Mu buhamya bwa bamwe mu rubanza rwa Neretse hagaragayemo kwivuguruza

Me Ibambe Jean Paul asobanura ingaruka ku rubanza igihe habaye kwivuguruza ku batangabuhamya

Bamwe mu batangabuhamya mu rubanza rwa Neretse Fabien ushinjwa ibyaha bya jenoside n’ibyaha byibasiye inyokomuntu, rubera mu rukiko rwa Rubanda I Buruseli mu Bubiligi, bagaragaweho no kwivuguruza bageze imbere y’urukiko, bagatanga ubuhamya butandukanye n’ubwo batanze mu iperereza.

Umwe mu batangabuhamya ubu ufite imyaka 72, yavugiye imbere y’urukiko ko Neretse nta jambo yari afite mu nama ya perefe yabereye mu Ruhengeri bamwe bavuga ko yari igamije gushishikariza abantu gukora jenoside. Abajijwe impamvu ibyo abwiye urukiko bitandukanye n’ibyo yari yaratangaje mu 2013 ubwo hakorwaga iperereza, umutangabuhamya yavuze ko yarwaye bakamubaga amara, kandi ko ashaje.

Mu batangabuhamya bamaze kunyura imbere y’urukiko umwe niwe wahakanye ibyo yari yaravuze mu iperereza byose, abandi bagenda bahindura bimwe. Ibyo abatangabuhamya bakunze kwivuguruzaho ni ahabereye inama, uruhare rwa Neretse muri iyo nama, amagambo yavugiwe muri iyo nama, urupfu rwa Mpendwanzi ndetse n’interahamwe bavuga ko zari iza Neretse.

Zimwe mu mpamvu zituma abatangabuhamya bahindura imvugo ngo ni igihe gishize babajijwe kuko hashize imyaka hafi 10 iperereza ritangiye, abandi ngo batanze ubuhamya bakiri abasore none ngo barashaje, hari n’abagenda bibagirwa ibyo babonye nyuma y’imyaka isaga 25 jenoside yakorewe abatutsi ibaye mu Rwanda.

Ku ruhande rw’uregwa ngo basanga hari n’izindi mpamvu; nk’uko bitangazwa na Me Jean Flamme ngo harimo abahindura ubuhamya babitewe n’inyungu bakurikiye, ndetse n’ikibazo cy’ababasemuriye nabi bakandika ibyo batavuze, bagera mu rukiko bakabivuguruza, ibyo urukiko rwo rufata nko kwivuguruza mu buhamya.

Ingaruka ku rubanza

Uku kwivuguruza kwa hato na hato kw’abatangabuhamya bishobora kugira ingaruka ku migendekere y’urubanza. Nk’uko bitangazwa n’umunyamategeko Me Ibambe Jean Paul, ngo aba batangabuhamya babaye ari abashinja bishobora gufasha uregwa kuko gushidikanya no kuvuguruzanya kw’ibimenyetso bishinjura uregwa.

Me Ibambe akomeza avuga ko n’ubwo aba batangabuhamya baba ari abashinjura, ngo urukiko rushingira ku byavuye mu kubahata ibibazo mu iburanisha, kuko ariho baba barahiriye kuvuga ukuri. Mu gihe umutangabuhamya agaragaweho no kubeshya urukiko kandi yarahiriye kuvugisha ukuri aba ashobora guhanwa.

N’ubwo bamwe bagenda bivuguruza ariko, hari bake bagenda basubira mu buhamya bwabo nk’uko babutanze mu myaka 10 ishize, kandi batajijinganya, ibi bikaba byarishimiwe n’uruhande rw’abunganira uregwa; Me Flamme avuga kuri umwe muri bo ati “uyu ni umutangabuhamya wo kwizerwa (témoin credible).”

Umunyarwanda Neretse Fabien w’imyaka 71 akurikiranweho ibyaha bya jenoside yakorewe abatutsi mu Rwanda mu 1994 n’ibindi byaha byibasiye inyokomuntu, cyane cyane ngo ibyo yakoreye I Nyamirambo mu mujyi wa Kigali aho yari atuye mbere ya jenoside, n’ibyo yakoreye mu byahoze ari perefegitura za Ruhengeri na Gisenyi cyane cyane ku musozi wa Mataba aho avuka.

Sangiza abandi iyi nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Solve : *
27 − 19 =