Nyabihu: Hinga Weze n’abahinzi bafatanije kurwanya nkongwa idasanzwe

Ndicunguye Aimable, Umuganga w'ibihingwa muri RAB kuri station ya Gakuta, asobanura uko barwanya nkongwa idasanzwe.

Mu kurwanya nkongwa idasanzwe mu bigoli, umushinga Hinga Weze, Ikigo k’Igihugu Gishinzwe Guteza Imbere Ubuhinzi n’Ubworozi (RAB) n’abahinzi  bahinga mu kibaya cya Mukungwa kiri mu murenge wa Shyira, akarere ka Nyabihu bafatanije guhandura uyu mwanzi w’igihingwa cy’ibigoli ku buso bwa hegitali 30.

Iyi nkongwa idasanzwe “Fall Armyworm: Spodoptera frugiperda » yagaragaye bwa mbere mu Rwanda  mu kwezi kwa gatatu 2017, iturutse muri Amerika y’Amajyepfo, akaba ari ikinyugunyugu kigenda kigatera amagi mu mwumbwa w’ibihingwa. Uretse ibigoli, iki cyonnyi kibasira amasaka, umuceli, ingano, ibisheke n’imboga.

Dr Jean Baptiste Habumuremyi umukozi wa RAB ushinzwe station ya Gishwati, yavuze ko iyi nkongwa idasanwze ari icyonnyi cyangiza imyaka, bigatuma umusaruro wari uteganijwe utiyongera cyangwa ngo uboneke nkuko wari uteganijwe. Yagize ati « iki gikorwa cyo kurwanya nkongwa ni ingenzi kuko abaturage iyo bakitabiriye bigaragara ko nkongwa tubasha kuyirwanya kandi tukayitsinda bityo umusaruro ukabasha kwiyongera ».

Aha ni mu gikorwa cyo gukura (guhandura) nkongwa idasanzwe mu bigoli mu kibaya cya Mukungwa.

 

Fabiola Ndaguyimana Uwase, umukozi wa Hinga Weze ushinzwe gukurikirana ibikorwa by’uyu mushinga mu turere twa Nyabihu, Ngororero na Rutsiro, mu Ntara y’Iburengerazuba,  yagize ati «  dukora ubukangurambaga ariko tubukora mu ngiro, akaba ariyo mpamvu twazanye ibikoresho bikenewe mu kurwanya nkongwa idasanzwe  birimo imiti n’amapompe twereka abaturage uko batera imiti mu kurwanya nkongwa idasanzwe, tunabakangurira ko no muyindi mirima yose bafite bagomba guteramo imiti barwanya iyi nkongwa ».

Nzabonimpa Dionisi ni umujyanama w’ubuhinzi mu mudugudu wa Mugwati, umurenge wa Shyira, yagize ati « ubundi iyi nkongwa idasanzwe buri saison y’ihinga  iraza, ubwo rero twigishijwe kuyirwanya, turabanza tukayihandura hanyuma tukabona gutera imiti,  iyo utayirwanyije, ibigoli birashira, ntago wasarura kuko iragenda ikarya igiti cyose ».

Yanavuze ko nkuko nabo babikanguriwe nawe azafasha abahinzi, abereka uko batera imiti, ababwira imiti bagomba kujya kugura n’ibipimo bagomba gukoresha, bagasura imirima bakareba ko ya nkongwa itakirimo.

Tubasabire Vestine nawe ni umujyanama w’ubuhinzi umudugudu wa Vunga, akagali ka Mpinga umurenge wa Shyira yagize ati «  ikibazo dufite ni cya nkongwa idasanzwe ituma tutabona umusaruro, ibigoli ntibikure ngo byere kuko iyo nkongwa  yona ibigoli ijya mu mababi mu mwumba w’ikigoli, icyo gihe usa nkaho uruhiye ubusa kuko nta musaruro ubona.  Ariko iyi saha ubu tuzabona umusaruro uhagije  kuko natwe tugiye kubyitaho tuyirwanya ». Anavuga ko nk’umujyanama w’ubuhinzi azakomeza kwegera abahinzi akababwira uburyo bagomba kubungabunga igihingwa cy’ibigoli basura umurima gatatu mu cyumweru bareba ko nta cyonnyi cyajemo , bagisangamo bakagihandura bakanatera umuti.

Nyuma yo guhandura cyangwa gukura nkongwa idasanzwe mu myumba y’ibigoli byatewe imiti yica amagi yayo.

 

Umuyobozi w’ Ishami ry’ Ubuhinzi, Ubworozi n’ Umutungo kamere mu Karere ka  Nyabihu, Musango Didace, yashimiye ubufatanye n’inzego zitandukanye mu kurwanya iyi nkongwa idasanzwe by’umwihariko umufatanyabikorwa Hinga Weze, umushinga watangijwe mu Rwanda  ku bufatanye n’Ikigo k’Igihugu Gishinzwe Guteza Imbere Ubuhinzi n’Ubworozi (RAB) ku nkunga y’Umuryango w’Abanyamerika wita ku iterambere mpuzamahanga (USAID) ingana na miliyoni 32,6 z’amadolari y’Amerika, ukaba  ugamije kuzamura mu buryo burambye umusaruro w’abahinzi bato, kuzamura imirire y’abagore n’abana  no kongera imbaraga mu buhinzi buhangana n’imihindagurikire y’ikirere.

Iki kibaya cya Mukungwa gifite ubuso bungana na hegitali 150 hose hateweho ibigoli.

Sangiza abandi iyi nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Solve : *
28 ⁄ 14 =