SGF n’abayobozi bo mu Ntara y’Iburasirazuba baganiriye uburyo hakemuka ibibazo by’ubwone bw’inyamaswa

Kuri uyu wa 23 Mata 2025, mu cyumba cy’inamacy’intara y’ Iburasirazuba habereye inama SGF yagiranye n’abayobozi mu nzego z’ibanze, n’abandibafatanyabikorwa bagira uruhare mu kuzuza amadosiye asaba andishyi zihabwa abangirizwa n’inyamaswa zituruka muri pariki, ibiyaga n’ahandi hakomye.
Hagaragajwe impungenge z’amadosiye y’ubwone agenda azamuka mu buryo bukabije, abasaba indishyi mu buriganya, n’izindi mbogamizi zigaragara mu kunoza imikorere n’imikoranire.
Umuyobozi mukuru wa SGF w’agateganyo madamu Nibakure Florence yashimiye abafatanyabikorwa k’ uruhare bagira mu gutuma inshingano za SGF zigerwaho, gusa agaragaza ko hakiri ibikwiye kongerwamo imbaraga kugira ngo hakumirwe ibituma imikorere itagenda uko bikwiye. Aha yatanze urugero rw’abasaba indishyi ku mitungo itangijwe, bagatanga amafoto agaragaza amatungo yerekana umubare wo hejuru, abishyuza imirima itarangijwe n’inyamaswa, amadosiye atinda kugezwa kuri SGF, umubare wa dosiye zisaba indishyi uzamuka bikabije, n’ibindi. Yasabye abafatanyabikorwa kongera ingufu mu gukumira ibibazo, guhana amakuru ku gihe, no kunoza serivisi zihabwa abaturage.
Guverineri w’intara y’iburasirazuba Pudence Rubingisa yashimiye SGF ku bufatanye mu gukemura ibibazo by’abaturage bangirizwa n’inyamaswa, asaba ko hakongerwa ingufu mu gukurikirana ibibazo by’abaturage bonerwa ntibahabwe indishyi ku gihe.
Muri iyi nama, abayitabiriye biyemeje kunoza imikorere n’imikoranire hagamije kunoza serivisi, no gukumira izi nyamaswa, hanemezwa gahunda yo kongera ubukangurambaga mu baturage, ahagaragara ibibazo kuruta ahandi.