COVID-19: Kudakora igikoni cy’umudugudu byari bigiye gusubiza abana mu mirire mibi

Ibigize indyo yuzuye bigiye gutegurwa ngo bigaburirwe umuryango ugizwe n'abana. Ifoto: Umukunzi

Mu gihe cya guma mu rugo bamwe mu bana b’ababyeyi bibumbiye mu itsinda Imbereheza, mu murenge wa Ruramira, akarere ka Kayonza, bari batangiye gusubira mu mirire mibi kubera kudahurira hamwe ngo batekere abana. Ingamba zimaze koroshywa bagiye bigabanyamo amatsinda mato bakomeza gutekera abana.

Mukamasengesho Théophilla ni umujyanama w’ubuzima ushinzwe ubuzima bw’umubyeyi n’uruhinja akaba no mu itsinda Imbereheza, rimwe mubagize abahinzi 530.000 umushinga Hinga Weze watangijwe ku bufatanye n’Ikigo cy’Igihugu Gishizwe Guteza Imbere Ubuhinzi n’Ubworozi RAB,  avuga ko abagore bo mu cyaro bibumbiraga hamwe bagacuruza ubuconsho, bagacuruza ibyo bishyimbo  cyangwa amasaka bakaba bari hamwe, ariko corona virus imaze kuza byabaye ngombwa ko batongera kwibumbira hamwe ngo bakorere hamwe.

Aragira ati “igikomeye cyane twakunda gukora igikoni cy’umudugudu, kandi iyo dukora igikoni cy’umudugudu tuba turinda abana bacu imirire mibi, ni ukuvuga ngo igikoni cyabaye imbogamizi, kugira ngo duhurire kuri cya gikoni cya buri kwezi, tuzanye abana kubapimisha ngo turebe ibiro byabo, uko imikurire yabo imeze, duteke indyo yuzuye tubagaburire, corona yatumye tutongera guhurira hamwe , buri wese arirwariza”,

Akomeza agira ati “Ndetse n’imirire mibi mu bana yari igiye kongera kugaruka kubera kutongera guterana mu gikoni cy’umudugudu ngo duteke abana barye indyo yuzuye”.

Uyu mujyanama w’ubuzima avuga nyuma ya guma mu rugo bigabanyijemo amatsinda abiri, rimwe ry’abantu 30, irindi 29, bongera guhurira hamwe bashyizemo intera banambaye agapfukamunwa, bakaraba n’intoki mu kwirinda ikwirakwiza ry’icyorezo cya corona virus, batekera abana indyo yuzuye. Ati “twazanaga abana bake tukabagaburira kugira ngo turebe ko abana bacu twabarinda imirire mibi”.

Anavuga ko kugira ngo aba babyeyi bakomeze kubona ibyo batekera abana, byabaye ngombwa ko amafaranga bashyiraga hamwe bacuruza ubuconsho bayagabana, buri wese akajya kwikorera ku giti cye.

Nyamwiza nawe aba muri iri tsinda avuga ko gutekera hamwe byari ingenzi cyane kuko igihe byari byahagaze hari abana bari batangiye gusubira inyuma. Ati “ariko aho twigabanijemo kabiri, abana barongeye bagaburirwa indyo yuzuye, ubu bameze neza kuko abafashamyumvire barongeye baradusura”.

Mu kwirinda ikwirakwizwa ry’icyorezo cya corona virus, hibandwa ku isuku no gukaraba kenshi, umushinga Hinga Weze uterwa inkunga n’Umuryango w’ Abanyamerika wita ku Iterambere Mpuzamahanga USAID , wagiye utanga ibikoresho by’isuku harimo kandagira ukarabe n’amasabune, mu turere 10 ikoreramo; aritwo Bugesera, Gatsibo, Kayonza,  Ngoma,  Karongi, Ngororero, Nyabihu, Nyamasheke, Rutsiro na  Nyamagabe. Akaba ari nabyo ababyeyi bifashishaga igihe bahuye bagiye gutegurira abana ifunguro rigizwe n’indyo yuzuye.

Ibi bikoresho  byatwaye amafaranga y’u Rwanda angana na 74.286.000.

Sangiza abandi iyi nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Solve : *
15 + 28 =