Rwamagana: Abahinzi basabwe guhingira ku gihe no gukoresha neza ubutaka
Mu Karere ka Rwamagana hatangijwe imyiteguro y’igihembwe cy’ihinga A 2027, aho abahinzi basabwe guhingira ku gihe, gukoresha ubutaka bwose bushobora guhingwaho no gukoresha uburyo bw’ubuhinzi bwa kijyambere, mu rwego rwo kongera umusaruro.
Mu nama yahuje abafite aho bahuriye n’ubuhinzi mu Karere ka Rwamagana, hanaganiriwe ku mbogamizi zishobora kugaragara muri iki gihembwe, hagamijwe kuzishakira ibisubizo hakiri kare no gufasha abahinzi gutegura imirima yabo neza.
Abahinzi basabwe gutangira imyiteguro hakiri kare, kugira ngo igihe imvura izaba itangiye kugwa bazahite bajya mu mirima, bityo babashe kubona umusaruro mwinshi kandi mwiza.
Umutoni Vestine wo mu Kagari ka Butamwa, Umurenge wa Gahengeri, ni umuhinzi watangiye imyiteguro yo guhinga. Avuga ko yamaze gutegura aho azahinga ibigori kandi afite n’ifumbire.
Ati: “Natangiye gutegura aho nzahinga ibigori, ifumbire irahari kandi nizeye umusaruro kuko abajyanama b’ubuhinzi badusobanuriye uburyo tugomba guhinga kijyambere.”

Mbereyimfura Jean Bosco na we ni umuhinzi avuga ko imyiteguro ayigeze kure. Yamaze kwiyandikisha muri gahunda ya Nkunganire, gutegura ifumbire y’imborera ndetse no gutegura ubutaka mu buryo bwo kubusigasira.
Ati: “Ibisigaye ni ugutegereza uko ikirere kizaba cyifashe n’imvura ikagwa, tugahinga, tugategereza umusaruro. Twizeye ko umusaruro uziyongera, byongeye n’Akarere kacu ka Rwamagana gateye neza mu bijyanye n’ubuhinzi.”

Igihembwe A gifite umwihariko
Umuyobozi w’Akarere ka Rwamagana, Mbonyumuvunyi Radjab, yasobanuye ko umwaka w’ubuhinzi ugizwe n’ibihembwe bitatu, ariko igihembwe A kikaba ari ingenzi kuko ari cyo kirangwa n’imvura imara igihe kinini.
Ati: “Ubundi tugira ibihembwe bitatu. Igihembwe cya A ni cyo cya mbere cy’ihinga, kandi ni cyo gihatse ibindi byose kuko ari cyo tugiramo imvura imara igihe kinini. Ni muri iki gihe duhingamo ibihingwa bitinda mu butaka nk’ibigori na soya, tukaba ari na cyo gihe tubonamo umusaruro mwinshi wo kubasha gutunga abaturage.”
Yakomeje agira ati: “Iyo rero icyo gihembwe cyateguwe neza, ibindi bihembwe bikurikira, icya B na C, biza byuzuza. Iyo giteguwe neza, tuba tuzi neza ko tuzabona ibidutunga bihagije. Gusa icyo duharanira ni uko nta butaka na bumwe busigara budahinze, kereka ubukorerwaho ibindi bikorwa.”

Mbonyumuvunyi yasabye abahinzi guhingira ku gihe no gukoresha ubutaka bwose bashoboye guhingaho, n’ubwo bwaba ari buto.
Ati: “Icyo tubasaba ni uguhingira ku gihe, ntihagire abatinda. Icyakabiri ni uguhinga ahantu hose, ubutaka bwose bugahingwa, kabone n’iyo bwaba buri munsi y’urugo, ari metero eshanu kuri eshanu. Ikivuyemo burya cyunganira urugo. Icya gatatu ni uguhinga kijyambere.”
Yanasabye abahinzi guhinga badakomeretsa ubutaka ngo batabure kuko bituma bugunduka. Yanabasabye guhinga bakoresha inyongeramusaruro, bagahinga n’imbuto nziza zitanga umusaruro aho guhinga nyakagori itera n’ikiro gishyitse.
Muri iki gihembwe cy’ihinga A 2027, mu Karere ka Rwamagana hateganyijwe guhingwa ku buso bungana na hegitari 36,511. Ibihingwa biteganyijwe guhingwa birimo ibigori, ibishyimbo, soya, imyumbati n’umuceri.
