Rwamagana: Umubyeyi utari ufite aho kuba yahawe inzu

Ku munsi w'umuganura, Uwimana Grace yashyikirijwe inzu yubakiwe iherekejwe n'ibiseke.

Mu rwego rwo kwigira no kugira ubumwe, Inama y’igihugu y’abagore ifatanije n’izindi nzego zitandukanye mu Karere ka Rwamagana, bubakiye icumbi umubyeyi Uwimana Grace utari ufite aho kuba, baranamuremera.

Ni igikorwa cyabereye mu Murenge wa Munyiginya, mu Kagari ka Nyarubuye, mu Karere ka Rwamagana. Mu gutaha iyi nzu byari ibirori byahuriranye no kwizihiza umunsi w’umuganura.

Ba Mutimawurugo bari bitabiriye igikorwa cyo gutaha inyubako no kuremera mugenzi wabo bavuze ko umuco wo kuremera umubyeyi mugenzi wabo ari umuco abagore bifitemo kandi ko bazawukomeza. Mubyo bamuremeye harimo ibyo kurya birimo amasaka, ibigori, ibishyimbo, ibitoki, umuceri, inkwi zo gucana, ibikoresho byo mu rugo, ibiryamirwa, ibitanda, imyenda yo kwambara n’ibindi.

Inzu Uwimana yashyikirijwe irimo intebe , akaba yahawe n’ibindi bikoresho bitandukanye.

Uwimana Grace wo mu mudugudu wa Babasha, Akagari ka Nyarubuye, Umurenge wa Munyiginya, afite abana babiri, asobanura ubuzima yarabayemo mbere yagize ati “Sinagiraga aho mba, nararaga aho bwije nk’inyoni, bigeza naho ubuzima buncanga bimviramo siteresi”. Ubu aragaragaza ibyishimo afite nyuma yo kuremerwa akanubakirwa inzu yo kubamo.

Ati “Ndashimira FPR yankodeshereje inzu mu gihe bari bataranyubakira aho kuba, ikamvuriza umwana wavutse atarafite aho yihagarikira, ndashimira na ba mutimawurugo barebye bati ntidushaka ko mugenzi wacu akomeza kubaho mu buzima bubi, bakaba barateye intambwe yo kuntarura. Byandenze ndishimye cyane kuba mfite aho ntaha, kandi nanjye nzajya mfasha bagenzi bange mbaha umuganda”.

Inzu Uwimana Grace yubakiwe akaba yayishyikirijwe ku munsi w’umuganura.

Uwanyirigira Claudine ahagarariye inama y’igihugu y’abagore mu Karere ka Rwamagana asobanura uburyo bateguye iki gikorwa yagize ati “nkuko insanganyamatsiko idusaba kwigira, iki gikorwa cyateguwe n’abagore ariko kandi duharanira kugirango twigire binyuze mu kugira ubumwe. Baca umugani mu Kinyarwanda ngo abishyize hamwe nta kibananira kandi ukurusha umugore akurusha urugo”.

Yakomeje agira ati “twatekereje ku mugore mugenzi wacu nubwo twari dusanzwe dukora ibikorwa ariko twaravuze tuti tugomba kumuganuza, twamuzaniye ibiseke ariko kandi iyi nzu nayo iri mu bintu bigaragaza ko dufite bwabumwe kandi ko duharanira kwigira. Twaravuze tuti abagore ba Rwamagana barashoboye, tugomba kugira uruhare kugirango umugore mugenzi wacu agire ubuzima kandi n’abana afite bagire uburere babe mu muryango”.

Akomeza agira ati “uruhare runini rwagaragajwe n’abagore, cyane ko n’igitekerezo ari  abagore bagitekereje, habayeho kujya dukora umuganda w’abagore, inzego z’ubuyobozi nazo ziradufasha ariko by’umwihariko abagore bakoze imiganda y’amaboko n’imiganda inyuze mu bushobozi bw’amafaranga”.

Umutoni Jeanne ni Umuyobozi wungirije ushinzwe imibereho myiza mu Karere ka Rwamagana yavuze ko uyu munsi ari uw’ibyishimo wo gutaha inzu ya Uwimana Grace ikanatahwa ku munsi w’umuganura kuko ikintu gikomeye gukwiye gukora ku munsi w’umuganura ni ukwishimira ibyagezweho, birimo abahinze bakeza, abubatse amazu, ababyaje inyana, ibyagezweho mu Karere ka Rwamagana, harimo n’abantu benshi bubakiwe, akaba ariyo mpamvu  yo kwishimira inzu ya Uwimana Grace utari ufite  aho aba uyu munsi akaba yahabonye.

Yakomeje agira ati “abagore b’inzego zitandukanye barafatanyije, cyane cyane abibumbiye mu nana y’igihugu y’abagore, abari mu rugaga rushamikiye kuri RPF, bose bishyize hamwe kugirango bafashe uyu mubyeyi abone ahantu aba, natwe nk’ubuyobozi turabishyigikira cyane kuko n ibyiza ko abantu barora mugenzi wabo ukwiye kugira aho aba, akaharemerwa”.

Iyi nzu yubatswe ihagaze ifite ibikoresho bifite agaciro karenga Miliyoni 3.5; ariko hari n’imiganda yakozweho, abaturage bashyizeho amaboko, abavomye amazi, n’abazanye imiyenzi bubaka urugo.

Sangiza abandi iyi nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Solve : *
29 × 20 =