Bugesera: Barishimira umusaruro w’imiteja bahinze mu mpeshyi

Aha ni kuri site ya Rwarusakura, aho barimo gusarura imiteja, banayitunganya.

Abagize koperative Abanyamurava yo mu murenge wa Mayange, barishimira ko basigaye bahinga mu gihe cy’impeshyi bakeza ndetse bakaba bafite isoko mpuzamahanga. Ibi bakaba babikesha umushinga Hinga Weze wabahaye uburyo bwo kuhira hakoreshejwe imirasire y’izuba.

Ubwo barimo gusarura imiteja mu cyanya cya Rwarusakura, bari bafite akanyamuneza  kuko bavuye ku buhinzi bwo guhinga ibyo kurya gusa, ubu bakaba bafite isoko muzamahanga kuko umusaruro wawo ari mwiza kandi ari mwinshi. Iyi miteja ikaba yoherezwa mu Bwongereza, mu Bufuransa, Dubaï n’ahandi. Nabo basigaye bakirigita ifaranga banihagije mu biribwa.

Umuhoza Sylvie, Umukozi wa Hinga Weze ukorera mu murenge wa Mayange muri icyi cyanya, yagize ati « mbere abahinga hano n’abari begereye amazi kugira ngo biborohere kuhira, ugasanga bahinga saison 2 kandi ahantu hato ». Akomeza avuga uyu mushinga wabashyiriyeho uburyo bwo kuhira hakoreshejwe imirasire y’izuba, bituma bahinga ibihembye (saisons) byose. Ati « Iyi miteja irimo gusarurwa yahinzwe muri saison C, itarajyaga ihingwa, abahinzi benshi ntibayihingaho kuko ari saison y’izuba, igihe cy’impeshyi ».

Umuhoza yakomeje asobanura ko umuhinzi warufite hegitali yose byari bigoye ko yashobora kuyuhira, agahitamo guhinga agace gato azabasha kuhira hakoreshejwe moteri, mazutu na essence biri no mu byangiza ikirere.  Ariko ubu bakaba kuhira bakoresheje imirasire y’izuba,  inabafasha gusigasira ikirere.

Aha, bamaze gusarura, barimo gutunganya imiteja izoherezwa mu mahanga.

 

Hakizumwami Anastase utuye mu  kagali ka Kibenga mu murenge wa Mayange n’umugore we, ni abanyamuryango ba koperative Abakoranamurava, nabo bari baje gusarura imiteja. Hakuzumwami avuga ko mbere yabanje kwinangira guhinga iyi miteja ndetse akabuza n’umugore we kuberako bagikoresha arrosoir n’amapombo ntacyo bakuragamo, mu gihe babaga yatakaje ingufu nyinshi. Ariko umugore we Kamaraba Patricia yaramubwiye ati « reba imvune twagiraga none turoroherejwe baduhaye imirasire izayitwibagiza, tukabona n’umusaruro uhagije reka duhinge ». Aremera barahinga batera imiteja. Kamaraba, aragira ati « none urabona ko umusaruro ari mwiza, Hinga Weze iragahora ihinga yeze yarakoze ni umushinga mwiza ».

Uyu mugabo avuga ko iyi miteja yerera ukwezi n’igice, umusaruro amaze kubonamo yemeza ko ushimishije, aho yashoyemo ibihumbi 92, akaba yararangije kwiyishyura asigaye mu nyungu gusa.

Ushinzwe ubuhinzi muri kampani  Rwanda Lotec, Niringiyimana François avuga ko iyi kampani ifasha abahinzi kohereza umusaruro w’imboga n’imbuto hanze bakaba  bafite intego yo kugera toni 8, kuko baba bakurikiranye abahinzi kuva batangiye guhinga kugeza mu isarura.

Iki cyanya cya Rwarusakura gifite hegitali 10, imiteja yahinzwe kuri hegitali 3 imaze gusarurwa inshuro 4, hakaba hamaze gusarurwa toni 2  ndetse bakaba banateganya kuzasarura izindi toni 4 n’igice cyangwa 5. Izindi hegitali zizahingwaho intoryi, urusenda n’inyanya.

Umushinga watangijwe ku bufatanye n’Ikigo cy’Igihugu Gishizwe Guteza Imbere Ubuhinzi n’Ubworozi RAB ku nkunga y’Umuryango w’Abanyamerika Wita ku Iterambere Mpuzamahanga USAID. Intego yawo akaba ari ugufasha abahinzi basaga 530,000 mu turere 10 ikoreramo mu kwita ku buhinzi no kunoza imirire by’umwihariko umwana n’umugore, ndetse no gufasha abahinzi mu guhangana n’imihindagurikire y’ikirere.

Sangiza abandi iyi nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Solve : *
21 ⁄ 3 =