Iburasirazuba: Ibiganiro bya SGF byibanze ku kunoza imitangire ya serivisi ku baturage bangirizwa n’inyaswa

Muri gahunda SGF imazemo iminsi ihura n’abafatanyabikorwa bayo mu ntara zitandukanye hagamijwe kuganira kuri serivisi zihabwa abonerwa n’inyamaswa n’abakomeretswa nazo, n’uburyo barushaho guhuza ingufu ngo serivisi zinozwe uko bikwiye, kuri uyu wa 2 Kamena 2026 yakomereje mu Ntara y’Iburasirazuba.

Bimwe mu bibazo abitabiriye inama bagaragaje, harimo kuba amafaranga yishyurwa inka adakwiye kuko ari make ugereranyije n’agaciro inka igezeho ubu.

Umuyobozi mukuru w’Ikigega Cyihariye cy’Ingoboka Florence Nibakure yasobanuye ko ari ikibazo bazi, ngo SGF ifatanyije n’izindi nzego barimo kuganira ku buryo byakemuka.

Abitabiriye iyi nama bagaragarijwe uburyo ibikorwa byo gukumira inyamaswa zonera abaturage bigenda bitanga umusaruro, aho mu karere ka Kirehe umuferege wacukuwe mu murenge wa Mahama na Mpanga watumye amadosiye yahavaga y’imirima yonwe n’imvubu yaragabanutse ku rwego rushimishije, kuko dosiye zavuye ku bihumbi bitatu zikagera kuri dosiye mirongo itandatu.

Abayobozi bagaragarijwe ikibazo cy’ubwatsi bw’inka butari busanzwe butangwaho indishyi mu gihe bwonwe n’inyamaswa, hemezwa ko bigiye gusuzumwa, hakarebwa uburyo nyabwo bwajya butangwaho indishyi.
Abitabiriye iyi nama bemeranyijwe kurushaho kujya bahana amakuru, mu gihe abaturage bishyuwe bikamenyeshwa n’abayobozi mu nzego z’ibanze, na dosiye zahakaniwe indishyi bitewe no kutuzuza ibisabwa cyangwa izindi mpamvu nabwo ubuyobozi bugahabwa amakuru.

Nibakure yagaragaje ko izishyuwe ubuyobozi buzajya bumenyeshwa, n’izitishyuwe babimenyeshwe ndetse n’impamvu yabiteye.

Iyi nama yateguwe na SGF yitabiriwe n’abayobozi mu turere twa Nyagatare, Kirehe, Ngoma, Kayonza, Bugesera, Gatsibo n’abaturage bahura n’ibibazo byo kwangirizwa n’inyamaswa bahagarariye bagenzi babo.

Sangiza abandi iyi nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Solve : *
46 ⁄ 23 =