Ibitaro by’Akarere bya Nyagatare byashyikirije uwarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi inzu byamwubakiye

Nyagatare,kuri uyu wa 21 Mutarama 2026 Ibitaro by’Akarere bya Nyagatare, ku bufatanye n’abakozi babyo n’ ibigo nderabuzima bibishamikiyeho, ubuyobozi bw’Akarere n’abandi bafatanyabikorwa, batashye ku mugaragaro inzu nshya byubakiwe GATETE Emmanuel ,umwe mu barokotse Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda mu 1994, mu rwego rwo guteza imbere imibereho myiza y’abaturage batishoboye.

Iki gikorwa cyabaye ikimenyetso cy’uko serivisi z’ubuvuzi zitagarukira ku kuvura indwara gusa, ahubwo zigira n’uruhare mu kubaka imibereho myiza n’icyizere cy’abaturage.

IBUKA n’Akarere bashima uruhare rw’Ibitaro bya Nyagatare

Mu ijambo rye, Visi Perezida wa IBUKA, Madamu Nyinawumuntu Judith, yashimye cyane igikorwa cyakozwe n’Ibitaro by’Akarere bya Nyagatare, avuga ko uwubakiwe yari asanzwe ku rutonde rw’abagombaga gusanirwa inzu. Yavuze ko nubwo inzu zikeneye gusanwa zirenga igihumbi, bigatuma bitagenda vuba uko byifuzwa, ibikorwa nk’ibi bigaragaza icyizere n’umutima wo kwitangira abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda.

Yashimye kandi ko Ibitaro bya Nyagatare byanashakiye undi mukecuru wo mu kagali ka Rutaraka mu murenge wa Nyagatare inzu yo kubamo, asaba ko ibitaro bikomeza kugira uruhare muri gahunda zo gufasha abatishoboye .
Yanashimye by’umwihariko ubuyobozi bw’ibitaro ku buryo bufasha abanyamuryango kubona ubuvuzi bwihuse kandi buboneye, agira ati “Murakora, kandi Imana ibahe umugisha.”

Nyinawuntu Judith ashima igikorwa cy’abakozi b’ibitaro n’ibigo nderabuzima byabyo.

Ku ruhande rw’ubuyobozi bw’Akarere ka Nyagatare, Visi Meya MUREKATETE Juliet ushinzwe imibereho myiza yashimiye Ibitaro bya Nyagatare, aho yagereranyije amafoto y’inzu uwarokotse Jenoside yari atuyemo mbere n’iyubatswe ubu bikamurenga.
Yagize ati“Turabashimira ko mutagarukira ku kuvura umuturage gusa, ahubwo mukita no ku mibereho ye. Ibi ni isomo ry’ubumuntu n’ubufatanye.”

Yanashimiye Nyakubahwa Perezida wa Repubulika ukomeza gushishikariza Abanyarwanda gutahiriza umugozi umwe, ashimira abakozi b’ibitaro,n’ibigo nderabuzima uruhare muri iki gikorwa. Yashimiye kandi Rwiyemezamirimo David Gatabazi ku bunyangamugayo n’ubwiza bw’akazi yakoze, anatangaza ko Akarere kazakomeza gukorana na Gatete Emmanuel mu bindi bikorwa birimo n’akarima k’igikoni kagamije guteza imbere imibereho yabo ndetse no kubona umuriro w’amashanyarazi.

Vice Mayor Murekatete Juliet yishimiye igikorwa asaba ko cyaba intangarugero ku bandi.

Mu ijambo rye,Umuyobozi Mukuru w’Ibitaro by’Akarere bya Nyagatare NDAYAMBAJE K. Eddy, yavuze ko iki gikorwa kibumbatiye indangagaciro z’igihugu n’iz’ikigo, zirimo ubumwe, ubufatanye, kwita ku batishoboye no guharanira ko nta muturage usigara inyuma.

Yavuze ko inzu yatashywe yatwaye amafaranga arenga miliyoni 5 n’ibihumbi 500 by’amafaranga y’u Rwanda, ashimangira ko atari amafaranga gusa arebwa, ahubwo ko ari umutima w’urukundo n’ubwitange by’abakozi b’ibitaro, n’ab’ibigo nderabuzima byabyo.

Yagize ati“Duharanira ko umukozi wacu atavura umubiri gusa, ahubwo avura n’umutima w’umuryango nyarwanda.”

Yashimiye ubuyobozi bw’Akarere n’inzego z’umutekano ku bufatanye n’inkunga bahora batanga mu bikorwa bigamije imibereho myiza y’abaturage, anizeza ko Ibitaro by’Akarere bya Nyagatare bizakomeza kugira uruhare mu bikorwa by’iterambere n’imibereho myiza, mu kubaka Nyagatare itekanye kandi iteye imbere.

Umuyobozi Mukuru w’Ibitaro by’Akarere bya Nyagatare Dr Ndayambaje K. Eddy avuga ko abo bakorana bavura kandi bakita no ku mibereho myiza y’abo bakira.

Ibyaranze umushinga wo kubaka inzu

Mbere y’iki gikorwa, Gatete Emmanuel warokotse Jenoside yakorewe abatutsi mu Rwanda mu 1994 yari atuye mu nzu ishaje yubakishije ibyondo, idafite fondasiyo ikomeye, amabati ashaje ndetse ikaba yarahomotse ku buryo yashoboraga gusenyuka igihe icyo ari cyo cyose. Nyuma y’ubugenzuzi, hafashwe icyemezo cyo kuyisenya burundu hubakwa inzu nshya irambye.

Inzu yubatswe igizwe n’ibyumba bibiri na salo, ifite fondasiyo ikomeye y’amabuye, igisenge gishya, pavoma ya sima, amarangi agezweho, inzugi n’amadirishya bishya. Hubatswe kandi igikoni, aho kogera n’ubwiherero, hanashyirwaho ikigega cy’amazi cya litiro 1,000, byose bigamije gutuma uwarokotse Jenoside abaho mu buzima bwiza kandi butekanye.

Mu marangamutima menshi umusaza Gatete Emmanuel yashimiye Nyakubahwa Perezida wa Repubulika ku cyerekezo cyiza aha Abanyarwanda.

Ijambo ry’uwarokotse Jenoside

Mu ijambo rye, umusaza Gatete yashimiye Nyakubahwa Perezida wa Repubulika uhora ashishikariza Abanyarwanda gutahiriza umugozi umwe, anashimira byimazeyo ubuyobozi n’abakozi b’Ibitaro by’Akarere bya Nyagatare ku mutima mwiza bagaragaje wo kumutekerezaho bakamushakira aho gutura heza, avuga ko byamuhaye icyizere n’ituze.

UWAMALIYA Mariette

Sangiza abandi iyi nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Solve : *
30 ⁄ 30 =