Rwamagana Family yashyikirije inkunga abatishoboye

Rwanda Family n'Umuyobozi w'akarere ka Rwamagana bashyikiriza amabati umwe mu batishoboye

Abavuka mu karere ka Rwamagana batakihatuye harimo n’ababa hanze y’u Rwanda bakusanyije inkunga yo gufasha abanyarwamagana batishoboye igizwe n’amabati hamwe n’ubwisungane mu kwivuza. Ubuyobozi bw’aka karere bwashimye iyi nkunga.

Iyo nkunga igizwe n’amabati  afite agaciro k’amafaranga y’u Rwanda 960.000, n’ ubwisungane mu kwivuza bufite agaciro k’amafaranga y’u Rwanda angana na 1.500.000.

Nirere Saverine w’abana batanu utuye mudugudu wa Bigabiro, akagari ka Cyanya, Umurenge wa Kigabiro, agira ati : “ Nishimiye iki gikorwa kuko jye n’umuryango wanjye nta mutuelle twagiraga. Ubu tuzajya twivuza tutarembeye mu rugo”. Avuga ko yabagaho mu bwigunge atagiraga naho kuba. Arashimira abatekereje  igikorwa cyo kubatera inkunga y’amabati ndetse n’ubwisungane mu kwivuza.

Nyirahabimana Hyacinthe utuye mu Murenge wa Kigabiro, ari mu cyiciro cya kabiri cy’ubudehe, avuga ko ikibazo cya mutuelle cyari kimuhangayikishije cyane. Agira ati: “ Nubundi umutware wange yari yararwaye, ubushobozi bwo kubona  mutuelle bwari bwarabuze. Ndashimira abayobozi ndetse n’abaterankunga badutekerejeho, tukaba tubonye ubufasha bwa mutuelle ndetse n’amabati.”

Kiwanuka Soudi, uhagarariye iri huriro ry’abanyarwamagana bishyize hamwe, yavukiye i Rwamagana akaba atuye Kicukiro. Ati: “ Igitekerezo cyaje mu kunganira ijambo ry’Umukuru w’Igihugu rihora ribasaba abanyarwanda kwiyubakira igihugu, twararebye dusanga tugomba kumugwa mu ntege dukora ibyo akora, akaba ariyo mpamvu twatekereje kuzana amabati kugira ngo twubakire abantu batishoboye, no kugerageza kuvuza ababuze ubushobozi bwo kwivuza tubagurira mituel.” Ngo iki gikorwa kizaba ngaruka mwaka.

Yanavuze ko nubwo batangiye ari  bake  ariko ko hari n’abandi bantu benshi bari hanze ya Rwamagana ndetse no hanze y’ igihugu muri Kenya ,mu Burayi, muri Omani kandi bose bafite umutima  wo gutabara no gufasha.

Mbonyumuvunyi Radjabu, Umuyobozi w’ Akarere ka Rwamagana, arashimira inkunga yatanzwe. Agira ati “  Iki gikorwa cy’inkunga y’amabati  na mutuelle  cyatangijwe n’abanyarwamagana cyadukoze k’umutima. Mwabonye ko mu karere ka Rwamagana natwe twagira abaduserukira hirya no hino ku isi, bivuze ko amazi arashyuha ariko ntiyibagirwa iwabo wa mbeho.”

Avuga ko uru ari urugero rwiza rw’abanyarwamagana bishyize hamwe bavuka mu Murenge wa Kigabiro. Akomeza  avuga ko n’abandi banyarwamagana bavuka muyindi mirenge bakwishyira hamwe, cyane cyane abagiye guhahira hirya no hino. Ati : “kuko tuvuga ngo nibahahe baronke ariko bazirikane n’iwabo.”

Aya mabati n’ubwisungane mu kwivuza byahawe abadafite ubushobozi bo mu Murenge wa Fumbwe na Kigabiro. Ubwisungane mu kwivuza, akarere ka Rwamagana kageze kuri 81 %.

Sangiza abandi iyi nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Solve : *
30 − 28 =