Kwibuka 26: Guhabwa ubutabera ni kimwe, kumenya ko wabuhawe ni ikindi
Mu gihe u Rwanda n’isi bitegura kwibuka ku nshuro ya 26 jenoside yakorewe abatutsi, hari abakoze jenoside bacyidegembya hanze y’u Rwanda. Abenshi bashyiriweho impapuro zibafata. Bamwe barafatwa baraburanishwa abandi ntibarafatwa. Gusa icyaha cya jenoside ntigisaza. Abasaba kubona ubutabera bakomeza gusaba ko ibihugu bibacumbikiye byabashikiriza u Rwanda rukababuranisha cyangwa bikababuranisha bakaryozwa ibyo bakoze ariko bigakorwa bidatinze kandi bikamenyekana.
“Iyo ubutabera bwatanzwe uwakorewe icyaha ntamenye ko bwatanzwe ahora abifata nk’aho nta butabera yahawe.” Ayo magambo yatangajwe na Ntampuhwe Juvens, umuhuzabikorwa w’umushinga “Ubutabera no Kwibuka” (Justice et Mémoire), uterwa inkunga n’umuryango RCN J&D ugashyirwa mu bikorwa n’umuryango w”abanyamakuru baharanira amahoro PAX PRESS, umuryango HAGURUKA na Association Modeste et Innocent (AMI). Nubwo guhabwa ubutabera kubakorewe icyaha bishobora gutinda, ariko icyaha cya jenoside ni icyaha kidasaza. Haba imbere mu gihugu no hanze yacyo, ufashwe iyo akurikiranwe baba abo yagikoreye bariho cyangwa batariho ubutabera buhabwa abo yahemukiye muri rusange yaburana agatsinda nawe akabuhabwa akavanwaho icyo cyasha.
Umushinga ‘Ubutabera no kwibuka’( Justice et Mémoire) wahisemo kujya ukurikirana imanza zimwe na zimwe zibera hanze kugira ngo abanyarwanda bamenyeshwe uko zigenda. Ibi ngo byakozwe nyuma yo kugaragara ko “hari izagiye ziba zikarangira ariko ugasanga abanyarwanda muri rusange n’abarokotse jenoside yakorewe abatutsi by’umwihariko batazi uko zwaciwe n’ibyazivugiwemo.” Ni nk’aho babwirwaga n’ibitangazamakuru mpuzamahanga ko rwatangiye nyuma bakabwirwa igihano cyatanzwe nabwo n’ibyo bitangazamakuru, ariko hatarabayeho kuzikurikirana umunsi ku munsi.
Kumenya imanza zibera hanze no kuzikurikirana
Hagati mu kwezi kwa kabiri kwa 2020 Muhayimana Claude wahawe ubwenegihugu bw’u Bufaransa mu 2010 azatangira kuburanishwa tariki 29 Nzeri kugeza tariki 23 Ukwakira 2020, nk’uko byatangajwe n’ishyirahamwe CPCR, ry’imiryango iharanira ko abakoze Jenoside mu Rwanda baburanishwa. Muhayimana akurikiranyweho ubufatanyacyaha mu mugambi wa Jenoside yakorewe Abatutsi no mu byaha byibasiye inyokomuntu, ibyaha akurikiranweho kuba yarakoreye ku Kibuye aho yari umushoferi kuri Hoteli ku Kibuye. CPCR ivuga ko Muhayimana yagize uruhare mu bitero byicaga abatutsi aho yatwaraga interahamwe ku misozi ya karongi, Bisesero na Gitwa ndetse akanashinjwa kugira uruhare mu bwicanyi bwabereye ku ishuri rya Nyamishaba.
Tariki 4 Kamena 2013 nibwo CPCR yatanze ikirego, dosiye ye yoherezwa mu rukiko mpanabyaha (Cour d’Assise) rw’i Paris mu Bufaransa tariki 9 Ugushyingo 2017. Nyuma y’imyaka itatu nibwo Muhayimana agiye kugezwa imbere y’inteko iburanisha, igihe CPCR igaragaza ko ari kirekire cyane ugereranyije n’igihe ikirego cyatangiwe. Uzunganire Muhayimana ari we Me Philippe Meilhac yatangarije Jeune Afrique ko yishimira ko umukiliya we agiye kuburanishwa akagirwa umwere cyane ko ibyo aregwa ngo “atabigizemo uruhare kuko yari umuturage usanzwe wisanze mu kavuyo kariho.” Urubanza nk’uru iyo rubaye rugakurikiranwa umunsi ku munsi bituma baba abarokotse bakurikirana uko bahabwa ubutabera ndetse n’uburana nawe agategura ingingo zimurengera kuko nawe iyo atsinze cyangwa atsinzwe aba ahawe ubutabera.
Kumenyeshwa izi manza bituma abarokotse cyane cyane batumva ko imanza zo hanze zicibwa ukwazo. Ni muri urwo rwego mu myaka itatu ishize hari imanza zakurikiranwe. Urwa Tito Barahira na Ngenzi Octavien baregagwaho ibyaha bya jenoside bakoreye Kabarondo bakaba barahawe gufungwa burundu, urwa Rukeratabaro Théodore waburaniye mu gihugu cya Suwede akurikiranweho ibyaha bya jenoside yakoreye Winteko muri Rusizi ndetse n’urubanza rwa Neretse Fabien washinjwaga ibyaha bya jenoside yagizemo uruhare I Nyamirambo aho yari atuye n’I Mataba aho avuka, bikarangira akatiwe imyaka 25. Izi manza zose zikurikiranwa n’abanyamakuru bakabasha kumenyesha abanyarwanda umunsi ku munsi uko zigenda. N’izindi ziteganijwe kuba zizakurikinwa bijyanye n’ubushoboi bw’umushinga ndetse nuko icyorezo cya Covid 19 gihangayikishije isi kizaba cyifashe.
Izindi manza zaburanishijwe n’Ubufaransa ni urwa Pascal Simbikangwa wahoze mu barinda Perezida Habyarimana Juvenal mbere ya Jenoside yakorewe Abatutsi, akaba yarahanishijwe igifungo cy’imyaka 25 mu mwaka wa 2014. Uyu yarajuriye ariko aratsindwa. Ubutabere bwa Suède narwo ni urubanza rwa Rukeratabaro ni urwa gatatu rwari ruburanishije nyuma ya Mbanenande Stanislas waburanye mu 2014, na Berinkindi Claver waburanishijwe mu 2017 bombi bakatiwe gufungwa burundu nyuma yo guhamwa n’ibyaha bya Jenoside.