Gikondo: Abari bishyingiye, ubu basezeranye mu buryo bwemewe y’amategeko

Iyi couple yasezeranye, nyuma yuko gahunda yo gusezerana isubukuwe; Ni mu karere ka Rubavu.

Mu gihe amabwiriza ya Leta yo mu kwa gatatu 2020, yavugaga ko abantu batemerewe gukora ubukwe haba mu Murenge, mu Kiliziya, mu Rusengero cyangwa mu Musigiti, hari abahise bishyingira. Aho, amabwiriza yongeye kwemerera abantu gukora ubukwe, bamwe mu bishingiye bahise basezerana mu buryo bwemewe n’amategeko.

Mu kiganiro umunyamakuru wa The Bridge Magazine yagiranye na Uzabakiriho Clément utuye mu murenge wa Gikondo, akarere ka Kicukiro yavuze ko yarafite ubukwe mu kwezi kwa gatanu 2020, ariko kubera ingamba Leta yari yashyizeho mu kwirinda ikwirakwiza rya COVID-19 ngo ntibwabaye, we n’umukunzi we bahitamo kwishyingira.

Nyuma yaho iyi gahunda yongeye gusubukurwa, Uzabakiriho n’umugore we bahise basezerana. Aragira ati “Leta yagize neza kuko abantu bari batangiye kwishyingira, kandi iyo abantu babanye bitemewe n’amategeko, imiryango no mu rusengero babafata nk’indaya, kandi iyo nyuma havutse ikibazo babona ababagira inama kuko baba bazi ko babana mu buryo buzwi”.

Mukasano Susan ni Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Gikondo yavuze ko ubu abantu batangiye gusezerana ndetse ngo abari barabisubitse kubera kwirinda COVID-19, bose bamaze gusezerana imbere y’amategeko. Yagize ati “ ubu hari itandukaniro kuko tugenda dusezeranya couple imwe, imwe, mu gihe mbere twasezeranyaga couples nyinshi”.

Amabwiriza ya Leta avuga ko gusezerana imbere y’amategeko, abantu batagomba kurenga 15 ku mpande zombi, naho mu Kiliziya, mu Rusengero no mu Musigiti bagomba kuba batarenze 30. Kandi bakubahiriza intera ya metero 1 hagati y’umuntu n’undi, bambaye agapfukamunwa. Ni mugihe abajya kwiyakira bagomba kubanza kwipimisha COVID-19.

 

Sangiza abandi iyi nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Solve : *
28 − 23 =