LAF: Iyo umuntu atazi uburenganzira bwe ntago yabuharanira
Ihuriro ry’imiryango itanga ubufasha mu by’amategeko LAF Legal Aid Forum yasinye amasezerano n’imiryango 6 ifite imishinga yatoranijwe mu rwego rwo kwegereza abatishoboye ubutabera no gusobanukirwa uburenganzira.
Mu nshingano za LAF ni ukudaheza uwishoboye n’utishoboye kugera ku butabera igihe afite ikibazo kijyanye n’amategeko ngo kuko ubumenyi ku mategeko ari ingenzi mu gihugu kigendera ku mategeko, ni mu gihe ubumenyi ku mategeko bukiri ikibazo.
Andrews Kananga Umuyobozi wa LAF aragira ati « iyi imishinga igamije gufasha abanyarwanda kugera ku butabera, kuko mu Rwanda nta kigega cyihariye gifasha abatishoboye kugera ku butabera, nko kurihira abantu abavoka, ariko hari politike yo kwegereza ubutabera abaturage byumwihariko abatishoboye.
Agaruka kuri imwe mu mishinga yatoranijwe yavuze ko abo amateka agaragaza ko basigaye inyuma batamenya uburenganzira bwabo, hakaba n’abagifite imyumvire ikiri hasi, aho babonye abubakiwe umudugudu bakawugurisha amafaranga y’u Rwanda 5000 bagashaka kwisubirira mu mashyamba i Gicumbi.
Ati « niyo mpamvu bagomba kwigishwa ko bagomba kuba ahantu heza hatandukanye no kuba mu mashyamba, kuko kuba mu midugudu bituma abana biga, bafite amazi, umuriro n’ibindi. »
Andrews akomeza agira ati « undi mushinga wa AVEGA uzafasha abapfakazi ba jenoside kugira ngo imitungo yabo, iyo basigiwe n’abavandimwe ibandikweho, bazakore irage ryiza. »
Anavuga ko abafunze bahura n’ikibazo cyuko imitungo yabo yangirika ikangizwa nabo bashakanye ndetse n’abavandimwe kubera gufungwa igihe kirekire, kandi ngo nubwo bari muri gereza nabo baba bafite uburenganzira kuriyo. Akaba ariyo mpamvu uyu mushinga nawo watoranijwe kugira ngo bakangurire umuryango nyarwanda cyane mu miryango baturukamo ko batagomba kwangiza imitungo y’abantu bafunze.
Imwe mu mishinga yatoranyijwe iragaraza ikibazo n’igisubizo mu byo izakora
Munyeshuri Jean Donald ni umuyobozi wa COPORWA avuga ko abo amateka agaragaza ko basigaye inyuma hari aho byagiye bigaragara ko bahutazwa kubera gusuzugurwa. Aho abenshi bagiye banyagwa ubutaka cyane mu bice bya Nyaruguru na Nyamagabe bityo ugasanga nta butaka bafite bwo guhinga, abafatwa ku ngufu banabyaye abana batabasha kwitaho. Akomeza asobanura ko mu mushinga wabo bazajya bahuza abo amateka agaragaza ko basigaye inyuma n’abayobozi, bakagaragaza ibibazo bafite, abayobozi bakagira icyo babikoraho. Ibibazo bikomeye bidahita bibonerwa ibisubizo ako kanya bikaba byazamuka mu nkiko.
Jonas Munyagasiza umunyamabanga nshingwabikorwa wa Association Rwandaise pour la Défense de Droits de l’Homme asobanura ko abantu bari mu magerereza bafite ibibazo byinshi nkuko bigaragazwa n’ubushakashatsi bwakozwe 2016, aho wasanga umuntu amaze imyaka 6 muri gereza kandi yarakatiwe imyaka 3, iki kibazo ngo usanga kiki muri gereza aho igihano kirangira ariko ugasanga umuntu agumye muri gereza. Ikindi cyagaragaye ngo ni aho basangaga umuntu amaze imyaka 2 muri gereza atarabona assignation urupapuro rwo kuburana.
Munyagasiza yatangaje ko muri ubu bushakatsi bwa 2016 basanze 8% baragumye muri gereza kandi bararangije igihano cyano, naho 11% ari abamara igihe bategereje assignation ngo baburane, abandi basanze badafite dosiye z’ibyaha bafungiwe.
Munyagasiza anagaragaza ko umwaka ushize wa 2019 baburaniye abantu 120 abagera kuri 40 barataha. Naho umushinga ushize ngo baburaniye abantu 105 batsinda imanza 64 muri 64 harimo 20 bahise bataha muri abo batashye harimo 7 bari bakatiwe burundu.
Mu bushakashatsi LAF yasohoye 2018 babajije abantu 5500 kandi ababajiwe n’abantu bahuye n’ibibazo by’ubutabera abanyuze mu bunzi, abanyuze mu nkiko, abanyuze muri LAF n’ahandi. Basanze 4% aribo bavuze ko basobanukiwe iby’amategeko.
Gusinya amasezerano mu mishinga ijyanye no guteza imbere ubutabera mu Rwanda byatangiye muri 2007. Impuzamiryango LAF ifite abanyamuryanyo 40.