Rwema Zainabo afite intego yo kuzagera ku ruganda rukora ‘Ice cream”

Rwema Zainabo ufite intego yo gushinga uruganda rukora Ice cream

Rwema Zainabo, atuye mu karere ka Gasabo, Umujyi wa Kigali akora bizinesi yo gukora ibinyobwa biryohereye mu mata bizwi ku izina rya ‘ice cream’ aravuga ko gukorana n’amabanki bimugejeje aheza hashimishije mu kubona ifaranga aho kuri ubu afite intego yo kuzagera ku ruganda rukora ‘Ice cream’.

Mu Kiganiro kihariye, Rwema yavuze ko yishimira intambwe amaze  gutera mu iterambere, abikesheje umuco wo kwizigamira no gukorana cyane n’ibigo by’imari bikamuguriza  aho yabashije kugura imashini eshatu zikora ‘ice cream’ ndetse agaha akazi abakozi bahoraho 12.

Avuga ko ikintu cya mbere ari ukugira igitekerezo ariko kandi ugatera intambwe yo kugishyira mu bikorwa kuko bigeraho bigashoboka.

Yavuze ukuntu yahereye kuri zero ariko kuri ubu akaba ageze ku rwego yishimira kuko yabashije kubona ikirango cy’ubuziranenge ‘Smark’ ku bwoko bumwe na bumwe bwa ‘Ice cream’ acuruza.

Ibi ngo byamuteye imbaraga zo gutekereza kuzagura imashini nini agakora uruganda rukora ‘ice cream’ bityo agaha akazi abandi bantu benshi.

Kuri ubu afite imodoka nziza yakuye mu bucuruzi bwe kandi yabashije kubaka inzu mu mujyi wa Kigali nziza ijyanye n’ikerekezo.

Yagize ati: “Ndashimira imiyoborere myiza kuko yasubije umugore ijambo, na we akabasha gutinyuka kwikorera. Imiyoborere myiza ni yo yaduhaye amahirwe yo gukorana n’ibigo by’imari, aho abakozi babyo badukurikirana bakatugira inama ku buryo umuntu agira aho ava naho agera.”

Minisitiri w’Uburinganire n’Iterambere ry’Umuryango Amb. Nyirahabimana Solina ashima uburyo kuri ubu Umunyarwandakazi yifitiye ikizere nyuma yo kubona ubushake bwa Leta y’u Rwanda bwo gukora uko ishoboye kugira ngo abagore biteze imbere.

Asanga abagore bamaze kurenga ibyo gucuruza inyanya gusa kuko ubu   batangiye gukora byinshi ndetse bakambuka n’imipaka.

Akomeza avuga ko impinduka  zigaragara cyane  kubera ko kuri ubu  umugore ashimangira nawe agaciro  yasubijwe bityo kwitinya  biragenda bikendera.

Yibutsa abagore ko hari amahirwe ahari mu gihugu yamushyiriweho mu gukorana na BDF, ibigo by’imari iciriritse, Kora wigire, kwibumbira hamwe n’abandi mu makoperative, ibimina n’ibindi ari naho ahera abasaba kwihuta mu iterambere ry’Igihugu.

Sangiza abandi iyi nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Solve : *
29 − 23 =