Uburyo bushya bwo kurwanya  malariya hifashijwe indege  zitagira abapilote

Indege zitagira abapilote zizwi nka drone zifashishwa mu kwica amagi y'imibu itera malariya; Foto: Andrew

Kuri uyu wa kabiri taliki ya 10 Werurwe 2020, mu murenge wa Rusororo  akarere ka Gasabo hatangirijwemo ubukangurambaga bwo kurwanya malariya ku rwego rw’igihugu, abaturage bishimye ubu buryo bushya bwo kuyirandura hifashishijwe indege zitagira abapilote zizwi ku izina rya (drone).

Iki gikorwa cyo kwica  amagi y’imibu cyakorewe mu bishanga bya Rusororo hakoreshejwe indege zitagira abapilote, ababyitabiriye bavuze ko bishimiye uru rugamba rwo kurwanya malariya yarimaze gufata indi  ntera.

Murebwayire Françoise, atuye mu murenge wa Rusororo, avuga ko uburyo bakoreshaga birinda malariya butari buhagije kuko inzitiramibu bakoreshaga ziticaga imibu, agira ati “uburyo bwo gutera umuti mu bishanga buzadufasha kwica imibu itaragera aho dutuye. Kuko twakundaga kurwara malariya bya hato na hato. Turashima ubuyobozi bw’igihugu  kuri iki gikorwa”.

Ibi abihuza na Hitabatuma Emmanuel, umuhinzi ukorera mu gishanga cya Rugende, uvuga ko iyi gahunda izagira akamaro kuko izunganira ubundi buryo bwakoreshwaga hirindwa iyi ndwara. Agira ati” kugeza ubu wasangaga hakirimo imbogamizi, aho ubona tugerageza kuyirwanya dukoresheje uburyo bwose ariko ugasanga imibu itajya igabanuka, turizera ko ubu buryo bushya buzatuma  imibu yadusangaga mu rugo igabanuka kuko bazajya bayitera mu bishanga igapfa”.

Minisitiri w’Ubuzima Dr Ngamije Daniel. Foto: Andrew

 

Minisitiri w’Ubuzima, Dr Ngamije Daniel, avuga ko ubu bukangurambaga bugamije kurandura burundu indwara ya malariya kuko mu bishanga ariho imibu iterera amagi, akaba ariyo mpamvu ariho bateye imiti yica amagi atuma yororoka.

Dr Ngamije anavuga ko iki gikorwa kizatanga umusaruro  mwiza kuko bizanakorwa mu turere dutandukanye bagendeye ku mabwiriza y’ ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku Buzima.

Dr Ngamije yanasabye abaturage kutirara ngo bibagirwe gukomeza gukoresha uburyo basanzwe bakoresha birinda iyi ndwara, burimo kurara mu nzitiramubu iteye umuti, gutema ibihuru bikikije ingo  no gukinga inzu mu masaha y’umugoroba.

Uwari uhagarariye Ambasaderi w’Amerika mu Rwanda, Lisa Godwin, yavuze ko Amerika yishimira kuba umufatanyabikorwa mu rugamba rwo guhashya malariya, agira ati” kuva muri 2007, Leta Zunze Ubumwe z’Amerika  zafashije u Rwanda mu bikorwa bitandukanye byo kuvura malariya mu bana n’ababyeyi”.

Imibare igaragaza ko buri mwaka mu Rwanda abagera kuri miliyoni 3 barwara malariya, ibi bikaba ari bimwe mu bigaragaza ko ari indwara ikwiye kurandurwa hifashishijwe uruhare rwa buri wese. Abibasiwe cyane n’ Intara y’Iburasirazuba n’iy’Amajyepfo ndetse n’uturere tumwe na tumwe two mu Ntara y’Uburengerazuba ari naho  byagaragaye ko higanje indwara ya malariya ku rwego ryo hejuru.

Gashyantare 2020, mu gihugu hose hatangijwe gahunda yo gutanga inzitiramibu zigera kuri miliyoni zirindwi n’ibihumbi maganatanu (7,500,000).

Ubu bukangurambaga bwo kurandura malariya hifashishijwe indege zitagira abapiloti zizwi nka drone zitera imiti yica amagi y’ imibu mu bishanga bwiswe “Kurandura malariya bihera kuri njye”.

 

Sangiza abandi iyi nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Solve : *
1 ⁄ 1 =