“Inyigisho za Hinga Weze zabagejeje ku iterambere”

Kayigamba Elifazie n'umugore we Muhayimana Emma Marie bishimira ibyo bamaze kugeraho kubera umushinga wa USAID Hinga Weze

Umuryango wa Kayigamba Elifazie na Muhayimana Emma Marie wemeza ko kwigishwa n’umushinga USAID Hinga Weze, guhinga kijyambere n’ihame ry’uburinganire n’ubwuzuzanye byabagejeje ku iterambere mu rugo rwabo.

Kayigamba Elifazie atuye mu kagali ka Rugando, mu murenge wa Nyarugenge akarere ka Bugesera , mbere yarafite igice cya hegitali yahingagaho ahinga ibishyimbo bivangavanze, Hinga Weze igeze iwe mu rugo basanga ubutaka yarabutunganije, bamubwira guhinga ibishyimbo bifite ubutare banamuha ibilo 70 bamubwira uburyo bwo kubitera: gutera ku mirongo agashyiramo ifumbire y’imborera akavanga n’imvaruganda, ibishyimbo birera. Yejeje toni y’ibishyimbo mbere yarezaga ibilo 300.

Muhayimana Emma Maria ni umugore wa Kayigamba yemeza ko inama Hinga Weze yabagiriye bazubahirije bagereranya uko byari bisanzwe, bakabona impinduka kuko hari aho bavuye naho bageze kandi heza.

Ikindi ngo si mu buhinzi gusa Hinga Weze yabafashije kuko yabigishije ihame ry’uburinganire n’ubwuzuzanye, akemeza adashidikanya ko hagati ye n’umugabo we harimo ubwuzuzanye kuko inshingano n’uburenganzira we n’umugabo we babinganya.

Umusaruro w’ibishyimbo bikungahaye ku butare, Kayigamba n’umugore we bejeje

 

Kuba mfasha umugore imirimo yo mu rugo nta pfunwe bintera

Kayigamba nawe yemeza ko Hinga Weze yabafashije mu kuzuzanya hagati yabo binyuze mu mahugurwa yabahaye yiswe mugabo bandebereho, aragira ati “twigishijwe ko umugore atagomba guharirwa imirimo yose yo mu rugo, mbere turahugurwa numvaga ko imirimo yose ari iyu mugore kwaba guteka, koza ibyombo, isuku  numvaga ibyo bitandeba.”

Ariko ubu njye n’umugore wanjye twabyumvikanyeho tugura iziko rya kijyambere ducanamo uduti duto twa santimetero 20. Agiye gusoroma imboga ntibyambuza gukoranya umuriro mu ziko, niba ari umuceli cyangwa ibindi biryo kureba ko byahiye nkabikura ku ziko nta pfunwe bintera. Akomeza agira ati “numva ko ihame ry’uburinganire hagati y’umugore n’umugabo ari ubufatikanye haba mu bikorwa byo mu rugo cyangwa mu kazi kandi nta kuvuga ngo ibi n’iby’umugabo, ibi n’iby’umugore.”

Ibyo bamaze kugeraho kubera ubwuzuzanye n’ubwumvikane

Hari byinshi bamaze kugeraho bitewe no kumvikana, bafite inzu y’ubucuruzi kuri santire ya Ruhuha, baguze umurasire w’izuba ucana amatara 4,  baguye naho bakorera. Bashakanye bamaranye imyaka 20, ibyo  Emma Marie yasanganye umugabo bimaze kwikuba inshuro 2 , ubutaka bwarikubye mbere bari bafite hegitali 1 ariko ubu bafite hegitali 4 banafite ishyamba rya hegitali 1,5 mu gisigara. Bafite urutoki, igitoki iyo bakijyanye ku isoko ntikajya hasi y’amafaranga y’u Rwanda 7.000, bahinga intoryi, inyanya, ibitunguru n’ibigoli.  Ibi byose ngo babikesha gufatanya.

Emma Marie aragira ati “uyu munsi ntakintu ashobora gukora atambwiye, byose turabanza tukabyumvikanaho.”

Naho Kayigamba we aragira ati “ugira amahirwe ayoborwa n’umugore impamvu mbivuze nuko abagore badasesagura bagira aho bagarukira, umutungo ntupfe ubusa, abibwira ko ari ukuganzwa baribeshya kuko iyo ari umugabo arategeka noneho agakoresha n’igitugu. Kugendera ku bitekerezo by’umugore ni byiza.”

Ni mu gihe Emma Marie asaba abagore bitwaza ihame ry’uburinganire bagasuzugura abagabo bavuga ko bahawe intebe, bagomba gushyira  hamwe kugira ngo barusheho gutera imbere.

Umushinga Hinga Weze watangijwe ku bufatanye n’Ikigo cy’Igihugu Gishizwe Guteza Imbere Ubuhinzi n’Ubworozi RAB ku nkunga y’Umuryango w’Abanyamerika Wita ku Iterambere Mpuzamahanga USAID intego yabo akaba ari ugufasha abahinzi basaga 530,000 mu turere 10 ikoreramo mu kwita ku buhinzi no kunoza imirire.

 

Sangiza abandi iyi nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Solve : *
21 + 30 =