COVID 19: Ubuzima buragoye ndetse n’ahazaza hateye inkeke ku bakoreraga umushahara w’ukwezi mu Rwanda

Abakozi mu gikoni cya Hotel. Photo intenet

Abasanzwe bakorera imishahara ya buri kwezi baragaragaza ko ubuzima bubagoye muri iyi minsi batari guhembwa, ndetse batewe impungenge z’ahazaza h’imirimo yabo, kuko hari abahawe amabaruwa abahagarika. Impuguke mu bukungu zirasaba Leta gutegura gahunda y’igihe kirekire yo gufasha abakozi bayo ndetse n’abo mu rwego rw’abikorera ku giti cyabo muri iki gihe benshi bategetswe kuguma  mu rugo,abandi barirukanwa kubera icyorezo cya Covid-19.

Hakizimana Eric, ni umugabo w’imyaka 54, yize ibijyanye no guteka, akaba ari umutetsi mu gikoni cya Hotel mu Mujyi  wa Kigali, avuga ko kuva tariki ya 21 Werurwe 2020, we na bagenzi barenga 160 bakoranaga, batarasubira mu kazi, ndetse ko kuva icyo gihe yahembwe rimwe gusa igice cy’Umushara, yakiriye taliki ya 30 Werurwe. Icyo gihe uwo mushahara waje uherekejwe n’Ibaruwa ihagarika by’agataganyo amasezerano y’umurimo mu gihe kingana n’amezi atatu, iyo baruwa isobanura ko iryo subika ry’amasezerano ryatewe n’ingaruka z’ubukungu Hotel akorera yatewe na Covid-19.

Uyu mukozi yabwiye The Bridge  Magazine ko kugeza uyu munsi ikindi gice cyasigaye ku mushahara wa Werurwe yari yiteze kugihabwa ariko nubu amaso yaheze mu kirere.

Hakizimana amaze imyaka 18 atunzwe n’umushaha ubu uhwanye n’amafaranga y’u Rwanda ibihumbi 237, ahamya imibereho abayeho muri ibi bihe bya gahunda ya GumaMurugo bimugoye cyane hamwe n’Umuryango we ugizwe n’abantu 6.

“Ubu buzima burangoye cyane hamwe n’abanjye, maze imyaka 18 ntunze umuryango wanjye kubera umushahara wa buri kwezi, nta kindi kintu mfite kinyinjiriza amafaranga, aba bana bose na Nyina ubona ahangaha baryaga kubera ko nagiye ku kazi, ubu rero rwose turashonje”.

Hakizimana yakomeje agaragaza impungenge z’ahazaza agira ati ”Nubwo ntahembwa ariko njyewe mbona naranamaze gutakaza akazi kuko nahawe ibaruwa ihagarika amasezerano yanjye, bivuze ko n’iki cyorezo nigihagarara nshobora kudasubizwa mu kazi, ubu rero ndi kwibaza uko bizatugendekera muri ubwo buzima bushya yewe ubuzima bwanatangiye kutugora hatarashira n’ukwezi akazi gahagaze”.

Nubwo bagihembwa imishahara yaragabanijwe

Bimwe mu bigo by’Abikorera, si byose byahagaritse imishahara, hari bimwe byakomeje kuyitanga ariko ituzuye nkiya mbere, Urugero ni, Hotel y’inyenyeli eshanu ikorera hano mu mujyi wa Kigali, mu Karere ka Nyarugenge, Umwe mu bakozi bayo utashatse ko tumutangaza amazina yatubwiye ko bandikiwe amabaruwa abamenyesha ko muri ibi bihe Hotel izajya ibahemba 65% by’umushahara wose, Ikindi cyemezo kikazafatwa nyuma ya Covid-19. Uyu mukozi utunze abantu bane, umugore n’abana batatu avuga ko kubera kurya badakora ngo usanga imibereho yabo ya buri munsi yarahindutse kuburyo nayo mafaranga make ahembwa atajya ahaza ibyo bakeneye byose,

Yaragize ati” Ubundi iyo umuntu adakora, ngo aho wakuye ahasubize burya biba bigoye cyane ku minsi izakurikira, usanga nkanjye ubu nariyongereye ku mubare w’abafungurira mu rugo kandi mbere nafunguriraga ku kazi, abana babiri baryaga ku ishuri,none kuri ubu twese turi mu rugo”.

Kugeza ubu abakozi bakorera Leta n’ibigo biyishamikiyeho bo bakomeje kwakira umushahara ,ariko nabo nubwo bimeze bitya bamwe ntabwo batekanye kuko batumva ukuntu bazakomeza guhembwa kandi badakora, yewe nabo bavuga ko bahora bikanga amabaruwa asubika amasezerano y’akazi kubera Covid-19.

Mukarulisa Jeanne ni umukozi  wa kimwe mu bigo bya Leta gikurikirana ibijyanye n’ubuhinzi, mu kazi ke akunze gukorera hanze ya Kigali hirya no hino mu gihugu, we avuga ko kubera ko yakundaga gukorera mu Ntara, Umushahara we uhwanye n’amafaranga y’u Rwanda ibihumbi 357 wongereyeho n’amafaranga ya misiyo, byamufashaga gukemura ibibazo byo mu rugo cyane ko akora wenyine kandi akaba ari umupfakazi.

Aganira n’Ikinyamakuru The Bridge Magazine yadusangije ubuzima abayeho muri iyi minsi yo kuguma mu rugo, aho avuga ko nubwo akibona umushahara we ariko ngo ntabwo akibayeho ubuzima yabagamo nka mbere.

Yaragize ati ”Kugeza ubu twebwe turacyahembwa nk’uko bisanzwe, ariko nyine iyo witegereje uko ibintu bimeze hanze aha, biragaragara ko bitazakomeza gutya, nanjye mporana impungenge z’ejo hazaza hacu, kuko rimwe ntekerezako hazabaho kugabanya abakozi nyuma y’iki cyorezo, cyangwa se hakabaho kwirukana…biduteye impungenge rwose, sinzi niba nzabasha kongera kwishyura amashuri y’abana banjye ” . Jeanne akomeza avuga ko mu rwego rwo gucunga neza umushahara we yafashe ingamba nshya.

Ati ”Iwanjye ntunze abantu 7, harimo njyewe n’abana banjye batatu bavuye ku ishuri, hamwe na barumuna banjye babiri, n’umukozi wo mu rugo, muri iyi minsi dufata ifunguro rimwe ku munsi hagati ya saa munani na saa cyenda z’amanywa, ubwo mu gitondo tuba twanyoye igikoma, tukazasubira kurya umunsi ukurikiyeho, kuko ubu twese hano turi benshi turi kurya byinshi kandi ntacyo twinjiza…Mbere ya covid-19 twafataga ifunguro mu gitondo saa sita na nimugoroba”.

Ese Impuguke mu Bukungu zibivugaho iki?

Impuguke mu Bukungu nazo zemeza ko ubukana bw’iyi ndwara ya covid-19 nibutagabanuka hari byinshi bizahungabana mu rwego rw’ubukungu kandi ngo ibyo bizaba ku isi hose si mu Rwanda gusa.

Dr Canisius Bihira ni impuguke mu bukungu yabwiye The Bridge Magazine ko muri iyi minsi buri wese akwiye kwiga kudasesagura ibyo afite kuko aho iyi Corona igana ntawe uhazi, Bihira ashimangira ko nubwo u Rwanda arubona nk’igihugu kitaratangira guhungabanywa cyane n’ingaruka za Covid-19, ngo ariko kandi  ni byiza kwitegura abantu bagafata ingamba hakiri kare.

Imwe mu ngamba ashima yafashwe kugeza ubu ni ukuba Banki Nkuru y’igihugu yarasabye amabanki korohereza abayafitiye inguzanyo bakongererwa igihe cyo kwishyura, ngo ni intambwe nziza iganisha ku gukomeza gufasha abafashe inguzanyo ariko bakaba batari kuzibyaza umusaruro kubera Corona Virusi.

Yaragize ati ”Nubwo ntavuga ko ubukungu bwasubiye inyuma ariko uko iminsi igenda yiyongera abantu badakora, nta kabuza ubukungu buzasubira inyuma, ndizera ko Leta  ubu ibi byose ibibona, kandi ndahamya ko irimo gutegura uko twasohoka muri ibyo bibazo by’ubukungu biramutse bije, numva rero buri wese asabwa gutanga umusaruro we kugira ngo tutazahungabanywa n’iki cyorezo, yewe cyaba kinarangiye twese tugakora cyane kugira ngo imbaraga z’ubukungu zakoreshejwe igihugu guhangana na corona virusi tuzigarure”.

Dr Bihira asoza avuga ko Leta ikwiye kwiga uburyo bwo gufasha urwego rw’abikorera ku giti cyabo kuko ni rumwe mu nzego bigaragara ko zatangiye guhungabanywa n’iki cyorezo cya Corna virusi.

Yaragize ati ”Urwego rw’abikorera rwari rumaze gutera imbere ku buryo bugaragara, kubera ishoramali ryiza u Rwanda rwari rumaze kugira, ariko iyi ndwara ubona ko yasubije inyuma cyane abikorera bo mu Rwanda, birakwiye rero ko Leta izatera inkunga uru rwego rufatiye runini igihugu, kuko bitabaye ibyo benshi mubakoreraga umushahara bazagorwa n’ubuzima buri imbere”.

Perezida Paul Kagame, mu kiganiro n’abanyamakuru kuwa 27 Mata 2020

 

Mu kiganiro yagiranye n’abanyamakuru tariki ya 27 Mata uyu mwaka, Perezida wa Repuburika y’u Rwanda Paul Kagame, nawe yagarutse ku hazaza h’Ubukungu bw’u Rwanda nyuma ya Covid-19 agaragaza ko byanze bikunze hari ibizahinduka cyane cyane mu igenamigambi ryari ryarateguwe na Leta cyangwa se iryateguwe n’inzego z’abikorera ku giti cyabo, Perezida wa Repuburika yongeye gushimangira ko Leta izakora ibishoboka byose kugira ngo inzego zizahungabana cyane kubera Covid-19 zizagobokwe.

Kugeza uyu munsi taliki ya 29 Mata, mu Rwanda abanduye Coronavirus bamaze kuba 225 mu gihe 98 bayikize, ntawe muntu uricwa nayo mu Rwanda.

 

Sangiza abandi iyi nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Solve : *
26 − 17 =