USAID Hinga Weze yahaye abahinzi inkunga izabafasha kongera umusaruro

Daniel Gies, Umuyobozi wa USAID Hinga Weze asinyira inkunga uyu mushinga utanze, na Mukakomeza Donathile, asinyira ko ihawe koperative abereye umuyobozi.

Ubinyujije mu mushinga Hinga Weze, Umuryango w’Abanyamerika Ugamije Iterambere Mpuzamahanga (USAID) watanze inkunga y‘amafaranga y’ u Rwanda angana na 113.943.400 yo guteza imbere ubuhinzi, by’umwihariko ibigoli, ibishyimbo bikungahaye ku butare n’ibirayi.

Iyi nkunga izafasha mu kongerera ubushobozi ibigo byo kubitsa no kugurizanya, bityo bifashe abacuruzi b’inyongeramusaruro n’abakora umurimo w’ubuhinzi mu karere ka Nyamagabe, binaborohere kubona amakuru ajyanye n’ubuhinzi binyuze mu mahugurwa.

Koperative KOPABINYA yahawe amafaranga y’u Rwanda angana 73.000.000 asanga ayo yari ifite angana n’amafaranga y’ u Rwanda 57.600.000. Umuyobozi wayo Mukakomeza Donathile, yavuze iyi nkunga izafasha abahinzi mu kuzamura umusaruro.

Iyindi nkunga yahawe n’ibigo by’imari; aho Jyambere sacco Gatare yahawe amafaranga y’u Rwanda 10.497.00, Unguka Gihombo SACCO ihabwa 6.267.000, SACCO Imbereheza Manihira SACCOIMA ihabwa 8.480.000,  SACCO TUZIGAMIRE ABACU KIVUMU ihabwa 7.564.000 na Cooperative d’Epargne et Credit de Rurembo – Abisunganye (COECR Abisunganye) yahawe  amafaranga y’ u Rwanda angana na 7.632.000.

Hinga Weze ikaba yari yaratanze inkunga y’amafaranga y’u Rwanda angana na 2.223.220.000 ku bahinzi batandukanye yo gukora amaterasi, kuhira hakoreshejwe imirasire y’izuba, no gufasha abafite ubumuga. Ibi bikaba bizabafasha mu kuzamura imirire myiza cyane cyane hibandwa ku bana n’abagore.

Daniel Gies, Umuyobozi wa Hinga Weze yakanguriye abahawe iyi nkunga kuyibyaza umusaruro  ikazafasha abahinzi bato kugira ngo babone umusaruro uhagije, bihaze ndetse basagurire n’amasoko.

Umushinga USAID Hinga Weze watangijwe ku bufatanye n’ Ikigo cy’ Igihugu Gishinzwe Guteza Imbere Ubuhinzi n’Ubworozi RAB ku nkunga y’ Umuryango w’ Abanyamerika wita ku Iterambere Mpuzamahanga USAID, ukaba wibanda ku buhinzi no kunoza imirire, intego akaba ari ugufasha abahinzi basaga 530.000.

 

Sangiza abandi iyi nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Solve : *
27 × 17 =