COVID-19: Mukankiko Jeannette yabuze uko ajya kwivuza kuri rendez vous yahawe mu bitaro bya Kanombe
Amezi abaye atandatu icyorezo cya corona virus kigeze mu Rwanda. Mukankiko Jeannette utuye mu mudugudu wa Kabagari, Akagari Rususa, Umurenge wa Ngororero Akarere ka Ngororero avuga ko afite uburwayi bukomeje kumurembya kubera ingaruka zazanywe na corona imodoka zitwara abagenzi rusange zigera Kigali zivuye mu ntara zigahagarikwa.
Ibyo ngo byatumye ubuzima bwe burushaho kujya mu kaga kuko asobanura ko yivuje mu bitaro bimwegereye birimo ibyo ku Muhororo biherereye mu karere ka Ngororero akoherezwa mu bitaro bya Kabgayi biri mu karere ka Muhanga akabagwa ariko ntibigende neza bigatuma yoherezwa ku bitaro by’ikitegererezo bya Kanombe.
Akomeza avuga ko yabashije kugera Kanombe bimugoye cyane ari kumwe n’umurwaza we yari yishyuriye amatike akabonana n’umuganga wamuhaye rendez vous yo kumubaga ariko akabura igitanda.
Yagize ati “ Kubona igitanda mu bitaro bya Kanombe ni ibintu bigora cyane abantu baturutse kure ya Kigali kuko twakibuze dusubira mu rugo kandi twari twatanze amatike atugezayo n’umurwaza wanjye bitugoye.”
Kugeza ubu, amaze amezi abiri ahawe rendez vous yo gusubirwamo aho bamubaze nabi ariko ngo byarushijeho kuba bibi kuko imodoka zitwara abagenzi rusange zahise zihagarikwa hagamijwe kwirinda corona virus bituma gusubira i Kanombe bitakimushobokera none ubuzima bwe burarushaho kujya mu kangaratete kuko adafite uburyo buhagije n’ubushobozi bwo kujya gushaka igitanda mu bitaro kugira ngo avurwe. Afite umwenge mu nda ugomba gushyirwamo tige yamaze kugura ariko akaba kugeza magingo aya ntabona uburyo bwo kujya gushaka igitanda ngo avurwe.
Gusa ngo kuba imodoka zitagera mu mujyi wa Kigali nabyo byamubereye imbogamizi ikomeye ku buzima bwe ndetse no kuba amatike yariyongereye nabyo biri mu bimusonga none kuri ubu kugera i Kigali ngo ntibishoboka kuri we kuko imodoka rusange zitemerewe gutwara abagenzi.