Urupfu rwa Papa Fransisko: Abayobozi bakomeye mu nzira igana i Vatikani

Mu gihe amahanga yose akomeje kwitegura umuhango wo gusezera bwa nyuma kuri Nyirubutungane Papa Fransisko,Umushumba wa Kiliziya Gatolika ku isi, Vatikani yamaze gutangaza urutonde rw’abayobozi b’ibihugu n’imiryango mpuzamahanga bazitabira uyu muhango uteganyijwe ku wa gatandatu tariki ya 26 mata 2025.

Iyi ni inshuro ya mbere mu myaka isaga 17 isi yose yongeye kwisanga i Roma mu mugoroba w’icyunamo cy’umwe mu bayobozi bakomeye ba Kiliziya Gatolika. Papa Fransisko, witabye Imana afite imyaka 88, yari amaze imyaka 12 ayobora Kiliziya nk’Umushumba wa roho w’abakirisitu barenga miliyari imwe na miliyoni magana atatu ku isi hose.

Umuhango wo kumushyingura uzabera kuri Bazilika ya Mutagatifu Petero, ahazateranira imbaga y’abantu baturutse imfuruka zose z’isi, barimo abakirisitu, abahagarariye amadini, abami, abaperezida n’abanyacyubahiro batandukanye.

Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Donald Trump, n’umugore we Melania Trump, bamaze gutangaza ko bazagera i Roma ku itariki ya 25 Mata ninjoro. Ni ubwa mbere Trump agaragaye i Vatikani kuva yongera gutorwa mu mpera za 2024. Nubwo ibitekerezo bya Papa Fransisko na Trump kenshi byagiye bihabana ku bijyanye n’ubuhunzi n’iterambere, bombi baherukaga guhura mu biganiro byabereye i Vatikani mu 2017.

Perezida Emmanuel Macron w’u Bufaransa we azahagera ku wa gatanu nimugoroba, aherekejwe n’intumwa ziturutse mu Nama y’Ubumwe bw’Uburayi. Macron, uzwiho kenshi kuba yegereye Kiliziya mu mibanire n’amateka ya Repubulika y’u Bufaransa, yavuze ko Papa Fransisko yanditse amateka mashya y’iyobokamana n’ubutabera.

Volodymyr Zelenskyy, Perezida wa Ukraine, nawe yamaze kwemeza ko azitabira. Ni umuhango uzaba mu gihe igihugu cye gikomeje intambara n’u Burusiya. Ibi bishobora gutuma asangiza isi ubutumwa bwo gushimangira amahoro, kimwe n’uko Papa Fransisko yabigarukagaho kenshi mu ijambo rye rya buri cyumweru ku rubuga rwa Mutagatifu Petero.
Minisitiri w’Intebe w’u Butaliyani, Giorgia Meloni, ari mu bayoboye ibikorwa byo kwakira abashyitsi n’imyiteguro y’umuhango. Meloni yavuze ko igihugu cye gifite “ishingano y’amateka yo gusezera ku Muyobozi wakundwaga na benshi.”

Ursula von der Leyen, Perezida wa Komisiyo y’Ubumwe bw’Uburayi, azaba ahagarariye Umuryango w’Ubumwe bw’Uburayi. Hari n’abandi bayobozi nka Olaf Scholz wa Allemagne, Keir Starmer w’u Bwongereza, na Marcelo Rebelo de Sousa wa Portugal, bose bagaragaje ko bazaba bahari ku munsi nyir’izina.

Abami n’abamikazi na bo ntibazabura. Umwami Felipe wa VI wa Esipanye n’Umwamikazi Letizia, bari mu bashyitsi bakomeye batumiwe. Igikomangoma William cy’u Bwongereza na we ari mu bategerejwe, nk’umuyobozi uhagarariye Umuryango w’Abami b’u Bwongereza.

Mu bayobozi bo muri Amerika y’Epfo, Perezida Javier Milei wa Argentine, igihugu cy’inkomoko ya Papa Fransisko yamaze kugera i Roma. Umwuka wigeze kutaba mwiza hagati ye na Papa mu bijyanye na politiki, ariko muri mutarama uyu mwaka bari barongeye kugirana imibanire myiza.

Abandi bayobozi nka Sergio Mattarella, Perezida w’u Butaliyani; Karin Keller-Sutter w’u Busuwisi na José Ramos-Horta wa Timor-Leste, bose bazitabira umuhango nk’uko byatangajwe n’Ibiro bya Vatikani.

Kugeza ubu, abahagarariye za guverinoma zigera kuri 110 n’imiryango mpuzamahanga irenga 50 bamaze kwemeza ko bazitabira uyu muhango. Imihanda yerekeza kuri Bazilika ya Mutagatifu Petero yamaze gufungwa kugira ngo hatangire imyiteguro y’umutekano n’imigendekere myiza y’ibirori.

Nk’uko byatangajwe n’abashinzwe itangazamakuru muri Vatikani, hazashyirwaho ingamba zikomeye z’umutekano harimo n’ikoreshwa ry’indege zigenzura ikirere, abashinzwe umutekano mu mutuzo (snipers), n’itsinda ryihariye ryo gucunga ubuzima bwa bamwe mu bayobozi baturutse mu bihugu bikomeye.
Papa Fransisko azashyingurwa muri kiliziya ya Santa Maria Maggiore i Roma, nk’uko yari yarabyifuje. Ni kiliziya yakunze gusura cyane, ndetse ubwo yatangiraga ubuyobozi bwa Kiliziya Gatolika mu 2013, yahise ajyayo ku munsi wa mbere gusenga.

Umuhango uzatangira saa yine za mu gitondo ku isaha ya Roma (10:00 AM CET) kandi uzatambutswa imbona nkubone kuri televiziyo mpuzamahanga nka RAI, TVE, CNN, BBC, na EWTN.

UWAMARIYA Mariette

Sangiza abandi iyi nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Solve : *
19 − 1 =