Rwamagana: Barishimira urugomero ruzajya rwuhira ku buso bwa hegitali 170

Aha ni mu gishanga cya Cyaruhogo, aho bubatse ingomero zizajya zuhuria ku buso bwa hegitari 170. Abayobozi batandukanye bari batashye uru rugomero.

Bamwe mu bahinzi b’umuceri bagera ku 1,174  bibumbiye mu makoperative 4 bahinga mu gishanga cya Cyaruhogo mu Karere ka Rwamagana barishimira dams (ingomero)eshatu bubakiwe zikazabafasha kuhira imyaka ku buso bugera kuri ha 170

Uyu mushinga wo kubaka urugomero watwaye amafaranga y’u Rwanda agera kuri 2,077,000,000. Mubikorwa byakozwe harimo kuvugurura Valley dams 2 (ingomero) za Cyimpima na Gashara, kubaka Valley dam (urugomero) nshya imwe ya Bugugu, kubaka umuyoboro ugeza amazi mu mirima ufite uburebure bwa bwa km 23.5 ndetse no guhugura abahinzi b’umuceri hagamijwe kubongerera ubumenyi.

Ambasaderi w’Ubuyapani mu Rwanda, Masahiro Imai yavuze iyi nkunga Ubuyapani bwatanze yo kubaka izi ngomero ije gufasha mu buhinzi kugira ngo umusaruro wiyongere. Ati “igikenewe ni uguteza imbere ubuhinzi hakaboneka n’ibyoherezwa ku isoko no ku rwanya ubukene”.

Rutagengwa Jean Marie Vianney ahinga muri iki gishanga cya rugugu avuga ko iki gishanga bakitezemo inyungu zirenze izo bari bafite kubera izi ngomero bubakiwe. Yagize ati “twari dufite ubutaka tudakoresha kuberako izuba ryabaga ryavuye ntiduhinge, hakaba nubundi butaka tutahingagaho na rimwe, ariko kubera ko ubu tubonye amazi tugiye kujya tubukoresha, tukabona rero ko bigiye kuzatugirira akamaro kuko hose tugiye kuzajya tuhahinga kandi tukahakura umusaruro urenze uwo twabonaga”.

Avuga ko kubera gukorera muri koperative ubuzima bwabo bugiye guhinduka kubera ko amazi abonetse.

Mufulukye Freddy, Umuyobozi w’Intara y’Iburasirazuba, yagize ati “twatashye kumugaragaro urugomero rwubatwe k’ubufatanye n’umushinga wa JICA (Ikigega cy’Ubuyapani gishinzwe ubutwererane mpuzamahanga), ibi bikorwa bije kongera umusaruro w’ubuhinzi mu Ntara y’Iburasirazuba, by’umwihariko ku baturage ba Rwamagana. Ibi bikorwa rero nibyiza kandi turabyishimiye, binatwere ko tuzabibyaza umusaruro bigatuma twihaza mu bihingwa ndetse tugasagurira n’amasoko.

Yakomeje avuga ko iki gishanga cyatunganijwe abaturage bagikeneye, kikaba kije kubafasha kongera umusaruro, yanabasabye gufata neza ibikorwa remezo by’umwihariko imiyoboro y’amazi kuko hari aho bajya bagera bagasanga imiyoboro y’amazi yarangiritse kandi ababyaza umusaruro amazi aribo. Ati “ntabwo umuyoboro w’amazi ukwiriye kwangirika cyangwa inzira z’amazi”. Yavuze ko koperative ikwiriye gukurikirana ibyo bikorwa remezo ikabifata neza hanyuma amazi agakomeza kuza bakayabona akajya no mu butaka buhingwa bikongera umusaruro.

Uyu muyobozi, yanasabye abaturage bahinga muri iki gishanga cya Cyaruhogo gufata neza ingomero (dams) kuko iyo zidacunzwe neza ziba zishobora kujyana ubuzima bw’abana baba bashaka kujya  koga muri ayo mazi.

Sangiza abandi iyi nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Solve : *
21 ⁄ 7 =