“Neretse bucya acibwa urubanza yavuze ko ari umwere”

Neretse ari kumwe ni umwe mu bamwunganira

Ahabwa ijambo bwa nyuma mu gusoza urubanza kuri uyu wa 17 Ukuboza hategerejwe gufata umwanzuro ku byaha n’igihano ari buhabwe, Neretse yagize ati “ndi umwere , ndi umwere, nzakomeza kubivuga”.

Amakuru dukesha umunyamakuru wa PAXPRESS urimo gukurikirana uru rubanza I Bruxelles mu gihugu cy’ Ububiligi mu rukiko rwa rubanda Cour d’ Assises avuga ko uyu mukambwe w’imyaka 71 nta cyaha na kimwe yemera mubyo aregwa ngo asa n’usaba imbabazi Abanyarwanda muri rusange, n’abagizweho ingaruka na jenoside by’umwihariko.

Yagize ati “mbanje kwisegura ku bagizweho ingaruka na jenoside yakorewe abatutsi, sinigeze nyihakana; haba mbere y’urubanza, mu rubanza na nyuma yarwo, ntitaye ku myanzuro izaruvamo.”

Ububabare bwabo ndabwumva, abanyarwanda bose barabwumva. Sinabashije gukiza abantu kandi ndabyicuza. Kimwe n’abandi banyarwanda ndibaza icyo nari gukora. Narafashwe ndafungwa kuri dosiye y’umusirikare, nk’umutoza w’Interahamwe. Ibyo nibyo byashingiweho n’urukiko rwa Bordeaux mu Bufaransa. Ubu hashize imyaka 9 dosiye ihindagurika, byavuye kuri liyetona Emmanuel Neretse, bigera ku mukozi wanjye Jonas.

Urukiko rwa Arusha na leta y’Ubufaransa ntibigeze banyigaho mu iperereza, ngo bamenye niba narabaye umusirikare .

Mataba, kuba narabonye inzirakarengane zicwa, nta n’icyo nari gukora. Abo nabashije kurokora narabikoze kandi nshyira mu kaga umuryango wanjye. Guhisha umuntu mu bihe nka biriya byari bigoye , ariko narabikoze. Gukiza umuntu ni ugukiza ubuzima bwa benshi.

Ngo nashoboraga kugura abantu muri gacaca, gute ? Ninde washoboraga kujya ku ruhande rw’uregwa muri gacaca. Ngo nagiye mu nama y’abayobozi. Mwishyire mu mwanya wanjye, ninde wasiba inama nk’iyo  koko ?

Nta ngengabitekerezo ya jenoside ngira, n’ubu ndacyari umwere, nubwo nshaje nkaba naranamugaye, ariko ndabisubiramo; nta ruhare nagize mu kuyitegura, no kuyishyira mu bikorwa, ndahamya ko abatutsi bari incuti zanjye.

Umwanzuro wose uzamfatirwa, ni imwe mu nzira ituma humvikana amateka nyayo y’u Rwanda, nzishimira ko uganisha ku bwiyunge buzira amacakubiri.

Sinigeze mba umusirikare, sinabaye umuyobozi muri MRND. Nirukanwe na Leta nshinga ikigo cyigenga cyo kwiga imishinga, politiki ntiyandebaga. None naba nshaka iki mu nterahamwe nyirazo yaranyigijeyo ? Sinabaye nyumbakumi, nari umupangayi, sinabarurirwaga muri Nyamirambo. Sinigeze ncunga abaturanyi, telefoni yanjye ntiyahamagaraga, naritabaga gusa.

“Guhanwa kwanjye, cyangwa kugirwa umwere kwanjye, ntacyo bizahindura ku mateka y’u Rwanda”.

 

Sangiza abandi iyi nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Solve : *
29 − 4 =