“Ururimi rw’Ikinyarwanda tururinde ibyonnyi”
Kuri uyu wa gatanu tariki ya 21 Gashyantare 2020, u Rwanda rwifatanije n’isi mu kwizihiza umunsi mpuzamahanga w’ururimi kavukire, uyu munsi ku rwego rw’igihugu wizihirijwe mu Ntara y’Iburasirazuba, akarere ka Kirehe, aho abaturage b’aka karere basangije abitabiriye uyu munsi ururimi rw’ikirashi banasabwa ko ururimi nyarwanda bakomeza kurusigasira.
Sr Mukabacondo Marie Thérèse, Umuyobozi w’Intebe y’Inteko w’Umusigire, yavuze ko ururimi rw’ikinyarwanda buri wese afite inshingano zo kururinda ibyonnyi, agira ati” ikinyarwanda ni ururimi ruduha kuba abo tugomba kuba turibo, nirwo ndangamunyarwanda yacu, nirwo ngobyi y’umuco wacu mu mpande zose z’igihugu, ni umurage wacu twarazwe n’abakurambere, ni umutungo ukomeye cyane w’agaciro gakomeye. Niyo mpamvu ururimi rwacu dufite inshingano zo kurubungabunga, zo kurukunda, zo kururengera, tukarurinda ibyonnyi n’ibirwangiza haba mu mivugire no mu mwandikire”.
Akomeza avuga ko abanyarwanda aribo bene ururimi, ko bafite inshingano zo kurubungabunga mu ngeri zitandukanye.
Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’urubyiruko n’umuco Bamporiki Edouard avuga ko abakoresha indimi shami bakwiye kwitabwaho kuko indimi shami zibitse ubumwe bwa bene zo. Ati “kuba indimi shami zo mu Rwanda abazikoresha banakoresha ikinyarwanda bikwiriye gufatwa nk’ubukungu. Abakoresha ururimi shami rw’ikirashi turabashishikariza ko uyu muco bawukomeraho ni umuco ubahuza wubaka ubumwe bwabo n’ubuvandimwe, ntabwo ukwiye gucika.”
Akomeza agira ati” hari abanyarwanda badashaka kumenya ururimi n’umuco, kuko ururimi kurumenya ni kimwe, gucukumbura ubwenge n’ubuvanganzo bururimo bikaba ikindi, ni inshingano zacu twese nk’abanyarwanda, ababyarira u Rwanda, abarerera u Rwanda, kuvuga ngo nderera mu ruhe rurimi no muwuhe muco.
Icyo tubwira abanyarwanda uyu munsi ni ukunoza ururimi rw’ikinyarwanda, ni ukwigisha ababyiruka ururimi rw’ikinyarwanda, ariko cyane cyane tukajya gushaka ubwenge buhishemo, imirage ihishemo, ibyo rero kubitoza abanyarwanda ni inshingano zacu. Kwigisha abakiri bato ururimi rw’ikinyarwanda bizabe umurage tuzabasigira nabo bazawusigire abazabakomokaho”.
Umunyamabanga nshingwabikorwa w’Intara y’Iburasirazuba, Dr. Nyirahabimana Jeanne, avuga ko ururimi ari ikintu gikomeye kuri banyirurimi, agira ati” ni indangagaciro yaba kuri nyirururimi, niyo mpamvu tugomba kurwizihiza, niyo mpamvu tugomba kuruha agaciro mu ruhando rw’izindi ndimi zivugwa aho turi. Ni ururimi rwacu nk’abanyarwanda ni ururimi rugaragaza ubumwe bwacu. Ni ngombwa ko turushyigikira tukaruha agaciro kuko ariko gaciro kacu, tukarurinda ibyonnyi”.
Uyu munsi mpuzamahanga w’ururimi kavukire washyizweho n’Umuryango w’Abibumbye (United Nations) ishami ryawo rishinzwe uburezi, ubumenyi, umuco n’ikoranabuhanga (UNESCO) mu 1999. Wizihizwa buri mwaka tariki ya 21 Gashyantare. U Rwanda rwatangiye kwizihizwa mu mwaka w’ 2002 akaba ari inshuro ya 17 ruwizihije. Insanganyamatsiko igira iti “Dukoreshe Ikinyarwanda Kinoze Twese”.
Itegeko nshinga rya Repubulika y’u Rwanda ryo muri 2003, uko rwavuguruwe kugeza muri 2015, risobanura ko ururimi rw’igihugu ari ikinyarwanda ndetse kikaba n’ururimi rw’ubutegetsi kimwe n’izindi ndimi zirimo icyongereza n’igifaransa.