Vitamin B12: Iyo ibuze mu mubiri ishobora gutera ibibazo by’imitsi, ubwonko, amaraso n’ingingo

Vitamin B12 ni imwe muri vitamini z’ingenzi umubiri ukenera kugira ngo ubwonko n’imitsi bikore neza, ndetse no mu ikorwa ry’uturemangingo tw’amaraso.

Iyo ibuze mu mubiri, ishobora kugira ibimenyetso bitandukanye birimo umunaniro, intege nke, kubabara mu ngingo, kwibagirwa n’ibindi.

Umuhuza Charmante ni umwe mu bamaze igihe bafite ibibazo by’uburibwe butandukanye, ariko nyuma y’imyaka myinshi aza kumenya ko bifitanye isano no kuba afite Vitamin B12 nke cyane.

Yatangiriye ku kubabara umugongo mu mwaka wa 2011. Yivuje muri CHUK, ahabwa imiti nyuma yo kubwirwa ko afite calcium nke, ariko ububabare burakomeza.

Ati: “Natangiye kugira ikibazo cyo kubabara umugongo mu 2011. Narivuje muri CHUK, bambwira ko mfite calcium nke, bampa imiti ndayinywa ndetse ngerageza kurya ibiribwa birimo calcium, ariko sinakira.”

Nyuma yaho, ububabare bwakomereje mu mavi, ndetse buza no mu nkokora.

Mu 2019, ububabare bwarakomeye cyane, bituma Umuhuza ajya kwivuriza ku Kigo Nderabuzima cya Kacyiru, yoherezwa ku Bitaro bya Kacyiru, na byo bimwohereza Bitaro bya Gisirikare i Kanombe.

Yanyujijwe mu cyuma, nyuma y’amezi atandatu ahabwa igisubizo abwirwa ko nta kibazo cy’amagufwa cyangwa ingingo afite, nubwo we yakomezaga kugira ububabare.

Umuhuza yandikiwe kinésithérapie

Ati: “Banyandikiye kinésithérapie (imyitozo ngororamubiri imfasha kugabanya ububabare no kunoza imikorere y’ingingo). Njyayo ibyumweru bibiri gusa. Nubundi mbona ibyo bankoresha nanjye nabikora kuko nkunda gukora siporo.”

Ububabare bwiyongereye atwite

Mu 2023, Umuhuza yarasamye, ariko ikibazo cy’ububabare mu mavi kirushaho gukomera. Yavugaga ko yumvaga mu mavi hameze nk’aho hamunzwe, ku buryo kuzamuka byamugoraga hari naho yageraga kugenda bikanga.

Kubera ko yari atwite, abaganga bamubwiye ko atahabwa imiti kuko yagira ingaruka ku mwana. Yandikiwe genouillères, ( umukandara w’ivi ufasha kurifata no kuririnda) ntiyazigura, ahubwo akomeza gukora siporo z’umugore utwite bitewe n’igihe inda igezemo.

Avuga ko icyo gihe hari n’umubyeyi baturanye wamuzaniye amazi y’umugisha yakuye i Kibeho, nyuma yo kuyanywa ububabare bwo mu mavi buragabanuka.

Mu 2024, Umuhuza yarabyaye. Icyo gihe yari yibanze cyane ku gukira igikomere kuko yabyaye abazwe, ntiyakomeza kwita cyane ku bundi bubabare yari asanzwe afite.

Ibizamini byagaragaje ko Vitamin B12 ye iri hasi cyane

Mu kwezi kwa Nyakanga 2026, ububabare bwo mu nkokora bwakomeje kwiyongera, ndetse atangira no kugira ibinya mu maboko ku buryo aryama arambuye amaboko.

Muri Kanama 2026, Umuhuza yagiye kwivuza ku muganga w’indwara zo mu mubiri, amukorera ibizamini bitandukanye.

Umuhuza abonye ibyo bizamini yarikanze, atekereza ko ashobora kuba afite ikibazo gikomeye mu mubiri.

Ibizamini yandikiwe na Muganga ngo bisuzumwe.

Dr Rutanganda Eric, wamusuzumye, yamusobanuriye ko ibizamini bitandukanye yakorewe nta kibazo byagaraje, uretse Vitamin B12 yari hasi cyane.

Ati: “Siniyumvishije ko ari yo yatera ubwo bubabare bwose.”

Muganga yamubajije niba agira ikibazo cyo kwibagirwa. Amusubiza ko yibagirwa cyane.

Mugaganga w’indwara zo mu mubiri, Dr. Rutaganda Eric.

Dr Rutanganda yongeye kumubaza niba yaratangiye kugira umunabi.

Ati: “Numvise bintangaje, ariko nibuka ko umugabo wanjye akunda kumbwira ko nsigaye ngira umushiha kandi ko ntakimenya kuvuga neza.”

Aho Vitamin B12 iboneka

Umuhuza avuga ko muganga yamusobanuriye ko Vitamin B12 iboneka cyane cyane mu biribwa bikomoka ku matungo, birimo inyama, amafi, inkoko, amagi, amata n’ibiyakomokaho nka yaourt na fromage.

Ati: “Muri ibi byose yambwiye, nahise mubwira ko uretse amafi, ibindi byose ntabikunda. Ariko namubwiye ko nzagerageza kubirya.”

Muganga yamwandikiye ibinini bya Vitamin B12, ariko amusobanurira ko inshinge arizo zikiza vuba .

Umuhuza yamusabye kumwandikira ibinini kuko atinya inshinge. Muganga yamusabye ko naramuka amaze icyumweru atarabona impinduka yazagaruka kugira ngo ahabwe inshinge.

Imiti yandikiwe na Muganga.

Ibimenyetso byo kubura Vitamin B12

Kubura Vitamin B12 bishobora kugaragazwa n’ibimenyetso bitandukanye, bitewe n’urwego ikibazo kigezeho ndetse n’igihe kimaze.

Muri byo harimo; umunaniro ukabije n’intege nke, bishobora no guterwa n’amaraso make (anemia);
Kuzungera cyangwa guhumeka nabi, cyane cyane iyo umuntu afite amaraso make;
Ibinyinya cyangwa kubabara mu maboko no mu maguru, ndetse rimwe na rimwe umuntu akumva hashyushye cyangwa hasa n’ahabyimbye;

Kudakora neza kw’imitsi no kutagira équilibre (kugorwa no guhagarara neza) cyane cyane iyo ikibazo kimaze igihe;

Kwibagirwa, kutabasha kwibanda ku kintu cyangwa kugira urujijo;

Guhinduka kw’imitekerereze, harimo no kumva wihebye ku bantu bamwe;
Kubabara ururimi cyangwa rugatukura, ndetse rimwe na rimwe hakabaho ibisebe mu kanwa.

Abahanga mu buzima bavuga ko iyo kubura Vitamin B12 bimaze igihe kirekire bitavuwe, bishobora kwangiza imitsi kandi ibimenyetso bimwe na bimwe bikaba byakomera cyangwa bigakomeza igihe kirekire.

Ni yo mpamvu abantu bafite ibimenyetso nk’ibinyinya, kuribwa mu mu ngingo, umunaniro udasanzwe, kwibagirwa cyangwa ibindi bibazo bidafite impamvu igaragara basabwa kwivuza.

Sangiza abandi iyi nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Solve : *
18 ⁄ 6 =