Burundi: Perezida Petero Nkurunziza yitabye Imana

Perezida Petero Nkurunziza w'igihugu cy'u Burundi yitabye Imana taliki ya 8 Kamena, ku myaka 56

Perezida w’u Burundi Petero Nkurunziza yitabye Imana taliki ya 8 Kamena 2020. Leta y’u Burundi yavuze ko yishwe n’umutima aho yararwariye mu bitaro bya Karuzi. Yavutse tariki 18 ukuboza  1964, aba Perezida wa Repubulika kuva tariki ya 2 Kanama 2005.

Itangazo rya Perezidanse y’u Burundi ryatangaje ko taliki ya  6 Kamena 2020 yari yitabiriye umukino wa volleyball kuri stade Urukundo yubatse iwabo ku ivuko, i Buye mu ntara ya Ngozi. Akaba yaririwe ameze neza ariko mu ijoro akaza kumva atameze neza akajyanwa mu bitaro bya Karuzi kuvuzwa. Ku cyumweru ngo yaganiraga n’abantu ariko ku wa mbere mu masaha ya mbere ya saa sita umutima urahagarara, yitaba Imana.

Itangazo rya Perezidance y’u Burundi rivuga iby’urupfu rwa Perezida Petero Nkurunziza riri kuri Twitter yabo

Ubwo Perezida Petero Nkurunziza yarebaga volleyball kuri stade Urukundo taliki ya 6/6/2020 akaba ari nayo foto ya nyuma yaherukaga kugaragara ari mu ruhame. Hari ku mikino ya nyuma y’igikombe cya Perezida mu irushanwa rya 2020 rya Volleyball mu bagabo n’abagore

Taliki 20 Gicurasi 2020 Perezida Petero Nkurunziza yari yitabiriye amatora ya Perezida wa Repubulika, ay’abadepite n’ay’abajyanama b’amakomini. Tariki 26 Gicurasi 2020, Perezida Petero Nkurunziza yashimiye Evariste Ndayishimiye watsinze amatora y’umukuru w’Igihugu cy’u Burundi barikuzahererekanya ubutegetsi taliki ya 20 Kanama uyu mwaka wa 2020.

Perezida Petero Nkurunziza asize umugore n’abana 5, akaba yaragifite mama we. Umugore we  Denise Nkurunziza taliki ya 28 Gicurasi 2020 yajyanywe i Nairobi muri Kenya aho bavuga ko yaba yarafashwe na covid19.

Leta y’u Burundi  yatangije icyunamo cy’iminsi 7  mu Gihugu.

 

Sangiza abandi iyi nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Solve : *
15 × 15 =