Ihuriro ry’ Imiryango Mpuzamahanga itari iya Leta ryatanze inkunga yo guhangana na covid19
Iri huriro ryatanze miliyoni 9.2 z’amadolari y’ Amerika ni ukuvuga amafaranga y’u Rwanda angana na miliyali 8.7 yahawe inzego zitandukanye mu guhanga n’iki cyorezo hamwe n’ingaruka zacyo.
Minisiteri y’Ubuzima yahawe miliyoni 2 z’amadolari ni ukuvuga miliyali 2 na miliyoni 600 z’amafaranga y’ u Rwanda, azafasha mu kongera ubushobozi, ihererekanya ry’amafaranga, kongera abakozi, ibikorwa by’isuku bijyanye naho abantu bakarabira, ibikoresho byifashishwa mu nzu yo gupimiramo, ibikoresho by’ubuvuzi n’ibitari iby’ubuvuzi, ibikoresho by’ubwirinzi hamwe n’ubukangurambaga mu kwirinda iki cyorezo.
Urwego rw’Ubuhinzi rwahawe miliyali 4.7 z’amafaranga y’ u Rwanda azafasha mu kubona ibiribwa, guhererekanya amafaranga no gufasha abahinzi, abaguzi, amatsinda yo kubitsa no kugurizanya n’abakora ubushakatsi ku ngaruka za covid19.
Ibikorwa bitandukanye birimo kongera ubushobozi, ibikoresho bitari iby’ubuvuzi n’ubukangurambaga kuri iki cyoroze hashyizwemo amadolari y’Amerika 818,840 ni ukuvuga asaga miliyoni 773 z’amafaranga y’u Rwanda.
Ibijyanye n’isuku yo gukaraba hatanzwe amadolari y’Amerika 55.058, ni ukuvuga miliyoni 52 z’amafaranga y’u Rwanda, uburezi hatangwa amadolari y’Amerika 306.796, ni ukuvuga miliyoni 289 z’amafaranga y’u Rwanda, ubutabazi hatangwa amadolari y’Amerika 285.149, ni ukuvuga miliyoni 269 z’amafaranga y’u Rwanda, ibijyanye n’uburinganire n’iterambere ry’umuryango hatangwa amadolari y’Amerika 43.248 ni ukuvuga miliyoni 40 z’amafaranga y’u Rwanda .
Hari n’uturere twahawe amafaranga binyuze mu miryango itari iya leta, aho akarere ka Nyarugenge kahawe miliyoni 4, akarere ka Kicukiro gahabwa amadolari y’Amerika 800.
Papa Diouf, Umuyobozi w’Ihuriro ry’Imiryango Mpuzahanga itari iya Leta (NINGO), yavuze ko ari iby’agaciro mu guhuza imbaraga kw’abafatanyabikorwa mu iterambere ngo bafashe abatishoboye kongera kwiyubaka banakomeza guhangana n’ingaruka z’iki cyorezo.
Imiryango 50 muri 84, ni yo yatanze inkunga ivuye ku ngengo y’imari yayo, hamwe niyatanzwe n’abakozi ku bwitange bwabo.
Ihuriro ry’Imiryango Mpuzamahanga itari iya Leta NINGO ryashyizweho muri 2005, hagamijwe uburyo bwo gushyiraho urubuga rubafasha gusangira amakuru no gukorera hamwe.
Muri raporo y’umwaka wa 2018-2019, inkunga yatanzwe na NINGO muri gahunda ya Guverinoma y’imyaka irindwi (NST1) ingana na miliyari 126,6 z’amafaranga y’u Rwanda aho yashyizwe mu nzego 4 zirimo uburezi (49%), ubuzima (44%), ubuhinzi (41%) n’isuku n’isukura (21%).