Neg-G The general avanye Iwawa imbaraga zidasanzwe
Ngenzi Serge ukoresha mu muziki izina rya Neg-G The4 General nyuma y’igihe gito avuye Iwawa kugororwa kubera gukoresha ibiyobyabwenge, yasohoye indirimbo nshya yise ’Bapinge’, yumvikanishamo ko ubu yagarutse mu muziki n’ubwoba abandi baraperi bamufitiye.
Uyu muhanzi mu kiganiro yagiranye na Thebridge.rw yahamije ko nubwo amaze igihe mu cyo yise ubuyobe, nyuma yo kugororwa yamaze guhumuka amaso ndetse agiye gusubukura ibikorwa by’umuziki mu buryo bugaragara.
Yagize ati “Mfite indirimbo nyinshi nandikiye ku kirwa cya Iwawa, abafana banjye bitege ibihangano byinshi kandi byiza.”
Ku rundi ruhande yavuze ko ikintu yari afitiye inyota ari umuziki, kongera kwisanga mu nzu itunganya umuziki no gusohora indirimbo ku ikubitiro akaba yasohoye iyo nshya iyitwa “Bapinge”.
Iyi ndirimbo yiganjemo amagambo yo kumvisha abandi baraperi ko yagarutse, abateguza kumusubiza umwanya we mu njyana ya Hip Hop.
Mu gitero cya mbere nk’uko abahanzi baririmba mu njyana ya Rap na Hip Hop bakunda kwirata ubutwari agira ati “”Imyaka nk’irindwi narazimiye, umwaka maze mu mazi nzitiye, igihe namaze narakubiswe, nta ngoma mbaha narazimye pe, abafana banjye baranzinutswe, public yaranyibagiwe, urutonde rw’abaraperi narasibwe, bibwira ko nacyuye igihe, muhumure ubu naje, nagarutse ndabizi ko nari nkumbuwe,”
Ahandi akomeza agira ati “”Mutuze gato mbahate iyi njyana, abasani mukunda mbazimye murebe, bagane ruhago, bakine ikiryabarezi, bashete, bahombe, baribwe. Imitego baraje bayintege,”
Uyu muraperi kandi muri iyi ndirimbo yumvikanisha umuraperi wamenyekanye cyane mu Rwanda wibutsa abafana be ko nyuma yo kuyoba igihe kirekire, yongeye kugaruka ndetse akeneye intebe yahoranye y’abayoboye injyana ya Hip Hop.
Uretse ibi, abakurikiraniraga hafi umuziki kuva mu 2004 kuzamura, bazi neza izina Neg G The general wakoze indirimbo zinyuranye uhereye ku zo yahereyeho n’itsinda yatangije rya UTP Soldiers zirimo ’Byina”, n’izo yakoze ku giti cye nk’iyitwa Internat, “Ibiceri”, “Parlez”, “Clara” yakoranye na The Ben n’izindi nyinshi.
Mu itsinda rya UTP Soldiers kandi yaririmbanye n’umuraperi Riderman ariko nyuma baza gutandukana buri wese atangira gukora muzika ku giti cye.
Nyuma yo gutandukana kwabo baranzwe no kutumvikana bakajya ahanini baterana amagambo binyuze mu ndirimbo ariko ibyo baje kubihagarika baza no gukorana indirimbo yitwa “Arankurura” akaba ari indirimbo yakozwe n’utunganya indirimbo ubusanzwe witwa Cyiza Fabien ariko uzwi nka Fazzo.
Usibye iyo ndirimbo kandi aba bahanzi baje kongera guhurira mu ndirimbo yitwa “Ingufu zo gukora” yaririmbyemo n’abandi baraperi batandukanye.
Neg The General nyuma y’ibyo bihe yaje gusa nk’aho yibagiranye mu muziki bikavugwa ko ari uko yasabitswe n’ibiyobyabwenge byaje gutuma ajyanwa kugororerwa mu kigo ngororamuco cya Iwawa yavuyemo avuga ko yakize kandi yikosoye.