Guhuza imbaraga kw’abafatanyabikorwa bizafasha kurandura imirire mibi

Bimwe mu biribwa, aba bagenerwabikorwa beza bakanabitegura kugira ngo bakore indyo yuzuye

Nkuko igenzura ryakozwe muri uku kwezi ribigaragaza mu karere ka Ngoma, abana 165 basanze bafite ikibazo cy’imirire  mibi, aho 130 muri bo bari mu ibara ry’umuhondo naho abasigaye 30 bakaba bari mu ibara ry’umutuku, akaba ariyo mpamvu abafatanyabikorwa batandukanye baterwa inkunda na USAID n’akarere ka Ngoma barebeye hamwe icyakorwa ngo iki kibazo kibonerwe igisubizo.

Hinga Weze ni umwe muri aba bafatanyabikora ukaba  umushinga watangijwe ku bufatanye n’Ikigo cy’ Igihugu Gishinzwe Guteza Imbere Ubuhinzi n’Ubworozi (RAB) ku nkunga y’ Umuryango w’Abanyamerika wita ku iterambere mpuzamahanga (USAID) ukaba wibanda ku buhinzi no kunoza imirire.

Nyirajyambere Jeanne d’ Arc ashinzwe imirire uburinganire no guhindura imyumvire n’imyitwarire y’abaturage muri Hinga Weze  asobanura ibitera imirire mibi yagize ati  « ibibazo 2 bikomeye n’ibura ry’ibiryo n’uburwayi nibyo ahanini bituma imirire mibi ikomeza kugaragara akaba ariyo mpamvu leta y’u Rwanda ifatanije n’abafatanyabikorwa babishyiramo imbaraga kugira ngo iki kibazo kiranduke mu gihugu. »

Akomeza asobanura ibyo bakora mu kurandura iyi mirire mibi agira ati « icyambere dukora ni ugufasha abaturage kubona ibiryo ku buryo buhoraho bagendeye ku bihingwa by’ingenzi 5 aribyo ibigoli, ibirayi, ibijumba cyane cyane bikungahaye kuri vitamine A, ibishyimbo bikungahe ku butare, imboga n’imbuto. Ikindi  tugiye gukorana n’abagenerwabikorwa dukorana muri aka karere ka Ngoma  tugiye gufatanya gukora uturima tw’igikoni 2000 ku rwego rw’urugo n’uturima 200 tw’igikoni ku rwego rw’uturima shuri bazajya bigiraho.

Murungi Yvonne akora mu mushinga wa Gikuriro, ni umuyobozi wungirije ku rwego rw’igihugu  avuga ko ibyo ubu bagiye gukora ari ugupima abana bakoreshe udusambi tuzajya dukoreshwa mu gupima abana uburebure kuko ariho barebera igwinga kandi n’umubyeyi abibone amenye ko  umwana ageze mu gihe kimeze neza cyangwa kitameze neza cyangwa se kigana ku mirire mibi akamenya n’ingamba zafatwa. Bazatanga agasambi muri buri mudugudu.

Udusambi bifashisha mu gupima umwana, aha ni mu murenge wa Rukumberi, abafatanyabikorwa basuye abagenerwabikorwa

Murungi akomeza asobanura ko abana  bari mu mutuku bo boherezwa mu kigo nderabuzima bakavurirwayo  bamara koroherwa bakagarurwa mu mudugudu, naho abo mu muhondo boherezwe mu gikoni cy’umudugudu ariryo shuri mbonezamirire bagakurikiranwa bakondorwa mu gihe cy’iminsi 12.

Abagenerwabikorwa bagaraza ibyo bamaze kugeraho babifashijwe n’iyi mishinga

Nyiranzayirwanda utuye mu murenge wa Rukumberi  aragira ati « Hinga Weze yadushyize mu matsinda yo kuguza no kugurizanya ndizigama umwaka wa mbere ngura igare ubu niryo nkoresha, ndongera ndizigama undi mwaka nkora amasuku mu nzu yanjye  ubu ndayikodesha. »a

Akomeza avuga ati « Gikuriro yo yadushyize muri club y’isuku n’isukura tugurirana matelas, baduha amajelikani dushyiramo amazi yo kunywa, ubu tunywa amazi meza, batwigishije gukora kandagira ukarabe n’ubwiheroro bwiza ndetse hari n’imishinga yatwigishije gukora  ubukorikori tukaboha imisambi tukayigurisha. »

Nshimiyimana Christophe nawe atuye mu murenge wa Rukumberi aragira ati «   Hinga weze yanyigishije guhinga imboga zinyunganira mu kurwanya imirire mibi, ndetse impa ikigega gifata amazi, igihe cyose mporana imboga ndetse no mu gihe cy’ izuba, abazishatse nabo baraza nkabasoromera. Banaduhaye inkoko ubu abana bacu babona amagi ntakibazo. Banatwigishije gukora ifumbire y’ibirundo umusaruro uriyongera.

Ihame ry’uburinganire n’ubwuzuzanye naryo bararitwigishije ubu nta makimbirane akirangwa mu ngo zacu kuko njye n’umugore wanjye tuganira kubyo tugiye gukora ntawe uheje undi. »

Inkoko zatanzwe na Hinga Weze mu rwego rwo konoza imirire

 

Nyirasari  nawe atuye muri uyu murenge ntiyatanzwe no kuvuga aho imwe muri iyi mishinga yamuvanye naho agaze ubu yemeza ari heza. Agira ati « nagiraga umwanda naba ndimo guteka umwana akicara mu ivu akarwara imvunja, ariko ubu nsigaye ngira isuku mbikesha amasomo nahawe n’umushinga Gikuriro, twigishijwe guteka indyo yuzuye, nta mvunja nta bwaki iyi mishinga yaradufashije. »

Ikindi twigishijwe ubukorikori tuboha imisambi, umusambi umwe nywugurisha amafaranga 2000, nkaba maze gukuramo  ubutaka bwo guhingaho, ihene, n’inzu y’amabati 5.

Marie Alice Dukuzimana umuyobozi w’ishami ry’ubuzima mu karere ka Ngoma  ashimira aba bafatanyabikorwa kuko babafasha kwesa imihigo baba barihaye bazamura imibereho myiza y’abaturage.  Akomeza avuga ko ibi bikorwa bakomeza kubisigasira kugira ngo igihe umushinga wasoje bikomeze bifasha abaturage aho gusubira inyuma .

Abafatanyabikorwa baterwa inkunga na USAID bazafatanya kurandura imirire mibi muri aka karereka Ngoma ni Hinga Weze, Gikuriro, CRS, FXB, Caritas na Orora wihaze.

 

 

 

 

 

 

 

Sangiza abandi iyi nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Solve : *
13 ⁄ 1 =