Rwamagana: Mureke inzoga n’ibiyobyabwenge byica ubuzima_ Umunyamabanga wa Leta muri minisiteri y’urubyiruko
Urubyiruko rwitabiriye umunsi mpuzamahanga w'urubyiruko.
Umunsi mpuzamahanga w’urubyiruko wizihirijwe mu Karere ka Rwamagana ku rwego rw’Igihugu, Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Urubyiruko, yabwiye abitabiriye kureka inzoga ndetse n’ibiyobyabwenge kuko byica ubuzima.
Ni umunsi wahuriranye na gahunda yo kwita ku bana bari mu biruhuko ibafasha gukomeza gukundisha urubyiruko, ishuri, kubatoza umurimo, indangagaciro z’umuco no kubarinda ingesombi. Ufite insanganyamatsiko igira iti “Kubakira ubushobozi urubyiruko hagamijwe iterambere rirambye”.

Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Urubyiruko n’iterambere ry’ubuhanzi mu Rwanda, Umutoni Sandrine yabwiye urubyiruko ko uruhare rwabo ari ingenzi mu kubungabunga ubuzima, anabakangurira kureka inzoga n’ibiyobyabwenge.
Yagize ati “ Rubyiruko, mwirinde ibiyobyabwenge kuko byica ubuzima bwanyu n’ejo hazaza, kandi ubikoresha nta terambere yagira kuko ubwenge bwe buba bwarayobye.
Yongeye ati :“ Mubyo mukora byose rero turabasaba kumenya guhitamo neza no gushishoza, kugirango mwirinde ababashuka bagamije kubangiriza ubuzima”.

Mutuyeyezu Beda, ahagarariye abanyeshuri biga mu mashuri yisumbuye muri Komite y’Inama y’ Igihugu y’Urubyiruko mu Karere ka Rwamagana, yashimiye impanuro babahaye yo kwirinda kunywa ibiyobyabwenge ndetse n’inzoga, kuko bishobora kubicira ubuzima.
Ati “ bituma hahandi heza igihugu kirimo kidutegurira tutabasha kuhagera, barimo kudutegura abakiri bato kugirango tuzabashe kuba abagabo bagira akamaro bakakagirira n’igihugu.

Ngutete Charty yavuze ko nk’urubyiruko ari ibyo kwishimira, uburyo ababyeyi, abayobozi babasha kubegera bakaza kubaha impanuro, babahwitura, babibutsa aho bavuye ndetse naho bari kujya bijyanye n’iterambere ry’igihugu.
Ati, uyu munsi rero twongeye guhabwa impanuro z’uburyo bwokwitwara, tukamenya politike n’indangagaciro by’Igihugu, ejo hacu nitwe tuhafite mubiganza kugirango tubashe kuba twafata zimwe mu ngamba zirimo kwirinda ibiyobyabwenge, ingeso mbi z’ubusambanyi n’ibindi bituma urubyiruko rugaragara ko rwangiritse”.

Ni kunshuro ya 25, umunsi mpuzamahanga w’Urubyiruko wizihijwe mu Rwanda, uhereye mu mwaka w’2000.
Nyirahabimana Joséphine
