COVID19: Ba nyiri utubari bize andi mayeri yo gucuruza
Guhera taliki ya 21 Werurwe 2020, mu kwirinda ikwirakwizwa ry’icyorezo cya corona virus, itangazo riturutse kwa Minisitiri w’Intebe ryariho ingamba zo gufunga serivise zimwe na zimwe harimo n’utubari, kugeza na nubu ntiturahabwa uburenganzira bwo kongera gukora, gusa nubwo tutabyemerewe hari udukora mu bwihisho.
Ugeze mu bice bya Gitega, Biryogo mu karere ka Nyarugenge, usanga ahahoze utubari barahahinduye restaurant (aho barira). Aho usanga abakiliya batse ibyo kurya bya nikize, bigasazira ku isahani, bakanywa inzoga uko babishaka nta nkomyi. Hari aho bazinywera mu bikombe by’amata bagatereka amata iruhande rwabo ku buryo utatekereza ko harimo inzoga.
Umubyeyi umwe ukorera mu Gitega twahaye amazina ya Musangwa yavuze ko yari afite akabari, akaba amaze guhanwa inshuro ebyiri kuko basanze abantu barimo kurya barenzaho agacupa, ariko kugeza ubu asigaye atanga ibyo kurya gusa. Yanavuze ko abenshi bakoresha komande bakajya kubirira muri za butike zikorera hafi aho, kuko ho banywa inzoga ntacyo bikanga.
Aha, mu Gitega, isaha yo gutaha ikiri saa tatu z’ijoro nkuko amabwiriza ya Leta yabivugaga, zegereje kugera, bamwe mu bakiliya barishyuraga bagataha, abandi bagakomeza kwinywera, bavuga ko batahira igihe bashakiye kuko nyuma ya saa satu z’ijoro nta bapolisi baba bari mu muhanda, ko umuntu ataha atekanye. Byumvikana ko hari utubari dukora nyuma y’isaha Leta yategetse ko abantu baba batashye bari mu ngo zabo.
Ubundi buryo, abo mu bice bya Biryogo, bakoresha ni ukwaka ibidasindisha bakabitereka ku meza, bakinywera inzoga bazihisha mu nguni no munsi y’ameza.
Amayeri yo kunywera mu kabari aratandukanye
Mu bice bya Remera Kisimenti, akarere ka Gasabo, ukigera mu kabari bakubaza icyo uriburye mbere yo gufata icyo kunywa. Wamara gutanga komande bakakubaza icyo uribunywe yaba inzoga cyangwa fanta byose bisukwa mu kirahuri, icupa bakarisubizayo. « Ntibyemewe ko icupa riguma ku meza, kubera ko abashinzwe umutekano binjiye bakaribona byaba bibi ». Nkuko byasobanuwe n’umuseriveri.
Ukomeje mu tubari dutandukanye mu bice byo mu Migina naho usanga abantu binywera inzoga no mu masaha yo kumanywa, gusa abenshi baba baziranye ku buryo ntawakwivangamo. Ku masaha yo gutaha nabo ntacyo bikanga kuko ngo bataha igihe bumva bazihaze, saa sita, saa saba z’ijoro aho umuntu agenda mu muhanda ntacyo yikanga atekanye, kuko umuhanda uba wera.
Ugeze mu bice bya Kimihurura, ahahoze ari utubari, ubu hakaba haragizwe restaurant, usanga hari abafite uduterimosi n’amatasi ku meza, ntawashidikanya ko barimo kwinywera ka cyayi, nyamara haba harimo abinywera ka manyinya. Umwe mubaserva yagize ati « umukiliya umwe yaraje adusaba icyayi tukimuzaniye ati sijya nywa ibishyushye ninywera ibikonje, genda ushyiremo agakonje ». Uyu mukiliya niwe wabaye imbarutso yo gushyira inzoga mu materimosi muri ako kabari.
Ubwo umusomyi yasomaga inkuru ku rubuga rwa Kigali today rukorera kuri internet, ku bantu bari bafatiwe mu kabari banywa inzoga mu murenge wa Gisozi, yaragize ati « Uuuum muransekeje rwose. Mukoze impuzandengo mwasanga utubare twinshi ari utwa bande? Ikindi gitangaje, muzatemberere mu Myembe / Kimihurura nka saa moya, murebe ukuntu utubare twimukiye mu bikari no mu ngo kandi akagari kabibona. Ikibabaje nuko ba nyiri utubari bize amayeri yo gushyiramo utuntu twa boutique nka mawonesho (urwiyerurutso) kugira ngo dukingire ikibaba ubucuruzi bw’utubari ».
Hari bamwe mu bayobozi bo mu nzego z’ibanze banga kwiteranya bakareberera abacuruza inzoga muri za butiki. Aho usanga bamwe mu bayobozi nabo bari mu bifungiranye mu tubari. Umwe mubafite butike, mu murenge wa Kacyiru na mbere y’umwaduko wa corona virus yacuruzagamo n’inzoga, nubu zikirimo, yigeze gufungirwa, arongera arafungurirwa yagize ati « udashatse bariya bantu ntiwakora ». Aha yavugaga abaza kubafungira.
Undi mubyeyi utuye Kacyiru yagize ati « impamvu hariya bakomeje gukora nyiri kariya kabari ni umuntu ukomeye, urumva rero ntanuwamutinyuka, abantu banywa bifungiranye ».
Mu karere ka Musanze, mu mujyi rwagati, ahazwi nko ku ibereshi, utwinshi mu tubari ntago twakira udasanzwe ahanywera, ubanza guhamagara bakabona kugufungurira, ugezemo nta gukangwa n’isaha Leta yashyizeho, uranywa ugataha ari uko winaniwe. Ahenshi mu masaha akuze nta muntu mwahura nawe wakubaza impamvu watinze gutaha.
Ubwo umwe yajyanaga na mugenzi we usazwe anywera muri kamwe mu tubari two ku ibereshi, bageze aho binjirira, uhamenyereye yarahamagaye baraza baramufungurira ahita yinjirana na mugenzi we. Igihe yarahagurutse arimo kuvugira kuri telefone, umwe mu bakozi yabonye ari ubwa mbere abonye uwo wundi bazanye, mu ijwi rito abaza bagenzi ati « uyu yageze hano gute? » Batangira kubazanya ndetse n’abahanyweraga baramurebaga ukabona ko bikanzemo. Uwari kuri telefone yarabibonye ahita avuga ko bazanye. Baratuza.
Mu nkengero z’umugi wa Musanze, mu murenge wa Busogo, mu gasantire ka Byangabo, ho ntacyo bikanga, ubuzima bwarakomeje nk’ibisanzwe uragenda ugafata icyo kunywa ushaka nta rwicyekwe bafite.
Mu karere ka Nyabihu, utubari two mu murenge wa Mukamira, abantu baragenda bagafata icyo kurya bakaka n’agacupa nk’uko bisanzwe. Gusa hari aho usanga kandagira ukarabe. Tumwe mu dusantire two mu murenge wa Kintobo nawo uri muri akarere ka Nyabihu, ibyo kuvuga ubwirinzi bisa n’ibitazwi, ubuzima bwarakomeje nk’uko byahozeho, umuntu aranywa urwaga mu icupa, mugenzi we yaza akamusomyaho ngo ni umuco wa kinyarwanda, baba baniyicariye ku rubaho nta ntera iri hagati yabo, nta n’agapfukamunwa bambaye, binywera inzoga.
Abanywa nta bwirinzi bubarangwaho
Icyo utu tubari twose duhuriwe nuko abantu baba bicaye nta ntera ya metero imwe iri hagati yabo, kandi nta dupfukamunwa baba bambaye kuko ntawanywa inzoga cyangwa ngo arye akambaye, bamwe baba baturambitse ku meza, abandi batwambaye mu ijosi. Bamwe banywa urwagwa banasangira byumwihariko mu cyaro, abandi banywa heineken, skol, mitzing na primus. Amabwiriza yashyizweho na Leta y’u Rwanda ntabwo yubahirizwa. Ibi bika byaba intandaro yo kwanduzanya igihe hari uwageze mu kabari yanduye.
Uretse mu bice bimwe bya Remera Kisimenti niho babanza kugupima umuriro ukanakaraba. Ahandi haba hari ubukarabiro ariko ababukoresha igihe binjira mu tubari ni mbarwa. Kereka ahahagaze umuntu ujyenda abwiriza cyangwa akangurira abantu gukaraba.
Ntawashidikanya ko iyo bavuye mu kabari bagasomyeho abibuka gukaraba cyangwa bagakoresha umuti usukura intoki (hand sanitizer) iyo bageze mu ngo zabo aribo bake, ibi bikaba byatuma uvuye mu kabari yahanduriye ashobora guhita yanduza nabo mu rugo rwe.
Hari abandurira mu kabari.
Nubwo, nta mibare igaragaza abanduriye mu kabari irakusanywa, Dr Menelas Nkeshimana, ushinzwe agashami ko kwita ku bagaragaweho COVID-19, avuga ko hari abanduye iki cyorezo bagikuye mu tubari, yaba udukomeye n’utworoheje, haba utwo mu mujyi wa Kigali n’utwo mu turere dutandukanye tw’u Rwanda, by’umwihariko utwagize imibare minini y’abanduye icyi cyorezo nka Rusizi, Nyamasheke na Rubavu.
Yagize ati « Uruhare rw’utubari ducucitse twihishe aho, abantu badahana intera bagakuraho masks mu gukwirakwiza icyorezo ruri hejuru ».
Mu cyaro ho, hari utubari duto abantu nka 20 bakajyamo, umwe asoma ahereza undi, kuko baba baturutse mu bice bitandukanye, bagira ibyago hakaba hari uwanduye, akayanduza abo basangiye bose nabo bakayikwirakwiza aho batuye. Ibi bikaba byaragiye bigaragara mu basanzwemo iyi ndwara wakurikirana ugasanga bayikuye mu kabari. Nkuko byavuzwe na Dr Menelas.
Dr Menelas yakomeje avuga ko mu tubari habamo amanyanga menshi, ejo aba ari aha, ejobundi ari hariya, ari uguhora wirukanka inyuma y’abantu. Ugasanga abantu bicaye uziko banywa thé vert naho barimo kunywa inzoga. Ibi byose bagiye babibona. Ati « yaba urubyiruko n’abakuru, ugasanga umuntu afite imyaka 70 ariko ngo yanduriye mu kabari; ugasanga afite imyaka 20 ariko ngo yanduriye mu kabari ».
Indorerwamo Leta ibonamo iki kibazo
Minisiti w’Ubutegetsi bw’Igihugu, Prof. Shyaka Anastase, yavuze ko hari abakomeje gucuruza inzoga mu buryo butemewe. Agira ati « Hari abacuruzaga inzoga bikingiranye cyangwa bakimurira ubucuruzi bwazo ahantu bigoye ko polisi yahagera».
Ku wa 29 Kanama 2020, ku rubuga rwe rwa twitter, Prof. Shyaka yaranditse ati « akabari ntikihishira! Uwiringira ruswa, ikimenyane agakora akabari, arahanwa. Nuhindura resitora, hoteli mo akabari, nawe ni uko. Tureke gutekinika. Twese, abayobozi n’abacuruzi, twubahirize amabwiriza yo kurwanya #COVID-19. Nta yindi siyansi bisaba ».
Taliki ya 30 Kanama 2020, yarongeye ati nyuma y’iminsi 3, umubare w’abantu bafatwa batubahirije amabwiriza yo kwirinda COVID-19 uragabanuka; uretse gusa utubare, udufatwa dufunguye turiyongera, n’abafatwa barimo kutunyweramo bakiyongera! Yewe muntu ukijya mu kabare, tanga ituze ubireke. #Shishoza uti #NtabeArinjye.
Mu kiganiro n’abanyamakuru kuri uyu wa gatanu, taliki ya 2 Ukwakira 2020; Umuvugizi wa polisi CP Kabera John Bosco yagize “hari zimwe muri restaurants zahindutse utubari cyangwa zihinduye utubari aho abantu birirwa banywa inzoga bateguye isahani ku meza imbere yabo ndetse bayisize ibyo kurya kugira ngo bagaragaze ko umuntu arimo gufata amafunguro. Abantu babyumva bamenye ko banyuranya n’amabwiriza. Ndetse hari n’abaseriva cyangwa abatanga inzoga muri za teremusi cyangwa mu bikombe by’icyayi”.
Yanavuze ko hari abahinduye ingo zabo utubari, abandi barimo kuvugurura ingo zabo bagamije kuzihindura utubari. Ibintu bitemewe ndetse ubifatiwemo arabihanirwa cyane.
Mu igenzura ryakozwe na polisi y’Igihugu, mu mujyi wa Kigali, mu mpera z’ukwezi gushize (Nzeli 2020); ibigo bigera kuri 70 bitanga serevisi zo kwakira abantu birimo motel, utubari na restaurants byarafunzwe ibindi birahanwa, kubera kutubahiriza amabwiriza yo kwirinda no gukumira COVID-19.
Uko inzoga ifatwa mu muryango nyarwanda
Inzobere mu buzima rusange n’imirire Nyirajyambere Jeanne D’Arc, arasobanura uko umuryango nyarwanda ufata inzoga, akaba ariyo mpamvu abantu batazibukira kujya mu kabari kandi bibujijwe mu kwirinda ikwirakwiza ry’icyorezo cya COVID-19. Agira ati “ ku bwanjye n’ikibazo cy’imyumvire ni ukuvuga ngo muri sosiyete nyarwanda abantu bazi ko inzoga ariyo ikurura ubucuti, aho usanga bavuga ngo inshuti nziza uyikura mu kabari, ikindi nuko bazi ko inzoga imara agahinda, umuntu ubabaye wese yumva aramutse anyoye inzoga agahinda kashira”.
Nyirajyambere yakomeje asobanura agira ati “Niba umuntu afite imyumvire ko incuti nziza uyikura mu kabari, business nziza uyikura mu kabari, deal nziza uyikura mu kabari, urumva niyo washyira inzoga mu rugo ntago yayinywa. Kuko yumva ko atabona ibi byose atagiye mu kabari”.
Ibi akaba ari imyumvire kuko inshuti nyanshuti ntiwayikura mu kabari mwese mwasinze, nta bucuti burimo. Kuko muri iki gihe cya COVID-19 ntiwaba wasinze ngo wubahirize amabwira yo kwirinda.