Ubukungu bw’ u Rwanda bwaguye 2020 bwitezweho kongera kuzamuka muri 2021

Kigali mu Rwanda, aha ni igice kimwe cyaho. Ifoto: Imbuga nkoranyambaga.

Ubukungu bw’ U Rwanda bwitezweho kuzamuka ku gipimo cya 5.1% mu mwaka wa 2021 nyuma yo kugwa ku gipimo cya 3.4 % mu mwaka wa 2020 bitewe n’ingaruka za COVID-19.

Imibare yashyizwe ahagaragara n’Ikigo cy’Ibarurishamibare (NISR) igaragaza ko kugwa ku musaruro mbumbe w’Igihugu mu mwaka wa 2020 kwatewe n’uko ibikorwa by’ingenzi bitanga umusaruro ku bukungu bw’igihugu byakomwe mu nkokora n’icyorezo cya COVID-19.

Yvan Ingabire, Umuyobozi mukuru wungirije wa NISR yabwiye televizoyo ya CNBC ati “Ntabwo byatunguranye kuba harabayeho igabanuka ry’umusaruro mbumbe w’Igihugu, kuko ibibazo byatejwe na COVID-19 mu Rwanda ndetse n’ahandi ku Isi byateje ibibazo ku buzima bw’abantu ariko binahungabanya ubukungu, inzego zatumye umusaruro mbumbe usubira inyuma ni uw’inganda ndetse n’uwa serivisi”.

Uko inzego zitandukanye z’ubukungu zitanga umusaruro ku musaruro mbumbe w’Igihugu.

Igipimo cya 3.4% umusaruro mbumbe wasubiyeho inyuma, urwego rwa serivisi  rwonyine rwihariyemo 2.6%.  Gusubira inyuma ku musaruro w’urwego rwa serivisi bisobanuka neza urebye ibigize uru rwego. Muri serivisi habarizwamo ubukerarugendo, resitora na hoteli, gutwara abantu mu buryo bwa rusange n’uburezi. Ibi bikorwa biri mu byahagaze burundu igihe runaka kubera icyorezo cya COVID-19 bituma n’umusaruro wabyo ku bukungu bw’Igihugu usubira inyuma.

Impinduka zabaye mu byiciro bitandukanye bigize urwego rwa serivisi ubariye muri miliyari Frws.

Guhagarara kw’ibi byiciro by’imirimo yo mu rwego rwa serivisi byanateje ihungabana ry’akazi kari gatunze abantu batandukanye ku buryo byanateje izamuka ry’umubare w’abantu badafite akazi. Ubushakashatsi bwakozwe na NISR mu Ugushyingo 2020 bwagaragaje ko umubare w’abantu badafite akazi wari 20.3% uvuye kuri 16% wariho muri Kanama 2020.

Icyakora nubwo hari ibikorwa byashegeshwe na COVID-19 hari n’ibyageze ku musaruro ushimishije mu mwaka wa 2020 harimo ibijyanye n’itumanaho n’ihererekanyamakuru, byazamuye umusaruro wabyo ku kigero cya 29%, bitewe ahanini n’uko abantu bakoreraga mu ngo bigatuma bakoresha ikoranabuhanga cyane, ni kimwe n’urwego rw’ubuzima rwazamutse ku kigero cya 19% ahanini bitewe n’ingamba zo kwirinda icyorezo cya COVID-19.

Inkuru na none yatanze ikizere ko ubukungu bw’ U Rwanda burimo kongera kuzanzahuka yatangajwe n’umunyabanga wa Leta muri Minisiteri y’imari n’igenamigambi Richard Tushabe ubwo yasonuriraga abadepite ingengo y’imari y’ U Rwanda y’umwaka wa 2021-2022.  Yasobanuye ko ubukungu bw’ u Rwanda buzazamuka ku gipimo cya 5.1% mu mwaka wa 2021 ndetse mu mwaka wa 2022 bukazamukaho 7%, ibi ngo bikazagirwamo uruhare cyane n’urwego rw’ubuhinzi, inganda, ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro n’ubwubatsi.

Sangiza abandi iyi nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Solve : *
4 + 27 =