bwa hegitali 300.Iki gikorwa kikaba gikomeje kuko bafite amasite 82 batoranyije bagomba gukurikirana afite hegitali zirenga 7000.