Konsa umwana igihe gihagije bimurinda igwingira
Akarere ka Nyabihu ni kamwe mu turere twagaragayemo abana bafite ikibazo cy’igwingira, ariko kuri ubu umubare w’abana bafite iki kibazo ugenda ugabanuka, ababyeyi bavuze ko babikesha umushinga Hinga Weze, wabahaye inyigisho zo gufata indyo yuzuye, no konsa umwana igihe gihagije.
Hinga Weze ku bufatanye na Porogaramu Mbonezamikurire y’Abana Bato (NECDP), bizihije icyumweru cyo konsa bakangurira ababyeyi kurwanya imirire mibi n’igwingira mu bana, bonsa abana igihe gihagije. Insanganyamatsiko iragira iti « Dufashe ababyeyi konsa no guha abana imfashabere ikwiye, duteza imbere imbonezamikurire y’abana bato ».
Umurenge wa Rurembo ni umwe mu mirenge igize akarere ka Nyabihu, wagaragayemo abana bangana na 57 % bari bafite ikibazo cy’igwingira mbere yuko Hinga Weze ihagera mu mwaka wi 2017, ariko ngo mu ibarura riheruka imibare y’abana bagwingiye yaragabanutse igera kuri 29 %, bitewe n’inyigisho, imbuto n’inkoko bahawe nuyu mushinga. Bakaba bakomeje, ubu bufatanye mu guhangana n’iki kibazo nkuko byavuzwe n’ushinze ubuhinzi n’umutungo kamere mu murenge wa Rurembo, Irakiza Jean Claude.
Ubumenyi ababyeyi bahawe na Hinga Weze ku konsa umwana
Uwamariya Drocelle, utuye mu murenge wa Rurembo, akarere ka Nyabihu, Intara y’Iburengerazuba, aragira ati « nkuko twabyigishijwe na Hinga Weze, kugira ngo umwana abone amashereka meza ahagije, mbere na mbere umubyeyi agomba gufata indyo ihagije ikubiyemo ibitera imbaraga, ibyubaka umubiri n’ibirinda indwara; akonsa umwana amureba, amufashije ibere neza kandi akotsa umwana igihe gihagije ».
Uyu mubyeyi aranagira ati « mbere kuko ntari mbanye neza n’umugabo wanjye naburaga amashereka kubera guhangayika, ariko aho uyu mushinga waduhuguye n’umugabo wanjye tubanye neza, sinkigira ikibazo cyo kubura amashereka. Umwana wanjye aronka akijuta ».
Habinshuti Ildefonse, Umujyanama w’Ubuzima mu kagali ka Rwaza umurenge wa Rurembo, asobanura ko umugabo nawe afite uruhare runini mu konka k’umwana aho agomba gushaka amafunguro agizwe n’indyo yuzuye umubyeyi agomba gufungura kugira ngo abone amashereka ahagije. Ibi ngo nk’umujyanama w’ubuzima abyigisha abagabo. Akomeza asobanura inyigisho batanga mu matsinda no mu mugoroba w’ababyeyi « tubabwira ko umwana yonka igihe ashakiye ibere cyose, kandi umwana akonka ibere akarihumuza ibice byose by’amashereka akabirangiza, ikindi nuko umugabo n’umugore bibukiranya gutwara amazi yo gukaraba igihe bagiye mu murima, mbere yo konsa umwana, umubyeyi akabanza agakaraba, kubera ubwuzuzanye twese tugomba kwibukiranya kugira ngo umwana wacu yonke neza, akure neza bityo turwanye igwingira n’imirire mibi mu bana ».
Muri iyi gahunda yo kurwanya igwingira n’imirire mibi, Umunyamabanga w’akagali ka Rwaza mu murenge wa Rurembo, Habimana Bernard avuga ko Hinga weze, yatanze inkoko ku miryango bityo bakabona amagi, mu rwego rwo kurwanya imirire mibi, umwana ugeze mu gihe cyo gufata imfashabere akaribona ntakibazo ndetse bakanagurisha. Aho akomeza avuga ko umubyeyi atabura umunyu kandi afite inkoko itera. Kandi ngo Hinga weze yanatanze imbuto zo gutera z’ibijumba bya orange bikungahaye kuri vitamine A n’ibishyimbo bikungaheye ku butare. Ikindi ngo nuko bigishijwe kubaka uturima tw’igikoni, ibyo kurya bikiyongera. Ibi bikaba bituma umubyeyi abona amashereka ahagije, umwana akonka neza.
Porogaramu Mbonezamikurire y’Abana Bato (NECDP), ivuga ko konsa neza mu Rwanda bihagaze ku kigero cya 87%. Naho gushyira umwana ku ibere ku isaha ya mbere akimara kuvuka biri ku kigero cya 80%, ni mu gihe abagore bonsa ku Isi bangana na 38%.
Hinga Weze ikorana n’ababyeyi 20.441 mu rwego kubafasha kubona indyo yuzuye, kuyitegura n’ubumenyi ku konsa umwana agakura neza, mu turere 10 ikoreramo aritwo: Bugesera, Gatsibo, Kayonza na Ngoma (Iburasirazuba); Karongi, Ngororero, Nyabihu, Nyamasheke na Rutsiro (Iburengerazuba) na Nyamagabe (Amajyepfo).
Uyu mushinga, watangijwe ku bufatanye n’Ikigo cy’Igihugu Gishizwe Guteza Imbere Ubuhinzi n’Ubworozi RAB ku nkunga y’Umuryango w’Abanyamerika Wita ku Iterambere Mpuzamahanga USAID. Intego yawo akaba ari ugufasha abahinzi basaga 530,000 mu turere 10 ikoreramo mu kwita ku buhinzi no kunoza imirire by’umwihariko umwana n’umugore, ndetse no gufasha abahinzi mu guhangana n’imihindagurikire y’ikirere.