Umuryango Huguka na ROAM basohoye integanyanyigisho ikubiyemo ubuhinzi bw’umwimerere

Umuryango Huguka n’umuryango utegamiye kuri leta uteza imbere ubuhinzi bw’umwimerere n’ibibukomokaho mu Rwanda (ROAM) basohoye integanyanyigisho igenewe abanyeshuri biga mu mashuri y’ubumenyangiro by’umwihariko abiga mu ishami ry’ubuhinzi ikazabafasha kugira ubumenyi ku buhinzi bw’umwimerere.

Ubuhinzi bw’umwimerere ni ubuhinzi butangiza ubutaka, bubungabunga ibidukikije nibyo umuntu ariye bibukomotse ntibyangiza umubiri we, ubu buhinzi bukaba bugabanya ibirimo ubutabire kugira ngo umuntu agire ubuzima bwiza. Udusimba twitwa inshuti z’abahinzi harimo iminyorogoto, inzuki zifasha ibihingwa kubangurirana, iyo umuntu akoresheje ubuhinzi bw’umwimerere budakoresha imiti yica ibi binyabuzima bituma ibyahinzwe bigira umumaro kuko ibyo binyabuzima nabyo bituma umuntu abaho.

Brigitte Uwamariya ni umukozi w’umuryango Huguka ushinzwe gushyira mu bikorwa gahunda igamije guteza imbere ubuhinzi bw’umwimerere arasobanura ibijyanye n’iyi nteganyanyigisho ikubiyemo ubuhinzi bw’umwimerere.

Igitabo gikubiyemo integanyanyigisho y’ubuhinzi bw’umwimerere.

« Iyi nteganyanyingisho igenewe abanyeshuri biga mu mashuri y’ubumenyangiro by’umwihariko mu ishami ry’ubuhinzi, igamije kubafasha kugira ubumenyi buhagije ku buhinzi bw’umwimerere kugira ngo bazabone uko bajya kwigisha abandi bahinzi bo ku rwego rwo hasi ».

Brigitte akomeza avuga ko iyi nteganyanyigisho izakuraho icyuho kuko hari abumvako ubuhinzi bw’umwimerere ari ubuhinzi bwa gakondo mu gihe bitandukanye kuko ubuhinzi bw’umwimerere ari ubuhinzi ndumburabutaka bukaba bugira inyungu haba ku buzima bwa muntu, ku rus obe rw’ibinyabuzima, ku bidukikikije ndetse no Ku Butaka.

Muri iyi nteganyanyigisho harimo uko umuhinzi amenya uko ategura ubutaka kugira ngo buzatange umusaruro, gutegura umusaruro no kutangiza umusaruro.

N’integanyanyigisho izigishwa mu myaka itandukanye nkuko Brigitte akomeza abisobanura.

« Umwaka wa Kane abanyeshuri bazahabwa ubumenyi bw’ibanze ku buhinzi bw’umwimerere nuko bwuzuzanya n’ubundi buhinzi busanzwe bukorwa, abiga mu mwaka wa Gatanu baziga ubumenyi bwimbitsi babushyira mu bikorwa, akamaro n’amahame y’ubuhinzi bw’umwimerere. Mu mwaka wa Gatandatu bazajya bigishwa kongerera agaciro ibyaturutse ku musaruro w’ubuhinzi bw’umwimerere ».

 

Majoro Emmanuel, umuyobozi wa ROAM.

Majoro Emmanuel, umuyobozi wa ROAM, asobanura ko impamvu bakoze iyi nteganyanyigisho ari uko abahinzi batari bafite amakuru ahagije ku buhinzi bw’umwimerere. Yagize ati « turateganya ko iyi nyigisho izava ku rwego rw’igihugu ikagera ku rwego rw’akagali ku buryo abahinzi bose bagiraho amakuru. Izafasha abahinzi kumenya ibyo barimo ibyo aribyo ».

Sunzu Jonath, ushinzwe y’ubuhinzi mu Karere ka Muhanga.

Sunzu Jonath, ushinzwe ubuhinzi (Agronome) mu Karere ka Muhanga avuga ko mu mirenge 12 igize alias karere bazakangurira abahinzi uburyo bagomba kwitabira ubuhinzi bw’umwimerere.

Umuryango Huguka na ROAM bakaba baratangiye ibiganiro na RTB (abashinzwe amashuri yigisha ubumenyingiro), harebwe uko iyi nteganyanyigisho yakongerwa mu nteganyanyigisho. Ndetse bakazakomeza gukora ubuvugizi banagaragaza akamaro k’ubuhinzi bw’umwimerere kubamaze kubukoresha.

Abari bitabiriye imurikwa ry’igitabo gikubiyemo integanyanyigisho y’ubuhinzi bw’umwimerere.

Kuri ubu hari ishuri rimwe rya College Fondation Sina Gerard ryigisha ubuhinzi bw’umwimerere.

Sangiza abandi iyi nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Solve : *
28 ⁄ 14 =