COVID-19: abakora uburaya babuze ibyo kurya bahagarika imiti bararemba

Imwe mu miti igabanya ubwandu bw'agakoko gatera SIDA. Ifoto: Internet

Bamwe mu bakora uburaya bafite virusi itera SIDA bo mu turere dutandukanye tw’u Rwanda baravuga ko bahangayikishijwe n’ikibazo cy’uko bamara igihe  bahagaritse imiti igabanya ubukana bw’agakoko gatera SIDA, kubera kubura ibyo kurya bihagije, bigatuma baremba.

Mu buhamya bwa bamwe mu bashinzwe kwita ku buzima  bw’ abakora umwuga w’uburaya bafite virusi itera SIDA  bo mu karere ka Kamonyi mu ntara y’amajyepfo ari bo Uwihoreye na Nsabimana bavuga ko kuva hashyirwaho ingamba zo kwirinda icyorezo cya Corona virusi, ubu bahangayikishijwe n’ikibazo cy’abahagaritse kunywa imiti kubera kutabona ibyo kurya bihagije.

Uwihoreye Isabelle, avuga ko ikibazo cy’ibura ry’ibyo kurya bihagije kibahangayikishije kuko usanga ubuzima bwabo buri mu kaga.

Yagize ati ’’Ikibazo cy’abafite virusi itera SIDA bahagaritse imiti kirahangayikishije, hari uwo mperutse kujyana ku kigo nderabuzima arembye cyane, yaje mu cyaro  aturutse i Kigali “guma mu rugo” yamusanzeyo ntiyongera kunywa imiti, yambwiye ko hashize amezi atanu ayihagaritse, kubera kutabona ibiryo bihagije .”

Nsabimana nawe ati ’’Turasaba inkunga y’ibiribwa  kugira ngo babashe kuyinywa naho ubundi abenshi dusanga barembye kandi twari tuziko bafata imiti, batubwira ko bayihagaritse kubera gutinya kuyinywa batariye ngo bahage.”

Mukamurenzi Claudette akora umwuga w’uburaya mu karere ka Gakenke mu Ntara y’Amajyaruguru mu buhamya bwe, agaragaza ikibazo afite cy’ibura ry’ibiryo byatumye ahagarika imiti.

Yagize ati ’’Mfite ikibazo cyo kubura ibiryo, namaze icyumweru mpagaritse imiti numvise meze nabi cyane banjyana kwa muganga urufuzi rwandenze, banyitaho bansezereye mbabwira ko mfite inzara bampa ifu ya sosoma ibiro bine, ubu nabaye nyisubiyeho.”

Claire wo mu Karere ka Nyarugenge ni umujyanama w’urungano nawe avuga ko ikibazo cy’ibura ry’ibiryo bituma bamwe mu bakora uburaya bahagarika imiti igabanya ubwandu bw’agakoko gatera SIDA, gihari.

Yagize ati ’’Ikibazo cyo kubura ibiryo turagifite kuko abakora uburaya mpagarariye bakingejejeho, no muri ‘’guma mu rugo’’hari abatarabonye ibiribwa Leta yatanze babibimye bavuga Ko basa neza, ubu turifuza inkunga kandi turifuza ko bitazongera ko badukuramo ngo ni uko dusa neza.’’

Hari abakora uburaya bavuga ko imibereho ya mbere ya COVID-19 itandukanye niyo babaho muri iki gihe u Rwanda n’Isi muri rusange byugarijwe n’icyorezo cya coronavirusi.

Mukamurenzi Claudette yagize ati “mbere ya COVID-19 n’iyo nabaga ntagiye gutega abagabo  ku mihanda, no mu bubari  hari abakiriya bansangaga mu rugo nkaba nakorera amafaranga y’u Rwanda ibihumbi makumyabiri ku munsi (20.000frws), ngahaha inyama ngahaha n’ibirayi kandi nabaga mfite abantu banzaniraga amata buri munsi ariko ubu barahagaze kubera kubura ubwishyu.”

Inzego zifite mu nshingano abakora uburaya mu gushaka umuti

Ku ruhande rw’Umuryango utari uwa Leta Uharanira Uburenganzira bw’Ikiremwa Muntu mu Biyaga Bigari (GLIHD), buvuga ko mu bibazo bakiriye harimo n’ ikibazo cy’abahagaritse imiti igabanya ubukana bwa virusi itera SIDA, kubera kubura ibyo kurya, bakaba barimo kubakorera ubuvugizi.

Umuyobozi w’umuryango, Tom Mulisa, yagize ati ’’Muri iki gihe cya Corona twagize ibibazo byinshi bitangwa n’abakora umwuga w’uburaya kubera ko indaya idafite icyo irya nta n’imiti iri bunywe n’ubundi, kandi kubona amaronko ye ni nyuma ya saa tatu za nijoro, ni ukuvuga ngo iyi COVID-19 yatumye babandi banywaga ya miti, hari abayihagarika barembera mu rugo.”

Tom Mulisa yanavuze ko ku bufatanye n’abandi bafatanyabikorwa bizafasha gukemura iki kibazo.

Urugaga rw’abafite virusi itera SIDA mu Rwanda RRP+ ruvuga ko hakozwe ubuvugizi bwo kugeza inkunga y’ibiribwa ku bafite virusi itera SIDA bafite ikibazo cyo kubura ibiryo ku buryo buri wese bitewe n’aho afatira imiti izamugeraho, nk’uko Sage SEMAFARA umuyobozi wa RRP+ yabisobanuye.

Agira ati ’’Twakoze ubuvugizi, Leta y’u Rwanda itanga ibiryo, ibiribwa birimo gutangwa mu bubiko bw’uturere, ibindi byagejejwe ku bigo nderabuzima aho buri wese afatira imiti, uzagira ikibazo asabwa guhamagara umurongo utishyuzwa 1245 ikibazo cye kigakemurwa.”

Intego y’isi 90-90-90 ivuga ko ibihugu byakagombye kugera muri 2020, 90% by’abafite virusi itera SIDA barapimwe, naho 90% by’abafite virusi itera SIDA bari ku miti, ndetse yaranagabanije virusi z’iyo ndwara kugeza igihe zitagitembera mu maraso.

 

 

Sangiza abandi iyi nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Solve : *
27 − 1 =