Nyagatare: Minisitiri Dr. Utumatwishima yashimiye urubyiruko rw’abakorerabushake

Ni ku wa 6 Ugushyingo, ahagana saa tanu za mu gitondo, ku kazuba gakaze ariko katari gakanganye ku babukereye, ubwo urubyiruko rwaturutse hirya no hino mu gihugu rwahuriraga i Gikoba, mu birometero 21 uvuye mu mujyi wa Nyagatare. Bamwe bambaye imyenda isanzwe iranga abakorerabushake, abandi bambaye impuzankano z’aho baturutse, bose bafite isura y’ineza, ishema n’umwete. Mu ndirimbo zitandukanye ndetse n’imbyino, barataraka bikoza mu bicu, barasa n’ingabo zije kwiyerekana nyuma y’urugamba.

Ibi birori byo gusoza ukwezi kwahariwe ibikorwa by’urubyiruko rw’abakorerabushake byabereye mu murenge wa Tabagwe, ahazwi ku izina rya Gikoba, ahantu hafite amateka akomeye mu rugamba rwo kubohora igihugu. Byitabiriwe na Minisitiri w’Urubyiruko n’Iterambere ry’Ubuhanzi, Dr. Utumatwishima Abdallah, Umuyobozi w’Akarere ka Nyagatare, n’abandi bayobozi batandukanye bo mu nzego za Leta.

Mu ijambo rye, Umuyobozi w’Akarere ka Nyagatare, Gasana Stephen yavuze ko mu karere ayobora habarurwa urubyiruko rw’abakorerabushake rugera ku 43,562 rukorera mu mirenge 14, umubare ugenda wiyongera buri mwaka. Yongeyeho ko muri uku kwezi kwahariwe ibikorwa byabo, bakoze ibikorwa bifite agaciro ka 19,411,450 Frw, birimo gufasha abatishoboye, gusana no kubaka amacumbi, no gukora ibikorwa bitandukanye by’iterambere ry’umuturage.

Mayor Gasana Stephen ashima uburyo urubyiruko rw’Abakorerabushake rufasha abaturage ba Nyagatare mu bikorwa bitandukanye.

Umunyamabanga Mukuru w’Urubyiruko rw’Abakorerabushake, Eric Bayisenge, yasobanuye ko uru rubyiruko rwatangiye mu 2013, naho ukwezi kwahariwe ibikorwa byarwo gutangira kwizihizwa muri 2018. Muri uku kwezi kwa cumi, ibikorwa byarwo byibanze ku gufasha abatishoboye, kubaka no gusana amacumbi n’ubwiherero, gukora uturima tw’igikoni, gutera ibiti, gukora imihanda, gusubiza abana mu mashuri, gucukura amavomo, gutanga ubwisungane mu kwivuza, gusana ibiraro no guhanga ibibuga by’imikino. “Ibi byose byerekana ko ubukorerabushake ari ishingiro ry’iterambere ry’igihugu”.

Eric Bayisenge, Umunyamabanga Mukuru w’Urubyiruko rw’Abakorerabushake.

Mu ijambo rye, Minisitiri w’Urubyiruko n’Iterambere ry’Ubuhanzi, Dr. Utumatwishima Abdallah, yashimiye urubyiruko ku bikorwa by’indashyikirwa rugaragaza mu kubaka igihugu. Yagaragaje ko ubukorerabushake ari umusingi u Rwanda rwubakiyeho mu myaka 31 ishize, kandi ko kuba umukorerabushake ari ugutera ikirenge mu cya Perezida wa Repubulika n’Inkotanyi bari bari kumwe mu rugamba rwo kubohora igihugu. Ati “Aho waba uri hose, ugomba kuba umusemburo w’impinduka nziza.”

Yongeyeho ko Leta yashyizeho amahirwe menshi yo gufasha urubyiruko kwiteza imbere, harimo gahunda yo kongera kampani z’urubyiruko zikora mu bikorwa byo gutunganya imihanda y’icyaro, zizava kuri 157 zikagera kuri 257, ndetse na kampani 27 zizitabazwa mu gutunganya imiyoboro y’amazi mu cyaro. Mu rwego rw’ubuhinzi, hazongerwa koperative 27 z’urubyiruko zifite inzu z’ubuhinzi (greenhouses), nyuma y’izatangiriye mu Bugesera, Ruhango na Rwamagana.

Minisitiri Dr. Utumatwishima.

Minisitiri Utumatwishima yibukije kandi amahirwe ari mu marushanwa ya Youth Connect Awards, aho urubyiruko rufite imishinga rujya ku rwego rw’akarere rugahabwa 1,000,000 Frw, rukarushanwa kugeza ku rwego rw’igihugu aho rushobora guhabwa ibihembo bigera kuri 25,000,000 Frw. Hari kandi umushinga Aguka Ideation Project, utanga asaga miliyoni 3 Frw ku rubyiruko rufite ibitekerezo by’imishinga ifatika, ndetse n’umushinga BRD “wahawe inshingano za BDF” uzatangira mu 2026, uzafasha urubyiruko kubona inguzanyo ziri munsi ya 10% z’inyungu, nta ngwate zisabwa, ariko zinyuzwa mu mishinga yizewe kandi ifatika.

Nyuma yo gusobanurirwa aya mahirwe, urubyiruko rwiyemeje kuyabyaza umusaruro. Niyonkuru Patrick wo mu Mujyi wa Kigali yagize ati: “Nari nzi ko hari ibigega byashyiriweho urubyiruko, ariko amakuru ntaragera hose uko bikwiye. Kuba Minisitiri ubwe abitubwiye bitwongereye imbaraga zo kubyitaho no kubisangiza bagenzi bacu.” Uwamahoro Josiane, umukorerabushake wo muri Tabagwe, na we yagize ati: “Sinari nzi ko Leta yadutekerejeho kuri uru rwego. Ubu ngiye gutegura umushinga kugira ngo mbone ubushobozi bwo kwiteza imbere.”

Urubyiruko rwari i Gikoba.

Ukwezi kwahariwe ibikorwa by’urubyiruko rw’abakorerabushake mu gihugu hose kwaranzwe n’ibikorwa bifatika bifite agaciro ka 800,000,000 Frw, birimo gufasha abatishoboye, gusana ibikorwa remezo no guteza imbere imibereho myiza y’abaturage. Ubukorerabushake bukomeje kuba inkingi ikomeye y’iterambere ry’u Rwanda, aho urubyiruko rugera kuri 1,700,000 rukomeje kugaragaza ubushake, ubwitange n’ubushobozi bwo kubaka ejo hazaza heza h’igihugu.

UWAMALIYA Mariette

Sangiza abandi iyi nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Solve : *
1 + 30 =