Ntibagitaka kubura imbuto n’ifumbire babikesha Hinga Weze

Hangiyaremye Enias, umucuruzi w’inyongeramusaruro akaba anakusanya umusaruro w’abahinzi mu karere ka Ngororero, akaba umugenerwabikorwa w'umushinga Hinga Weze.

Mu gihe abahinzi bakunze kugaragaza ko imbuto n’inyongeramusaruro bibageraho bitinze ndetse banakweza umusaruro mwinshi ugapfa ubusa kubera kubura isoko, ku bahinzi bakorana n’umushinga Hinga Weze siko biri.

Hangiyaremye Enias, umucuruzi w’inyongeramusaruro akaba anakusanya umusaruro w’abahinzi mu kagali ka Tetero, umurenge Kavumu, akarere ka Ngororero avuga ko amahugurwa yahawe na Hinga Weze amaze kumugeza ku iterambere kuko yanaguze imodoka imufasha mu kazi ke ka buri munsi.

Mu kiganiro yagiranye n’umunyamakuru wa The Bridge Magazine yagize ati « Hinga Weze yamfashije mu buryo bwo kumpa amahugurwa, mbese mbere nabikoraga mu buryo budasobanutse neza, ntabwo nari umucuruzi w’inyongeramusaruro, najyaga kugura amafumbire n’imbuto ku bacuruzi b’inyongeramusaruro ngaha abahinzi bari mu nkunganire, noneho wa musaruro bamaze kubona nkongera nkawubagurira nkawujyana ku isoko. Kuba umucuruzi w’inyongeramusaruro ni Hinga Weze yabigizemo uruhare insabira ibyangombwa ku karere ubwo mba mbaye umucuruzi w’inyongeramusaruro ».

Enias yakomeje avuga ko Hinga Weze yamugiriye inama yo gushaka umu comptable (umucungamutungo), inamuha umu stagiaire (uwimenyereza umwuga) wo kumufasha, banamuhugura uburyo agomba gucunga umutungo, izo nama zose ngo yarazubahirije, ibyo gupfusha ibintu ubusa cyangwa bigahomba ngo ntibikibaho, kuri ubu ibintu birimo kugenda neza.

Ibi ngo byatumye amafumbire n’imbuto bigera ku bahinzi ku gihe kuko biba biturutse muri depo ze, umusaruro uraboneka, abahinzi biteza imbere, nawe yiteza imbere.

Yakomeje agira ati  « ubu nkorana n’abahinzi barenze 500, nibo mbasha guha inyongera musaruro n’imbuto z’indobanure, na none kandi umusaruro wabo nkawukusanya. Kubera inama za Hinga Weze no kumfasha kubona ibyangombwa nabashije kwiteza imbere, kuko mbere nakodeshaga imodoka z’abandi, ngashyira abaturage inyongeramusaruro cyangwa se ngakusanya umusaruro wabo; ariko ubu niteje imbere nigurira imodoka ya miliyoni 26 ni nshyashya narifunukurije ».

Uyu mucuruzi w’inyongeramusaruro akomeza agira ati « Mbere ntaratangira gukorana na Hinga Weze nabonaga toni hagati ya 40 na 60 z’umusaruro w’ibirayi bitewe na saison, ariko maze gukora nayo, kuko n’abaturage yabahuguye babaha imfashanyangigisho, uburyo bagomba guhinga kijyambere, bagahinga biteza imbere, banahingira amasoko, umusaruro waje kwiyongera urazamuka kuko nibuka ko hari amezi, saison yagenze neza nkabona toni 150 ».

Enias yemeza ko azakomeza gusigasira ibyo Hinga Weze yatangije, amahugurwa bamuhaye azakomeza kuyakurikiza, akongera ingufu kubyo bamugejejeho. Ikindi nuko ubumenyi yahawe abusangiza n’abandi akabigisha gukora ibintu biri ku murongo, mu mucyo no mu buryo bwiza, cyane cyane yibanda ku rubyiruko kugira ngo rukanguke narwo rwiteze imbere, rugire icyo rugeraho.

Umushinga Hinga Weze umaze guhugura abacuruzi b’inyongeramusaruro n’abakusanya umusaruro bagera kuri 320, mu turere 10 ikoreramo aritwo Bugesera, Gatsibo, Kayonza na Ngoma (Iburasirazuba); Karongi, Ngororero, Nyabihu, Nyamasheke na Rutsiro (Iburengerazuba) na Nyamagabe (Amajyepfo).

Uyu mushinga watangijwe ku bufatanye n’Ikigo cy’Igihugu Gishizwe Guteza Imbere Ubuhinzi n’Ubworozi RAB ku nkunga y’Umuryango w’Abanyamerika Wita ku Iterambere Mpuzamahanga USAID. Intego yawo akaba ari ugufasha abahinzi basaga 530,000 mu turere 10 ikoreramo mu kwita ku buhinzi no kunoza imirire by’umwihariko umwana n’umugore, ndetse no gufasha abahinzi mu guhangana n’imihindagurikire y’ikirere.

 

 

Sangiza abandi iyi nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Solve : *
21 − 11 =