‘’Kunoza umurimo we byamuteje imbere’’
Niwemugeni Marie Louise ni umwe mu bacuruzi w’inyongeramusaruro mu murenge wa Jenda, akarere ka Nyabihu, yemeza ko aho aherewe amahugurwa n’umushinga Hinga Weze abahinzi bitabiriye gukoresha ifumbire n’imbuto z’indobanure, biteza imbere, nawe biba uko.
Aganira n’umunyamakuru wa The Bridge Magazine yagize « Hinga Weze ni umushinga mwiza kuko yatwunganiye cyane nk’abacuruzi b’inyongeramusaruro ». Akomeza asobanura uburyo uyu mushinga wamufashije « hari igihe twajya kwiga ibyo twize tukabita ku ntebe, cyangwa se tukabita mu ishuri ariko kubera amahugurwa Hinga Weze yagiye idukoresha, byatumye menya gukora ibintu neza nko gupanga ibintu neza nkamenya kubivangura nkurikije ubwoko bwabyo. Kuko mbere sinabipangaga neza ku buryo abakiliya babibona neza cyangwa se ngo bibe byabakurura ». Urugero : « Nafataga ibisukika nkabishyira hejuru noneho iby’ifu nkabishyira hasi. Ibi rwose byaramfashije kuko nta kintu kikigipfa ubusa kandi abakiliya baraza bagahita babona ibintu byose ».
Akiganira n’umunyamakuru yakomeje agira ati « Ikindi nakiraga amafaranga ariko simbe naganiriza abakiliya, nasobanuriraga umbajije uburyo bwo gukoresha inyongeramusaruro, utambajije nkamwihorera.
Ariko aho Hinga Weze yampuguriye, umukiliya araza nkanamusobanurira uko akoresha imiti, nabyo byaramfashije cyane ».
Uburyo yagiye yaguka mu bucuruzi
Muri iki kiganiro yagiranye n’umunyamakuru, yamubwiye nuko ubucuruzi bwe bwagiye butera imbere, agira ati « Numvaga ko gucuruza ari ugucuruza ridomiri, kiyoda, ifumbire na detani. Ariko Hinga Weze inyigisha ko niba umukiliya aje akakubaza ikintu utagifite ugomba kukirangura, bituma naguka mu bucuruzi icyo bambajije nkakizana bityo bituma ntera imbere mu bucuruzi ».
Ikindi, « natangiye nshuruza ifumbire, ndangura toni 2,5; maze guhurwa na Hinga Weze byatumye ntinyuka kwaka inguzanyo nkajya ndangura byinshi, detani naranguraga imifuka 10 ariko ubu ngeze mu mifuka 100. Noneho ku nyongeramusaruro icyo gihe nazanaga toni 2,5 ariko ubu nzana toni 10 zirenga. Uko bucya bukira nanjye ngenda naguka nkarushaho kwagura ubucuruzi bwanjye, kuko mbere naranguza miliyoni 3 ariko ubu ngeze muri miliyoni 10 zirenga ».
Uyu mubyeyi akomeza avuga ko icyo gihe abahinzi bazaga gake kuko bakoreshaga imborera cyangwa ntibayishyiremo, ariko uko bagenda babahugura ku kamaro ko gukoresha inyongeramusaruro, buri wese aca ku murima wa mugenzi we, yareba umusaruro afite ati wakoresheje iki ? Ati « genda runaka akubwire bakaza bakambaza uburyo bakoresha inyongeramusaruro. Ubu abahinzi baza ari benshi, kuko mbere ku munsi nabonaga abahinzi 10 ariko ubu haza 30 ku munsi ».
Niwemugeni, ashimira uyu mushinga kuba warabahuguye bakivana mu bukene, bagatera imbere, aho batari ngo bazahababera kuko babahaye ubumenyi nabo bazakomeza kubuha abandi.
Umushinga Hinga Weze umaze guhugura abacuruzi b’inyongeramusaruro n’abakusanya umusaruro bagera kuri 320, mu turere 10 ikoreramo aritwo Bugesera, Gatsibo, Kayonza na Ngoma (Iburasirazuba); Karongi, Ngororero, Nyabihu, Nyamasheke na Rutsiro (Iburengerazuba) na Nyamagabe (Amajyepfo).
Ukaba watangijwe ku bufatanye n’Ikigo cy’Igihugu Gishizwe Guteza Imbere Ubuhinzi n’Ubworozi RAB ku nkunga y’Umuryango w’Abanyamerika Wita ku Iterambere Mpuzamahanga USAID. Intego yawo akaba ari ugufasha abahinzi basaga 530,000 mu turere 10 ikoreramo mu kwita ku buhinzi no kunoza imirire by’umwihariko umwana n’umugore, ndetse no gufasha abahinzi mu guhangana n’imihindagurikire y’ikirere.